Ubuhamya bwa Honorine wakorewe iyicarubazo bikamuviramo pararize

Uwababyeyi Honorine, wari ufite imyaka umunani mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko yakorewe iyica rubozo muri Jenoside, aho yamaze iminsi myinshi agaburirwa amazi avanze n’amaraso bafurishaga imyenda bavuye kwica.

Bamwe mu rubyiruko rwakomerekejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko biteguye kuba umuyoboro w'ubumwe n'ubwiyunge
Bamwe mu rubyiruko rwakomerekejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko biteguye kuba umuyoboro w’ubumwe n’ubwiyunge

Uwababyeyi uvuka mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, avuga ko Jenoside yabaye aba i Kigali muri Nyakabanda aho yari mu biruhuko yagiye gusura bamwe mu bagize umuryango we.

Avuga ko igitero cy’Interahamwe cyabagezeho kije kubica, bavangura abantu ari nako batangira kwica Abatutsi.

Ati “Nari umwana, sinamenyaga ibyo ari byo, nkabona bica bamwe abandi babareka, ariko mbere y’uko icyo gitero kitugeraho, mu ijoro uwo twari kumwe yarambwiye ngo mbyuke nambaye inkweto zifunze ati bashobora kudufunga bajya kudufunga batwita ibyitso”.

Uwababyeyi, avuga ko bazindutse baza kubica, ku bw’amahirwe ararokoka, haboneka umuntu aramumenya ajya kumuhisha iwe mu rugo aho yamaze icyumweru ahishe mu ngunguru.

Avuga ko Interahamwe zaje kumuvumbura, zimukura muri ya ngunguru zimujyana mu gace kitwa Karabaye hafi ya Mont Kigali, we n’abandi bana batandatu Interahamwe zibinjiza mu kizu kinini ahari hamanitse itangazo rigira riti “Dore ibagiro ry’abagore b’Abatutsikazi”.

Avuga ko bakimara kubinjiza muri icyo kizu, basanzemo abagore benshi barira, muri icyo cyumba ngo hari imiborogo ikabije kuko abenshi bari barabatemaguye.

Ati “Batujyanye mu cyumba turi abana batandatu, baravuga ngo ni mwitegereze neza urupfu ba nyoko bagomba gupfa”.

Akomeza agira ati “Twakomeje kubona ibintu bibi, abagore barira batabaza, bigeze ku mugoroba Interahamwe ziragenda, ngo zari zigiye gufata amabwiriza ariko zisiga zidufungiranye, ku bw’amahirwe yacu zibagirwa gufunga idirishya, ni ryo twanyuzemo turasohoka duhungira mu ishyamba rya Mont Kigali”.

Uwababyeyi nubwo yari amaze gucika Interahamwe na bagenzi be, ntibyamuhiriye kuko igitero cy’Interahamwe cyamuvumbuye bamukubita impiri mu mutwe, bamujugunya mu mwobo ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Ati “Bakimara kunjugunya mu mwobo, nakomezaga kwibaza impamvu bari kutwica nkayibura, nyuma bahise bajugunyamo n’undi musore, bamaze kugenda wa musore ava muri wa mwobo, amaze kuwuvamo areba n’abandi bagihumeka adukuramo”.

Urugendo rutoroshye rwa Uwababyeyi ubwo yamaraga gukurwa mu mwobo

Uwababyeyi avuga ko yatangiye ubuzima buteye agahinda ubwo yatwawe n’umwe mu nterahamwe atangira urugendo rwo kwicwa uruboza, agaburirwa amaraso yo mu mazi bafurishaga imyenda bavuye kwica.

Nyuma yo kurokorwa n’umusore wamukuye mu mwobo, ngo ntibyaboroheye kuko Interahamwe zaboherejemo imbwa zibahiga, ari nako abicanyi bavuza induru babashakisha aho bihishe.

Ngo muri izo nterahamwe zabahigaga, umwe muri zo iramufata ibwira bagenzi be ko batamwica, imujyana iwabo aho yatangiye ubuzima bubi.

Ati “Iyo nterahamwe yaranshoreye injyana iwabo, tuva kuri Mont Kigali tumanuka muri iyo karitsiye yitwa Karabaye, tugeze mu rugo ibwira nyina na bashiki be ati “Uyu mwana ntimuzamwice, nzabereka uko tusabigenza ariko ntimuzamugaburire azatungwa na bene wabo”.

Uwababyeyi yatangiye kubabazwa aho iyo nterahamwe yahise imujyana mu kazu kabagamo imbwa mu gikari, bamusesekamo bamugerekaho urusyo.

Ati “Banjyanye mu kazu mu gikari cyabagamo imbwa, barandyamisha bansesekamo bangerekaho urusyo, nari nakomeretse bankubise ubuhiri mu mutwe, ntaheruka no kurya, sinari kubona imbaraga zinkururaho urwo rusyo”.

Nyuma yo kumugerekaho urusyo, Uwababyeyi avuga ko batangiye kumugaburira amazi bajanditsemo imyenda yuzuye amaraso, aba ariyo bamutungisha.

Ati “Iyo nterahamwe yavaga kwica, kwakundi yavuze ngo nzatungwa na bene wacu simenye ibyo ari byo, yavaga kwica akazana imyenda itandukanye yuzuye amaraso, hanyuma agafata ibase y’amazi akajandikamo ya myenda yarangiza akampa ya mazi.

Nabayeho ntunzwe n’amaraso igihe cyose namaze aho, ariko nari nandikiwe no gukubitwa gatatu ku munsi, ariko bakankubita ku buryo ntapfa”.

Uwababyeyi, avuga ko mu ma saa kumi n’imwe zo mugitondo, aribyo yabonye Inkotanyi zije kubarokora, nyuma yaho, abaho mu buzima butagira imiryango aho yavuye i Kigakli yagera iwabo ku kKamonyi, agasanga ni amatongo inzu zarasenywe n’umuryango we barabishe.

Uwababyeyi avuga ko yagize ibibazo by’ihungabana yatewe n’ibyo yabonye muri Jenoside

Avuga ko mu buzima bwe, yakuranye ibibazo by’ihungabana aterwa n’ibikomere yakuye muri Jenoside, agahorana n’amatsiko yo kumenya icyabaye cyateye abantu kwica abandi.

Agira ati “Nakuze nibaza, ni iki cyabaye cyatumye abantu bicwa urupfu nabonye, nabonye abantu bica abandi, abo barashe narababonye, abo batemye narababonye, abagore basatuye babakura abana mu nda narababonye, nibyo byatumye ntangira kugira ibibazo by’ihungabana n’indwara zidakira ngera nubwo ndwara pararize ntangira kugendera mu kagare”.

Ubwo bwicanyi Uwababyeyi yabonye muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi, byamuteye kwanga abantu agera n’ubwo atangira kureba amasura yabamuha serivise mu kazi kanyuranye.

Ati “Nakuze ntekereza ibyo nabonye, ngira ihungabana, urwango n’agahinda gakomeye, ngira ubwoba bwinshi bwo kubona isura mbi, nkavuga ngo nimpura n’umuhutu aranyica kuko nari narabwiwe ko umuhutu ari umuntu ufite isura mbi”.

Akomeza agira ati “Njya nibuka, najyaga gutega moto nkamara umunsi wose nayibuze mu mujyi wa Kigali, umumotari yangeraho yahagarara ngo antware nkabanza kumusaba kuzamura ikirahuri ngo ndebe isura”.

Uwababyeyi avuga ko icyamukijije ari ubuhamya yahawe n’umwana w’umuhungu bari baturanye, wari ufite ababyeyi bakoze Jenoside.

Ngo uwo mwana yamubwiye ko afite ipfunwe ryo kwitwa ko abyarwa n’abo babyeyi b’abicanyi, kuva icyo gihe Uwababyeyi avuga ko umutima we wahise ubohoka yumva aramukunze, yumva abonye igisubizo yashakaga, ihungabana n’ubwoba yagiraga burashira ahagarika no kunywa imiti yo kwamuganga kuva ubwo.

Uwababyeyi wise Kaminuza ku rwego rwa A0 mu bijyanye n’ubuzimabwo mumutwe (Social Psychology), Mu kubaka igihugu muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko yahise ashinga umuryango “Hope and Peace Foundation”, Uhuriza hamwe urubyiruko rwarokotse Jenoside, Urubyiruko ruvuka ku babyeyi bayigizemo uruhare n’Urubyiruko rwavutse ku bagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka