Ubufaransa nta bushobozi bwo kuburanisha Abajenosideri bufite - Umushinjacyaha w’Umufaransa

Umushinjacyaha ukomoka mu Bufaransa yateje umwiryane mu bitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside yaberaga I Kigali, nyuma yo kuvuga ko n’igihugu cye (Ubufaransa) nta bushobozi buhagije gifite bwo kuburanishiriza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku butaka bwacyo.

Aurelia Devos yaravuze akomeretsa imitima y'abatari bake
Aurelia Devos yaravuze akomeretsa imitima y’abatari bake

Umushinjacyaha Aurelia Devos, ushinzwe ibyaha bya Jenoside mu bushinjacyaha bw’I Paris mu Bufaransa, yari umwe mu batanze ikiganiro ku munsi wa kabiri w’inama mpuzamahanga kuri Jenoside, aho yari kumwe na Ngoga Martin, uyobora inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), ndetse n’abandi banyamategeko bakomoka mu Rwanda no mu mahanga, bakaba baganiraga ku ruhare rw’ubucamanza, haba mu gihe cyashize, icy’ubu ndetse n’ikizaza.

Uwari uyoboye ikiganiro yahaye umushinjacyaha Devos umwanya wo gusobanura inzitizi ubutabera bw’igihugu cye bwahuye nazo, zatumye nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye bwaraburanishije abantu batatu gusa, mu gihe hari abandi 18 bakidegembya ku butaka bw’Ubufaransa.

Umushinjacyaha Devos yasubije ati” Kuburanisha izo manza bikubiyemo ibintu byinshi, birebana n’ubutabera bw’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga”.

“Hari uburyo bwinshi bwo gukemura iki kibazo, aho nko ku bihugu byo hanze, tugira uburyo bwo kohererezanya abanyabyaha, ariko hari no gushyiraho ahantu hihariye ho kuburanishiriza abo bakekwaho ibyaha, ari nabyo Ubufaransa bwahisemo”.

Umushinjacyaha Devos kandi yavuze ko imwe mu mbogamizi ari intera iri hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, kandi Ubufaransa bukaba buhora busabwa buri gihe gutanga ibisobanuro kuri Jenoside.

Devos yavuze ko ubwo ikirego cya mbere cyatangwaga mu 1995, icyo gihe Ubufaransa nta bushobozi bwo kuburanisha bene ibyo birego bwari bufite, kugeza muri 2012, ubwo hashyirwagaho ingereko zihariye.

Yavuze ko bagombaga guhamagara abatangabuhamya baturutse mu Rwanda, ku mpande zombi (abashinja/ abashinjura), kandi ibi bigakorwa kuri buri wese ukekwaho ibyaha, kandi bari bafite izindi manza nyinshi cyane, akavuga ko iyi yabaye inzitizi ikomeye kuri we n’itsinda bakoranye ry’abashinjacyaha batatu gusa.

Mu mwanya w’ibibazo kuri iki kiganiro, umwe mu bitabiriye iyi nama Jeannine Munyeshuri yavuze ko Ubufaransa bwagaragaje kugira impuhwe zikabije ku bijyanye no kuburanisha abakekwaho icyaha cya Jenoside.

Yagize ati” Ntakereza ko ukwiye gukomeza gusobanura. Uri hano ngo utubwire ko ubutabera bwagize ubushobozi bucye! Ndatekereza ko bidakwiye ko uza hano kutubwira ko ubutabera buhenda cyane mu Bufaransa”.

Jeannine Munyeshuri yagaragaje agahinda atewe no kuvuga ko Ubufaransa bubuze ubushobozi bwo kuburanisha abakoze Jenoside
Jeannine Munyeshuri yagaragaje agahinda atewe no kuvuga ko Ubufaransa bubuze ubushobozi bwo kuburanisha abakoze Jenoside

“Hano twaburanishije ibihumbi n’ibihumbi by’abakekwaho Jenoside muri gacaca. Reka nkubwire, umuco wo kudahana uhenze cyane kurenza gutanga ubutabera”.

Munyeshuri yakomeje kutemeranywa n’umushinjacyaha Devos, amwumvisha ko niba u Rwanda rwarabashije gutanga ubutabera nyuma ya Jenoside kandi rwari rukirwana no gushyira ku murongo ibintu byose, Ubufaransa budakwiye kugira icyo bwitwaza uyu munsi.

Ati” Sinshobora kwiyumvisha icyo gitekerezo ko Ubufaransa budafite ubushobozi bwo kuburanisha abakekwaho Jenoside, kandi twebwe twarabubonye nta n’ubutabera buhamye twari dufite nyuma ya Jenoside”.

Munyeshuri kandi yazanye n’ikindi gitekerezo kuri Agathe Kanziga, umugore w’uwahoze ri Perezida Habyarimana Juvénal.

Ati”Ntatuye mu Bufaransa byemewe n’amategeko cyangwa ngo abe akurikiranwa mu nkiko. Biratangaje!”

Munyeshuri yabwiye Devos ko ibikorwa byose azakora ngo abakekwaho Jenoside baburanishwe “Bizaranga amateka y’u Rwanda. Haracyari igihe ku Bufaransa ndetse n’abantu ku giti cyabo bafite ubushake nkawe”.

Undi witabiriye iki kiganiro, Gatete Ruhumuriza Nyiringabo akaba ari n’umunyamategeko, nawe yunganiye Munyeshuri agira ati” Mbere na mbere, ntabwo dutegeka ibihugu by’amahanga kuburanisha abakekwaho Jenoside, ahubwo babohereze mu Rwanda”.

Gatete kandi agira ati” Niba nta bushobozi bafite, cyangwa se nta bushake bafite, twebwe (Abanyarwanda) dushobora no kubwishakira ariko ibyaha bya Jenoside bikaburanishwa”.

Ahawe umwanya wo kuvuga ku byo abitabiriye ikiganiro bavuze, Umushinjacyaha Devos yagize ati” Nagaragaje izo mbogamizi, ariko sinavuze ko zitakemuka. Birumvikana zakemuka, kandi igihari ni uko imanza eshatu zaburanishijwe kandi neza”.

Yavuze kandi ko bitangaje kumva ko ubutabera budafite ubushobozi, gusa ngo ubushobozi (amafaranga) ni bucyeya.

Ati” Ni ukuri biragoye kubonera ubushobozi abacamanza, ababunganira ndetse n’ubushinjacyaha muri rusange”.

Kuri Martin Ngoga, we asanga ibihugu bigora iburanishwa ry’imanza z’abakekwaho Jenoside, ahubwo bikazigira imishinga minini.

Yatanze urugero ku iperereza ryagombaga gukorwa, aho byasabye ubushinjacyaha bw’igihugu gusura inshuro 39 bwiga ku kirego kimwe gusa.

Ati” Ndashaka ko habaho ukubazwa, hakamenyekana ibyavuye muri iryo sura. Nabasabye ko bakwisubirira iwabo, kuko nabonaga byarahindutse umushinga. Uraza, ugasubirayo, ukagaruka,… kandi ntunagaragaze icyo wagezeho!”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biratangaje!kubona umushinjacyaha w’ubufaransa avuga ko habuze ubushobozi mu bufaransa bwo kugirango icyaha nka genocide uwagikoze abihabirwe!njye ndumva aho kuvuga ijambo nkiri urivuga mu gihe iki watuma wicecekera!bakavuga ko ntabitekerezo ufite

alias yanditse ku itariki ya: 6-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka