U Rwanda turi Igihugu gito ariko kinini mu butabera - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yanenze abakomeje gufata u Rwanda nk’Igihugu kitarimo Demokarasi haba mu buyobozi, mu butabera no kudatanga urubuga rwo gutanga ibitekerezo, asaba Abanyarwanda kwirinda abo babayobya babangisha ubuyobozi, banabavana mu ngamba nziza bafashe ziganisha ku bumwe n’ubwiyunge.

Yabigarutseho mu ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi kuri uyu wa Kane tariki 07 Mata 2022, ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uwo muhango, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 zishyinguye muri urwo rwibutso, ahashyizwe indabo ku mva baruhukiyemo, hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Perezida Kagame yagarutse ku buhamya bwatanzwe na Jean Nepo Sibomana umwe mu barokokeye Jenoside mu Karere ka Gatsibo, wagaragaje inzira y’inzitane yanyuzemo ahigwa ndetse akaza no kuhaburira ababyeyi be bishwe n’abakoraga Jenoside, we arokorwa n’Inkotanyi.

Agarutse kuri ubwo buhamya, Perezida Kagame, yavuze ko ibyo byagakwiye kubera isomo abantu birirwa bavuga ibyo batazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igatwara inzirakarengane zisaga Miliyoni, nyamara ntihabeho kwihorera kandi bari babifitiye ubushobozi.

Ati “Mutekereze ku buhamya tumaze kumva bw’uriya musore, abantu babayeho bahigwa amanywa n’ijoro bazira uko bavutse, tekereza iyo bamwe muri twe bari bafite intwaro, iyo twemera ko bihorera byari kugenda bite?”

Arongera ati “Icya mbere, twari kuba dufite ukuri iyo twihorera, ariko ntitwemeye ko bikorwa, ubu bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside baracyariho bari mu ngo zabo mu byaro, abandi bari mu nzego z’ubuyobozi muri Guverinoma, abandi mu bucuruzi, bose bafite inyungu n’uburenganzira ku gihugu cyabo”.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo u Rwanda ari Igihugu gito, ariko ko ari Igihugu kinini mu gutanga ubutabera, aho yanenze abakomeje kuyobya abantu babumvisha ko Igihugu cy’u Rwanda kidatanga ubutabera, n’umwanya wo gutanga ibitekerezo.

Ati “U Rwanda turi Igihugu gito ariko kinini mu butabera, abakomeza kuvuga ko u Rwanda rudatanga ubutabera n’umwanya wo gutanga ibitekerezo, barirengagiza ukuri bazi”.

Agaruka na none ku buhamya bwa Jean Nepo Sibomana, yavuze ko kuba Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi nyuma yo gufata Igihugu zitarishe abakoze Jenoside, zikabareka, ari icyemezo cyafashwe hatagendewe ku gitutu cy’abanyepolitiki bafite ubutegetsi yise ‘Hypocrisy’ (uburyarya).

Yavuze ko nyuma ya Jenoside mu Rwanda hakuweho igihano cy’urupfu, anenga abo birirwa bashinja u Rwanda kutagira Demokarasi isesuye, ko bo mu itegeko nshinga ryabo bagifitemo igihano cy’urupfu aho bacyica abantu, avuga ko Abanyarwanda bazi guhitamo ikibakwiriye n’ikibabereye.

Mu gusoza ijambo, yagize ubutumwa agenera abarwanya u Rwanda, ati “Ushobora gukora ibyo ushaka aho uri hose ariko hano kuri ubu butaka bw’u Rwanda ntabwo ushobora kuzana ibitandukanya Abanyarwanda ngo bakwemerere, abana b’u Rwanda bari maso biteguye kurengera Igihugu cyabo”.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today

Kurikira ibindi muri iyi Video:

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka