U Rwanda rutangiye 2020 ruhangana n’abapfobya Jenoside

U Rwanda rutangiye umwaka wa 2020 rwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.U Rwanda rwamaganye itumirwa rya Paul Rusesabagina, ushinjwa gupfobya no guhakana Jenoside, akaba yaratumiwe nk’umwe mu bazatanga ikiganiro b’ingenzi i San Antonio muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Rusesabagina azatanga ikiganiro mu muhango wo gufungura icyiswe ‘DreamWeek 2020’.

Ubutumire bwe bwakemanzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, bituma asaba ‘San Antonio Current’ bategura ibyo birori, ari na bo bamutumiye guhagarika ubwo butumire.

Yanditse kuri Twitter ati “Bishoboka bite ko mwatumira umuntu uhakana Jenoside, ubu unayobora MRCD Ubumwe, umutwe w’iterabwoba unafite umutwe wa gisirikare ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RNCD-FLN) ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’uw’akarere?

Ibi Ambasaderi Nduhungirehe yabyanditse kuri Twitter, ndetse anabiherekeresha invugo ya Rusesabagagina ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze (RCA), na ryo ryamaganye icyemezo cyo gutumira Rusesabagina, ukomeje kugendera kuri filime ‘Hotel Rwanda’ yakoze, akajijisha yiyita umuntu urengera ikiremwamuntu, wanafashije abantu barenga 1000 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rusesabagina yagiye agarukwaho kenshi, ndetse na Nsabimana Callixte yamugarutseho nk’umwe mu bashinze umutwe w’ingabo z’inyeshyamba wa National Liberation Forces (FLN) ukorera mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.

Nsabimana yafashwe kandi yoherezwa mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2019, akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, harimo n’ibitero byagabwe mu Majyepfo y’u Rwanda byahitanye abantu icyenda, abandi benshi bagakomereka.

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko hari gutegurwa itangazo ryemewe n’amategeko, rikazashyikirizwa abategura ibyo birori Rusesabagina yatumiwemo.

Jean Bosco Mutangana, wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru, akaba yaragize uruhare runini mu guperereza, kugaragaza ibirego no gushinja ku byaha birebana na Jenoside, ni umwe mu bagaragaje ko abategura ibyo biroribari bakwiye kuba bazi ko Rusesabagina akekwaho gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Ati “Mumenye ko Rusesabagina ari umwe mu bantu b’ingenzi bakekwaho gutera inkunga imitwe irwanya igihugu cyanjye, kandi ko atagomba gukomeza kwidegembya adahanwa. Ntakwiye guhabwa urwo rubuga, ahubwo hakwiye kugira igikorwa kijyanye n’amategeko”.

Mutangana yavuze ko gushyira amategeko mu bikorwa, no kugeza Rusesabagina mu butabera ari yo nzira ya nyayo yo guhagarika ubugizi bwa nabi bwe.

Sandrine Uwimbabazi, Umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze, na we yavuze ko bagiye kwandika ubusabe bwemewe n’amategeko, bukazashyirwaho umukono n’Abanyarwanda baba hanze, nyuma bugashyikirizwa SA Current.

Yagize ati “Itsinda ryacu muri Leta zunze ubumwe za Amerika riri gutegura ubusabe kandi buzashyikirizwa ubuyobozi bwateguye ibyo birori”. Yongeraho ko bizeye ko ubusabe bwabo buzakirwa neza, abateguye ibyo bikorwa bakisubiraho ku butumire bahaye Rusesabagina.

U Rwanda ruvuga ko Rusesabagina ndetse na Faustin Twagiramungu wahoze ari Minisitiri w’Intebe, bari inyuma y’imitwe igamije guhungabanya umutekano warwo ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.

Inyandiko ya Larousse na yo yamaganywe

Ku rundi ruhande, Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Ibuka), wasabye inzu isohora ibitabo ‘Larousse’ yo mu Bufaransa gukosora inyandiko yayo iherutse kujya hanze, uvuga ko ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Larousse iherutse gusohora inyandiko y’igifaransa, ivuga ko mu Rwanda habaye intambara hagati y’ubwoko bubiri bw’iki gihugu (Abahutu n’Abatutsi).

Ibuka yanenze iyi nzu, ivuga ko yagoretse amateka ndetse isaba Larousse kubihindura kuko iriya nyandiko yayobya abayisoma.

Ibaruwa Umuryango Ibuka wandikiye Larousse, igira iti “Igihe mutekereje kwandika ku Rwanda, musabwe kujya mutanga amakuru ya nyayo, mukirinda kuyobya abasoma inyandiko zanyu cyangwa guhakana amateka yacu ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ikomeza agira ati “Turi kugana ku kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi dutekereza ko nta kundi gushidikanya ku byabaye mu Rwanda. Mureke Jenoside yitwe amazina yayo, ibyo bitwibutsa ibyabereye ku butaka bwacu, kandi bizafasha mu guha icyubahiro abahitanywe n’abarokotse iyo Jenoside”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascene Bizimana, na we yavuze ko atari ubwa mbere abantu cyangwa ibigo byo mu Bufaransa bagaragara mu bikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka