U Rwanda ni cyo gihugu gifite abagore bahamijwe Jenoside n’inkiko mpuzamahanga - Minisitiri Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko ku isi u Rwanda ari cyo gihugu gifite abagore bahamijwe Jenoside ku rwego mpuzamahanga.

Abo ni Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango, n’ababikira babiri b’aba Benedigitine babaga muri Monasiteri y’i Sovu mu Karere ka Huye ari bo Julienne Mukabutera uzwi ku izina rya Sr Kizito na Consolata Mukangango uzwi ku izina rya Sr Gertrude.

Ubwo yifatanyaga n’Intwaza z’i Huye n’iz’i Nyanza mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 4 Kamena 2024, Minisitiri Bizimana yagize ati “Abagore n’abana bahuye n’akaga gakomeye haba ubugome bwakoreshejwe mu kubica haba no kuba mu bajenosideri harabayemo abakobwa n’abagore ba ruharwa ndetse n’abana bagakoreshwa mu bwicanyi.”

Yatanze urugero rwo muri Komini ya Murambi yo muri Perefegitura ya Byumba aho Burugumesitiri Gatete yari yarashinze Interahamwe z’abagore bitwaga Interamwete, zayoborwaga n’umugore Odette Nyirazamani.

Gatete kandi ngo yari yarashinze n’umutwe w’abana wiswe Imiyugiri, bari baratojwe guhiga no kwica abandi bana.

Minisitiri Bizimana ati “Ni akaga gakomeye, kuko ubundi nta mugore wica, nta mwana wica. Kirazira mu muco wacu, kirazira rwose.”

Yakomeje agira ati “Ibi byatumye mu mateka mabi u Rwanda rwanditse ku isi, ari cyo gihugu gifite abagore bahamijwe Jenoside ku rwego mpuzamanga. Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’umuryango, uvuka ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Gisagara, ni we mugore wenyine kugeza ubu ku isi wahamijwe Jenoside n’urukiko mpuzamahanga.”

Yunzemo ati “Ababikira b’i Sovu, Julienne Mukabutera na Consolata Mukangango bishe Abatutsi babatwikishije lisansi. Ni bo bihayimana ba mbere b’abagore ku isi bahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko z’ibihugu by’amahanga. Ni akaga rero gakomeye, kerekana ko nta cyiciro na kimwe cy’Abanyarwanda kitakoze Jenoside.”

Ngo ni na cyo gisobanuro cy’impamvu hari abasaza n’abakecuru batari bake basigaye ari ba nyakamwe ndetse no kuba hari imiryango myinshi y’Abatutsi yishwe ikazima burundu kuko yishwemo umugabo, umugore n’abana.

Kugeza ubu imiryango yazimye yashoboye kumenyekana ni ibihumbi 15 magana atanu na 93 (15593) yari igizwe n’abantu ibihumbi 68 magana inani na 71 (68871).

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka