U Buhinde: Amahanga yasabwe gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu Buhinde, ugategurwa na Ambasade y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu na Gandhi Mandela Foundation, Amb. Mukangira Jacqueline yasabye amahanga gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, witabiriwe n’abayobozi baturutse muri Guverinoma y’u Buhinde, Abadipolomate, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi.
Ambasaderi Mukangira mu butumwa yatanze, yavuze ko uyu munsi Isi igomba gukura amasomo ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ndetse amahanga agaharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yakomeje agira ati "Ni ngombwa cyane ko twese dufatanya mu kurwanya abagihakana bakanahembera Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Dufite intego nyamukuru yo guhindura Isi yose, tukayigira ahantu hari amahoro hazatura ikiragano cy’uyu munsi ndetse n’icy’ahazaza."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, Meenakashi Lekhi wari witabiriye uwo muhango, yihanaganishije Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.
Madamu Lekhi yagaragaje ko mbere y’imyaka ibiri mu 1992, u Buhinde bwatanze impuruza mu Muryango w’Abibumbye ko hashoboraga kuba Jenoside mu Rwanda, ndetse bunasaba Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ukora.
Muri uyu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 wabereye i New Delhi, Cynthia McCaffrey, uhagarariye UNICEF mu Buhinde, yatanze ubutumwa bw’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

Ubutumwa bwibanze ku rugendo Abanyarwanda bayuzemo mu rwego rwo kongera kwiyubaka no gukira ibikomere, ndetse no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge. Yibukije amahanga kuzirikana ayo mahano yabereye mu Rwanda, ndetse asaba ashikamye ko atazongera kuba ahandi ku Isi.
Ati "Ikiragano cyo kuva muri Jenoside, ntitugomba na rimwe kwibagirwa ibyabaye ndetse no gusaba ko ab’ikiragano kizaza bazahora bibuka."
Uyu muhango wo kwibuka waranzwe no kwerekana filime mbarankuru, gucana urumuri rw’icyizere n’umuvugo wakurikwe n’ikinamico yerekana Jenoside mu 1994.



Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Abafana ba Manchester United bagabiye inka uwarokotse Jenoside
- Abakozi ba MMI bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabira abarokotse
- Nubwo Data aba muri FDLR, ntabwo Leta y’u Rwanda yigeze idutererana - Ubuhamya bwa Mukiza
- Inkotanyi zasanze nenda kwiyahura – Mushimiyimana warokokeye i Kabgayi
- Rusizi: Imibiri 1,240 y’Abatutsi yiganjemo iyabonetse mu isambu ya Paruwasi, yashyinguwe mu cyubahiro
- Banciye ibihumbi bitandatu ngo nasuzuguye Umuhutukazi (Ubuhamya)
- ADEPR Gasave yibukiye Jenoside mu rusengero aho bamwe barokokeye
- Kwica abagore n’abana wari umugambi wo kurimbura Abatutsi - Minisitiri Bayisenge
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ohereza igitekerezo
|