Twirwanyeho dukoresha amabuye n’intwaro gakondo kugeza ubwo hitabajwe Abajepe ba Habyarimana (Ubuhamya)

Ubuhamya bwatanzwe na Gatamba Jean de Dieu warokokeye mu murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana kuru uyu wa Gatandatu tariki 18 Mata 2026 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yavuze ko Abatutsi bari bahungiye kuri uyu musozi babashije kwirwanaho kugeza ubwo abicanyi bahuruje Abajepe barindaga Habyarimana bakaza kubafasha kubica.

Gatamba avuga yavuze ko Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mwulire baturutse mu byahoze ari amakomini ya Bicumbi, Gikoro na Rutonde ubu ni mu Karere ka Rwamagana bahanganye n’Interahamwe bakoresheje amabuye n’intwaro gakondo bakomeza gutsinda ibitero bagabwagaho n’interahamwe, kugeza ubwo hitabajwe Abasirikare baturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe bica Abatutsi benshi bari bahungiye kuri uyu musozi wa Gisanza hifashishijwe imbunda nini.

Ati “Indege ya Habyarima yahanuwe bwakeye bashyiraho Bariye ndetse induru zitangira kuvuga. Bukeye interahamwe zari zaturutse Bicumbi zishe umuturanyi wacu witwaga Claver ndetse zikomeza kujya mu rugo rw’umupasteur Ndengeyinka bica abatutsi barimo basengerayo”.

Ngo icyo gihe abaturage bari bataritandukanya nyuma baza kumva mikoro ivugiramo abayobozi bavuga ko hari kwicwa Abatutsi basaba Abahutu kwitandukanya nabo bababwira ko basubira inyuma mu ngo zabo batagombaga kujyana n’Abatutsi.

Gatamba avuga ko aho bari bahungiye kimwe na bagenzi be bagiriwe inama n’umugabo witwa Guido bari kumwe ababwira ko bagomba kwirwanaho batagomba kwicwa nk’ibimonyo.

Icyo gihe yabagiriye inama yo kwigabanyamo amatsinda bamwe abereka ikerekezo bajyamo abandi abereka aho bajya maze aho bari bahungiye bahasiga inka zabo ndetse n’abakecuru n’abana bfite intege nke.

Ati " Yatubwiye ko tutagomba gupfa nk’ibimonyo atubwira ko tugomba kurwana n’ibyo bitero. Atugabanyamo ibyiciro bamwe adushyira mu mpande zitandukanye atwigisha uko tuzajya turyama twumvise baturashe n’amasasu".

Gatamba avuga ko birwanyeho bakoresheje amabuye, imiheto n’imyambi. Abakiri bato bakabahereza amabuye babasha gusubiza inyuma ibyo bitero byose byaro byaje kubica.

Tariki 12 abatutsi bari kuri uwo musozi batewe n’igitero cy’abapolisi, baraza nabo barabarwanya bakoresheje amabuye n’intwaro gakondo barabanesha basubirayo ndetse hari n’umupolisi babashije kwambura imbunda yari yitwajwe nyuma y’uko amasasu amaushiriye.

Tariki 15 Mata 1994 haje ikindi gitero simusiga cyari kiyobowe na Polisi kirimob n’Abajandarume nacyo birwanaho babasha kubasubiza inyuma ariko bagenda bafite umugambi wo kugarukana izindi mbaraga zo kubarimbura.

Ati “Kuko twabarwanyije bagasubira inyuma bagarutse bongereyemo Abajandarumwe nabo barabatsinda ndetse n’Abajepe barindaga Habyarima kuko bari bavuze ko icyo gihe abo Batutsi bari kumwe n’Inkotanyi”.

Nk’uko akomeza abisobanura mu buhamya bwe Gatamba yavuze ko bigeze saa kumi nimwe bararyamye bararuhuka noneho bucya haje abafite imbaraga nyinshi barimo n’abajepe barabagota barabarasa bakabatera amabuye bo bakabatera amabombe.

Ati “Umwe Guido nababwiye watugiraga inama yo kwirwanaho baramurashe Interahamwe n’Abajepe bakomeza kuturasa abantu bakomeza gupfa umugenda kugeza ubwo inyama z’abantu zivangaga n’iizinka zari zahungishirijwe kuri uwo musozi twariho”.

Gatamba avuga ko bigeze nimugoroba bamaze kwica abantu Abahutu n’Interahamwe ndetse n’Abajandarume batangiye gucuza imirambo ndetse no gutwara inka Abatutsi bari bahunganye kuri uwo musozi.

Kugira ngo abashe kurokoka yaseseye mu mirembo mu mirambo myinshi yari inyuma y’igihuru. Bumaze guhumana abari bakiri bazima barashakanye barabwirana bigira inama yo kujya gusanganira inkotanyi.

Muri urwo rugendo rwo gusanga inkotanyi bageze mu nzira bahuye n’ikibazo cyo kugwa mu gico cy’interahamwe zibajyana mu kigo cya Gishali ariko umujandarume ababuza kubicira aho kuko ngo hari imirambo myinshi.

Izo nterahamwe zabwiwe kujya kubicira ahandi ariko kuko undi mugabo bari kumwe yari afite amafaranga baramusahuye noneho bahita babasaba kuva aho ngaho.

Icyo gihe berekeje ku bitaro bya Rwamagana bahasanga inkomere nyinshi. Icyo gihe baraharaye mu gitondo cya kare babyutse babahambira barabababoha batangira kubakubita.

Ati “Twumvise Radio Muhabura ndetse n’interahamwe zarayumva cyane icyo gihe abasirikare bari mu bitaro binzirabwoba ari inkomere bahita batangira guhunga icyo gihe interahamwe zarimo zibakubita zumvise urusaku rw’amasasu ziriruka zihungana nabo basirikare”.

Akomeza avuga ko icyo gihe ababyeyi bari aho mu bitaro bya Rwamagana batari baziritswe batangiye kubahambura basohoka mu bitaro. Bakomeje inama yo gusanganira Inkotanyi bakomeza bagana Kabuga. Bakiri mu muhanda imodoka yarimo abantu baririmba yabanyuzeho igeze imbere bumva ikintu gituritse bakomeza kugenda bagana aho giturikiye kuko bari bageze aho bifuza uwabica bakavaho kubera imibereho igoye irimo inzra n’inyota.

Ati“Twasanze abantu b’abasirikare baratubaza ngo turajyahe tubabwia ko duhunze batubaza icyo duhungu tubabwira ko dushaka abatwica badusobannuje impamvu tubabwira ko kubaho ntacyo bitumariye kubera ko abavandimwe n’abandi bishwe n’Interahamwe”.

Icyo gihe bavuga gutyo bakekaga ko ari Inkotanyi kuko bakunze gukurikira amakuru yazo. Tariki 20/4/1994 bari mu maboko y’inkotanyi bukeye zibajyana Kayonza ahari umutekano wizewe.

Ati "Ndashimira inkotanyi zitanze zikaturokora, mwarakoze Nkotanyi mwabaye ibitambo kugira ngo tube turibo”.

Mu kwibuka kuri iyi nshuro i Mwulire hanashyinguwe umubiri umwe wabonetse wa Kimandwa.

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab bagarutse ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi i Mwulire yakoranywe ubukana n’uruhare rw’Ubuyobozi bwari burangajwe imbere na Burugumesitiri Semanza Laurent na Rugambarara Juvenal bayoboye icyari Komini Bicumbi.

Uyu Semanza yanakatiwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka