Tuzibuka Jenoside ku nshuro ya 20 hariho uburyo bwo kwita ku nshike ku buryo burambye - Kabasinga

Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) ufatanyije na Minisiteri y’uburinganire no guteza imbere umuryango, batangije igikorwa cyo kuremera inshike za Jenoside zitishoboye.

Iki gikorwa cyatangiye tariki 21/05/2013 cyaranzwe no guha ibikoresho bimwe na bimwe aba batishoboye, ariko ngo umwaka utaha, Jenoside izibukwa haramaze gushyirwaho uburyo bwo kwita kuri izi nshike ku buryo burambye.

Mu ijambo Minisitiri w’uburinganire n’iterambere yagejeje ku baturage bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, ari naho hatangirijwe igikorwa cyo kuremera inshike zitishoboye, yavuze ko uyu mwaka bageneye aba bakecuru ibikoresho, ariko ko hari kwigwa uburyo bakwitabwaho ku buryo burambye.

Yunzemo agira ati “bidatinze, muzabona ibikorwa byunganira ibyo twatangiye byo gufasha aba bakecuru bacu.”

Kabasinga Chantal, umuyobozi mukuru wa AVEGA, avuga ko hari gutekerezwa uburyo butandukanye bushobora kwifashishwa, ariko ko bari kubyigaho bitonze ku buryo bazakemura iki kibazo neza.

Kabasinga Chantal, umuyobozi mukuru wa AVEGA.
Kabasinga Chantal, umuyobozi mukuru wa AVEGA.

Yagize ati “hari ibitekerezo byinshi bigenda bitangwa ku kuntu aba bakecuru bacu bakwitabwaho harimo kuba twashyiraho ibigo bahurizwamo bakitabwaho, cyangwa tukabashakira ababitaho bari iwabo maze abo babitaho tukabagenera inkunga, cyangwa se na none tukaba twabegeranya hamwe mu midugudu batuyemo. Ibi byose ariko turacyabyigaho, tureba icyakemura ikibazo cy’aba babyeyi neza.”

None ikizakorerwa aba bakecuru kizatangira ryari? Kabasinga ati “Kumenya igihe tuzabonera umuti nyawo tukanatangira kuwushyira mu bikorwa ntibyoroshye, gusa turi gukora ku buryo byihutishwa kuko iki kibazo kigomba gukemuka vuba hashoboka. Ibyo ari byo byose tuzibuka ku nshuro ya 20 tuzi ko hari aho twashyize abakecuru bacu kandi habanogeye. Twizeye kandi ko tuzabigeraho.”

Kuba haratekerejwe kwita ku bakecuru b’inshike, bashaje cyane (barengeje imyaka 70) ku buryo bw’umwihariko, si uko batari basanzwe bitabwaho, ahubwo ngo ni ukubera ko byagaragaye ko nta mbaraga bagifite kandi abenshi bakaba bibana.

Aha Kabasinga yunzemo agira ati “n’ubundi aba bakecuru dusanzwe tubagenera ibikorwa byo kubafasha, ariko twasanze akenshi ibyo tubaha bitabagirira akamaro ku buryo bugaragara. Ibi biterwa n’uko inkunga tubaha akenshi, urugero nk’amafaranga bahabwa na FARG, zigirira akamaro abandi bantu.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka