Perezida Tshisekedi arasaba ko Jenoside itakongera kugira ahandi iba ku isi

Nyuma yo kwisurira urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali kuri uyu wa mbere tariki 25 Werurwe 2019, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Tshisekedi yamaganye icyo ari cyo cyose cyahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Perezida Felix Tshisekedi wa RDC ashyira indabo ku Rwibutso rubitse imibiri isaga ibihumbi 200
Perezida Felix Tshisekedi wa RDC ashyira indabo ku Rwibutso rubitse imibiri isaga ibihumbi 200

Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, Perezida Mushya wa RDC yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano adakwiye kugira aho ashyigikirwa na hamwe ku isi.

Yagize ati “Twese tugomba kuyamagana, ndetse tukiyemeza ko tudakwiye kwemera ibintu nk’ibi aho byaba hose ku isi.”

Yakomeje agira ati “Ingaruka zayo ntabwo zasize n’igihugu cyanjye nacyo kimaze gutaka amamiliyoni y’abantu.”

Yashoje avuga ko Afurika ikwiye kwamagana no kwitandukanya na buri wese cyangwa se agatsiko k’abantu kahembera ingengabitekerezo y’urwango ruganisha kuri Jenoside.

Ubutumwa Perezida Tshisekedi yanditse mu gitabo cy'abashyitsi cy'urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ubutumwa Perezida Tshisekedi yanditse mu gitabo cy’abashyitsi cy’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Perezida Felix Tshisekedi yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 aje mu nama y’iminsi ibiri Nyafurika y’Abayobozi b’Ibigo (Africa CEO Forum) yashojwe kuri uyu wa kabiri.

Mu kiganiro gisoza iyi nama, ari kumwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Tshisekedi yavuze ko igihe kigeze ngo ibihugu byibuke ko bituranye kandi bikaba bizaturana iteka ryose, bityo bikirinda ikindi kitari ugufatanya kuko amakimbirane nta kindi yabigezaho uretse kubidindiza.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yashimiye mugenzi we wa Congo Kinshasa, abonerako kuvuga ko nyuma yo kuganira nawe atareka kuvuga ko ubu ari intangiriro y’ibihe bishya n’umubano mushya hagati y’ibihugu byombi ndetse n’akarere muri rusange.

Perezida Tshisekedi asobanurirwa amateka ya Jenoside na Honore Gatera uyobora urwibutso rwa Kigali
Perezida Tshisekedi asobanurirwa amateka ya Jenoside na Honore Gatera uyobora urwibutso rwa Kigali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mr president,this is a wishful thinking.Nyuma ya Holocaust y’Abayahudi,niko abayobozi b’ibihugu bose b’isi bavuze.Nyamara nyuma yahoo,habaye izindi Genocides nyinshi.Ibyaha hamwe n’ababikora bose,bizakurwaho gusa n’Ubwami bw’Imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku Munsi w’Imperuka,Imana izashyiraho ubutegetsi bwayo,buzakuraho ubutegetsi bw’abantu.Kuli uwo munsi utari kure,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Hanyuma isi ibe Paradizo,ndetse n’urupfu ruveho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.That is the only solution to the Genocide.

munyemana yanditse ku itariki ya: 26-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka