Tubungabunga amahoro ku isi twitwaje indangagaciro tuvoma mu mateka yacu ababaje – Perezida Kagame

Ubwo yitabiraga ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye i New York ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’Abibumbye (LONI), Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutahwemye kuza mu bihugu bitanga ingabo na polisi mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, rukabikorana indangagaciro ruvoma mu mateka asharira, kugirango hatazagira ahandi Jenoside yaba ku isi.

Perezida Kagame yaraye agiranye ibiganiro n'umunyamabanga mukuru w'umuryango w'Abibumbye Antonio Guterres
Perezida Kagame yaraye agiranye ibiganiro n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres

Perezida Kagame yagize ati “Kuva mu myaka myinshi ishize, u Rwanda ruza mu bihugu bitanu bitanga ingabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Turateganya gukomeza iyo nzira.”

Perezida Kagame yongeye gushimira abanyamahanga batabarije u Rwanda ndetse n’abagerageje gutabara abicwaga, hakaba n’abahasize ubuzima, n’ubwo amajwi yabo atageze kure.

Yagize ati “Ugutabaza kw’Umunya – Canada General Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo z’umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa kwaguye mu matwi atumva. Kutabasha kurinda abasivile, byerekanye ko hari ibyo umuyobozo mwiza adashobora gukora.”

Perezida Kagame yongeye gushima kandi abari bahagarariye ibihugu byabo muri LONI batabarije u Rwanda n’ubwo ntacyo byatanze.

Yagize ati “N’ubwo byinshi mu bihugu bikomeye byari bicecetse, hari Ibrahim Gambari wa Nigeria, Colin Keating w’Ubuholandi, na Karel Kovanda wa Repubulika ya Tcheke.

Perezida Kagame yashimye intambwe ibihugu biri gutera mu bijyanye no guhashya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ubufaransa, Ubutaliyani, Luxembourg n’Ubusuwisi batoye itegeko rihana umuntu wese upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ububiligi nabwo bwatangaje ubushake bwo kubikora.”

Yavuze kandi ko Canada n’Ubufaransa byafashe tariki 07 Mata nk’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Turashima izo ntambwe, tukanasaba n’abandi gukomereza muri iyo nzira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka