TEXAS: Bibukiye ahubatse Urwibutso rukumbi rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri USA

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mata 2018, umuryango w’Abanyarwanda batuye Austin mu murwa mukuru wa Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24.

Kwibuka byabimburiwe n'Urugendo rwo Kwibuka rwakozwe ku birometero bibiri bagana ku Rwibutso rukumbi rwubatse muri USA
Kwibuka byabimburiwe n’Urugendo rwo Kwibuka rwakozwe ku birometero bibiri bagana ku Rwibutso rukumbi rwubatse muri USA

Muri uyu Mujyi iki gikorwa cyo kwibuka cyatangiye mu mwaka wa 2013, ku nshuro ya Kane kikaba cyitabiriwe n’Abanyarwanda bagera kuri 300.

Kwibuka muri Texas byabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka rw’ibirometero bibiri rwasorejwe ku rwibutso rukumbi rwubatse ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’America muri Leta ya Texas, akaba ari naho habereye ibiganiro byose kugeza bisojwe.

Umwe mu bateguye iki gikorwa, yavuze ko ashimira Abanyarwanda bose batuye muri uyu Mujyi, bahuje ubushobozi bwabo bakiyubakira urwibutso ubu bakaba bafite aho bibukira Ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hatanzwe n'ubuhamya ku nzira y'Umusaraba Abatutsi banyuzemo muri Jenoside yabakorewe
Hatanzwe n’ubuhamya ku nzira y’Umusaraba Abatutsi banyuzemo muri Jenoside yabakorewe

Yagize ati ”Muby’ukuri twasanze turamutse twibutse gusa rimwe mu mwaka tukagenda tugaterera iyo, tukazagaruka undi mwaka ntacyo twaba dukoze. Aha twasanze tugomba kubaka urwibutso ku buryo nabatabizi ibyabaye mu Rwanda babimenya.”

Akomeza agira ati” Iyo twibuka tugomba no kurwana ishyaka ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi, yaba iwacu cyangwa se n’ahandi. Ubu dushishikajwe no kubwira abatayizi cyane cyane abana bari kuvuka ubu, tutibagiwe n’abayipfobwa ndetse n’abagoreka amateka.”

Iki gikorwa cyabaye bwa kane aho TEXAS mu gihe u Rwanda n’isi yose bo bakiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 24.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rukumbi rwubatse muri USA
Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rukumbi rwubatse muri USA

Abitabiriye uyu muhango barimo Abanyarwanda n’incuti zabo baba mu mujyi wa Austin bakaba bahise biha intego yo kuzagira
ubwitabire bwikubye kabiri u mwaka utaha.

PHOTO 4: Abanyarwanda n’incuti zabo bitabiriye bagera muri 300 nubwo batangiye ari mbarwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashima abanyarwanda batuye Austin.Ababa muri diaspora twese dukwiriye kubigana.

J.N.Rutagengwa yanditse ku itariki ya: 1-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka