Tariki ya 21 Mata 1994: uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hirya no hino mu gihugu

Itariki 21 mata 1994 ni wo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi barenze ibihumbi ijana na mirongo itanu umunsi umwe.

Aya mashuri y'imyuga yari yubatse i Murambi ni yo Abatutsi bari bahungiyemo hanyuma bayicirwamo. Amwe muri yo arimo imibiri y'Abatutsi igaragaza uko bishwe
Aya mashuri y’imyuga yari yubatse i Murambi ni yo Abatutsi bari bahungiyemo hanyuma bayicirwamo. Amwe muri yo arimo imibiri y’Abatutsi igaragaza uko bishwe

1. Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku isi yatse inshingano MINUAR igabanya umubare w’abasilikare bayo mu Rwanda

Tariki ya 21/4/1994, Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kafashe umwanzuro 912 uhindura inshingano za MINUAR, iyisiga ku izina gusa, ifite abasirikari 250 gusa. Nyamara, buri munsi Jenerali Dallaire wayoboraga MINUAR yohererezaga raporo Umuryango w’abibumbye avuga uko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda. Dallaire yavugaga ko umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana n’interahamwe zari zimeze nka « virus » imeze nka nkongwa itakigira gitangira. Ayo makuru, Umuryango w’abibumbye ntiwayahaye agaciro, wafashe icyemezo cyo gutererana Urwanda, abicwa baricwa ku manywa y’ihangu.

2. Abatutsi biciwe i Murambi, Gikongoro, Nyamagabe

Ubwo Jenoside yatangiranga mu duce dukikije i Murambi, abatutsi baho batangiye kuhahungira bavuye Mudasomwa, Kinyamakara, Musebeya, Muko no mu yandi ma komini.

Abazaga i Murambi abategetsi babo bababwiraga ko ariho bazabasha kubarindira umutekano bari hamwe nyamara byari ukubabeshya kuko ubwo uwari perezida wa Leta yiyise iy’abatabazi SINDIKUBWABO Theodore ari kumwe na Minisitiri w’intebe w’iyo Leta Jean KAMBANDA baje ku Gikongoro batanga amabwiriza yo gutangiza Jenoside.

Nyuma y’iyo nama nibwo abategetsi bashishikarije abatutsi kuza I Murambi bababeshya ko bazacungirwa umutekano. Abari bahungiye ahantu hatandukanye ku biro by’amakomini na za Kiliziya n’insengero hamwe n’abari bahishwe n’abahutu bajyanywe I Murambi hakoreshejwe imodoka abandi bakizana. Aho bacaga hose bajya I Murambi baterwaga amabuye n’interahamwe. Bageze I Murambi, Interahamwe, zatangiye guca amatiyo yahazanaga amazi kugira ngo bicwe n’umwuma bazaze kubica nta mbaraga bagifite.

Babonye ko bagiye kwicwa n’inzara nibwo bigiriye inama yo kubaga inka nkeya muzo bari bahunganye kugira ngo babone icyo barya. Ubwo abajandarume barababwiye ngo nibabanze bibare bamenye umubare wabo kugira ngo babakire ubufasha ariko n’ubwo baje kubaha umuceri waje kuba mucye bitewe n’ukuntu bari benshi kuko bageraga ku bihumbi mirongo itanu (50.000).

Muri iyo minsi, hazaga ibitero by’interahamwe bakarwana nabyo bakoresheje amabuye bigasubirayo. Mu rucyerera rwo kuwa 20 rushyira 21/4/1994 nka saa cyenda nibwo abajandarume babanje gutera grenade no kurasa amasasu mu mpunzi z’abatutsi, maze Interahamwe, aba CDR n’abaturage bitwaje impiri, imipanga, amacumu n’udushoka bakagenda bahorahoza abatishwe n’amasasu ndetse n’abari babaye inkomere.

Abantu bagize uruhare mu kwica abatutsi bari bahungiye I Murambi basaga ibihumbi 50,000 ni uwari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro BUCYIBARUTA Laurent (uba mu Bufaransa), SEMAKWAVU Felicien wari Burugumesitiri wa Komini Nyamagabe, Captaine Faustin SEBUHURA wayobora Jandarumori ya Gikongoro, Colonel SIMBA Aloys, Justin AYURUGARI wayoboraga Electrogaz Gikongoro, Venuste NYOMBAYIRE wayoboraga ikigo cy’abana cya SOS Gikongoro, David KARANGWA wari grefiye mu rukiko rwa kanto ya Gikongoro, Celse SEMIGABO wari prokireri ku Gikongoro, Alufonsi NSENGUMUKUZA wakoraga muri Electrogaz, abajandarume n’interahamwe zirimo, Munyangoga wakoraga muri Electrogaz, Musekura Aloys, Ngirumpatse Venuste n’abandi.

I Murambi niho hanabaye inkambi y’ingabo z’abafaransa muri Zone turquoise aho bavugaga ko baje gucungira umutekano abatutsi bicwaga ariko siko byagenze kuko abatutsi bake bari bararokotse bagiye I Murambi ariko bagashimutwa, bakicwa n’interahamwe kandi abafaransa ntacyo babikoragaho. Bamwe mu bafaransa basambanyije abakobwa n’abagore b’abatutsi ku ngufu, banakora ibindi byaha bitandukanye nkuko byagaragajwe na raporo ya Kimisiyo Mucyo. Ubwo izo Ngabo zasozaga ubutumwa bwazizanye zasabye abantu bari aho mu nkambi I Murambi kwambuka bakajya muri Kongo bizezwa kuzabafasha kugaruka mu Rwanda. Abari bamaze gukora Jenoside barabaherekeje babajyana Kongo hamwe n’izindi mpunzi nyinshi kuko bazibwiraga ko Inkotanyi zizabica ariko byari ukugira ngo zibone abo abicanyi bazagira ingwate ubwo bazaba bageze mu mashyamba ya Kongo.

Icyagombaga kuba ikigo cy'imyuga i Murambi ubu cyahindutse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Icyagombaga kuba ikigo cy’imyuga i Murambi ubu cyahindutse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

I Murambi mu rwibutso hakaba hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi basaga ibihumbi 50,000 bahiciwe ndetse n’abimuwe mu rwibutso rwa Gasaka.

3. Iyicwa ry’Abatutsi kuri paruwasi Gatorika ya Cyanika, Nyamagabe

Kuri iyi Paruwasi hafite amateka yihariye cyane ku batutsi kuko mu 1963 habaye ubwicanyi bukomeye bwibasiye Abatutsi bari bahatuye bikanandikwa muri za raporo mpuzamahanga no mu itangazamakuru ko ari jenoside. Abanyarwanda bose bayise noheri y’amaraso.
Kuva 1990-1994 abatutsi batuye mu Cyanika bongeye gutotezwa cyane biyobowe na Burugumesitiri wa Komini Karama Desire NGEZAHAYO, bitwa ibyitso by’inkotanyi nkuko babikorewe 1963 babita ibyitso by’inyenzi abandi barafungwa.

Ku wa 08/4/1994 impunzi zatangiye kuba nyinshi kuri paruwasi ziturutse muri Komini Karama, Kinyamakara, Nyamagabe, Rukondo, Karambo n’ahandi bakakirwa na padiri Yozefu NIYOMUGABO. Impamvu abenshi bahahungiye nuko Burugumesitiri NGEZAHAYO n’abakonseye bazengurutse Komini bagasaba abihishe bakoresheje indangururamajwi guhungira kuri paruwasi bababeshya ko ariho bazabarindira umutekano.

Kuwa 11/4/1994 Superefe wa superefegitura ya Karaba Yozefu NTEGEYINTWARI yakoresheje inama n’ababurugumesitiri ba Komini Rukondo, Karama na Kinyamakara ku kibuga cy’umupira cya Cyanika ahitwa i Murizo, banoza umugambi wo kwica abatutsi. Hari kandi umutwe w’ibyihebe wari wariyise minwari (MINUAR) wari uyobowe n’abitwaga NTAGANIRA Emmanuel bitaga Muturage na Rubera bagahabwa intwaro na Col Simba bahuriraga kubiro byabo byari kuri komini Karama nabo bakazishyikiriza abaturage. Uyu mutwe niwo wari ushinzwe kwica abatutsi no gutabara aho byananiranye kuko na mbere yuko bicwa bari babanje kubateramo grenade bikozwe n’uwitwa Kazungu wari interahamwe.

Mu rucyerera rwo kuwa 20-21/4/1994 nibwo abatutsi bari bahungiye i Murambi bishwe maze abicanyi barangije bajya mu Cyanika kuwa 21/4/1994 nka saa yine za mu gitondo, maze interahamwe zifatanyije n’abajandarume zitera amagerenade mu mpunzi zari zahungiye kuri paruwasi, abandi bakoresha intwaro gakondo mu kwica abatutsi. Icyo gihe hishwe abatutsi basaga ibihumbi 35,000 bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Cyanika.

Abategetsi bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa byo kwica abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatolika ya Cyanika barangajwe imbere n’uwari perefe wa perefegitura ya Gikongoro Laurent BUCYIBARUTA, Col SIMBA Aloys, Superefe Yozefu NTEGEYINTWARI, Burugumesitiri NGEZAHAYO Desire, Depite HANYURWIMFURA Marc, MUNYANDINDA Joel umugenzuzi w’amashuri abanza ya Komini Rukondo, NKURIKIYIMANA Jean Bosco wari umuyobozi wa Centre de Sante ya Cyanika, Charles UGIRINDEGE wari assistant bourgmestre wa Rukondo, muramu we SEBAKIGA Jean Bosco alias Kinigamazi wari veterinaire wa Komini Karama, MUNYANEZA Jean Bosco wari IPJ kuri Komini Karama, MPAKANIYE Froduald wari encadreur wa Komini Karama, Jean Baptiste KAYIGAMBA wakoraga kuri Centre de Sante ya Cyanika, GAHAMANYI Callixte wari umucuruzi, abakonseye barimo MUNYANKINDI Callixte, BASHIMUBWABO Jean Baptiste, MURINDABABISHA wari Diregiteri wa G.S Cyanika, HISHAMUNDA Charles wari encadreur w’urubyiruko ku Gikongoro, GATARI Jean Damascene wari agronome, GASHARA Alphonse umwarimu i Mbazi, NZUNGIZE Azaria wari sekreteri kuri superefegitura ya Karaba, KAREKEZI Kizito umunyeshuri muri Kaminuza akaba yari n’umukinnyi wa Mukura, MAGEZA Onesphore umupolisi wa Rukondo, MUDENGE Yuvenali (reserviste), abapolisi HABIMANA na MUNYANEZA Sipiriyane na bamwe mu ba resiponsabure ba za selire za segiteri Cyanika, Kibingo, Gitega, Ngoma, Muganza, Kiraro, Kiyumba na Nyanzoga.

Interahamwe zagize uruhare runini mu kwica Abatutsi mu Cyanika ni : DEMOKARASI Joseph alias Rubera, ULINZWENIMANA Etienne alias Kazungu, NTAGANIRA Emmanuel alias Muturage, NKURIZA Anastase alias Serufirira, KABERA Vianney na mukuru we GASURIRA, NIZEYIMANA Athanase alias Musebeya, MUSONI Anselme, MUGAMBIRA Apollinaire, BIZIMANA alias Munyu, KARAMIRA Maurice, KAYIHURA Joseph, MUGENGA Joseph, MUBIRIGI Zakariya, RWAMAKUZA Cyriaque, RUDAHANWA Telesifore, BUKEYE Alfonsi, MUTAJUGIRE Francois alias Rupajyama, MIYERI, NAMBAJE Alfonsi, Aloyizi SEKAGANDA mwene Ntwarabashi, RUTEBUKA Martin, RWAGASANA Venant, BIZIMANA alias Nderema, MUHAYA Mwene Mishogoro, Dominiko mwene Busizori, RUKARA Mariko, SENYANA mwene Butuyu, n’abandi.

4. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi gaturika ya Kaduha, Nyamagabe

Paruwasi ya Kaduha iri mu cyahoze ari Komini Karambo, Superefegitura ya Kaduha, perefegitura ya Gikongoro. Abatutsi bari bahahungiye bahateze amakiriro bari baturutse mu makomini atandukanye ariyo Komini Muko, Musange, Karambo na Musebeya. Abatutsi batangiye kuhagera ku itariki ya 8/4/1994. Bigeze ku itariki ya 17/4/1994 umujandarume wari uhari yabatse intwaro gakondo zose bari bafite ababwira ko babarinda. Mbere y’iyo tariki basangiraga ibyo bahunganye ariko umubikira w’umudagekazi wayoboraga Centre de Santé witwaga MILGHITA agatekera abana igikoma. Abapadiri bari bafite umuceri ariko babicisha inzara kuko umupadiri w’umurundi wahabaga witwaga Nyandwi Athanase Robert yari mu bategura umugambi wo kubica.

Ku itariki ya 20/4/1994 uwo mupadiri yabasabye kugura uwo muceri, ikilo bakakigura amafaranga 5 kandi azi ko bagiye kubica. Amafaranga bari bafite bahise bayakoresha bawugura barayamara.

Ku itariki ya 21/04/1994 haje igitero kinini cyane kirimo abajandarume, abavuye mu gisirikare n’abicanyi bavuye mu makomini ya Muko, Karambo, Musange, Musebeya bafite intwaro zitandukanye kandi nyinshi bagota aho impunzi ziri. Abatutsi bagera ku 45,000 biciwe i Kaduha kuri paruwasi gaturika uwo munsi harokoka bacye cyane.

Ubwicanyi bwashishikajwe kandi buyoborwa n’abantu b’injijuke barimo Padiri Nyandwi Robert, superefe Joachim Hategekimana, umukozi w’umushinga PDAG bahimbaga Katasi wabaye ikirangirire mu kwica i Kaduha, Ngezahayo Straton wahoze ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe, Karangwa François umukozi w’urukiko, uwahoze ari umusirikare witwa Gerivasi, Kayihura Albert wari Burugumestri wa komini Muko, Interahamwe yitwaga Rukokoma, Ntawera, Matabaro,.. bafatanyije n’izindi nterahamwe kimwe n’abanyeshuri bo mu Ruhengeri bari barahahungiye ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwarimo rukomeza. Abo bose bari bayobowe n’abajandurume bavuye ku Gikongoro ku itariki 8/4/1994 bahabwa amabwiriza na Colonel SIMBA Aloys wari ushinzwe ikiswe defence civile muri Gikongoro na Butare.

Kugeza ubu umubare w’abashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kaduha umaze kugera ku 47.311. Muri aka gace bakomeje kwica abari bararokotse kuko Kaduha yari mu gace kagenzuwe n’ingabo z’Abafaransa mu kiswe Zone Turquoise bituma ingabo za FPR-Inkotanyi zitahagera.

5. Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye muri Komini Ntongwe, Ruhango

a) Mu misozi yo muri Ntongwe

Tariki 18-19 kugeza kuri 20/04/1994 hari Abatutsi bagiye ku misozi bagerageza kwirwanaho. Aho twavuga ku musozi wa Nyiranduga, ahahuriye Abatutsi benshi baturukaga Gisali na Kibanda, Mbuye, Ndetse na Mukinga mu yahoze ari Komini Mugina, aho birwanyeho bakamara iminsi ine (4) barwanya ibitero byabateraga bakabinesha nyuma hakaza Burugumesitiri Kagabo Charles wari uwa Komini Ntongwe n’uwari superefe wa Superefegitura ya Ruhango witwaga Placide Koroni ndetse n’Abajandarume, babwira Abatutsi ko bajya kuri Komini bakabona uko babarinda neza naho wari umugambi wo kubona uko babicira hamwe.

Akandi gasozi Abatutsi birwanyeho ni agasozi ka Gacuriro ya Nyakabungo, ariko bahavanwa na Burugumesitiri Kagabo ababwiye ko bajya kubarindira kuri Komini, ariko ari amayeri yo kugira ngo babice. Hari ku italiki ya 19/4/1994.

Ahandi ni Ntungamo ya Kayenzi muri Nyabitare. Barwanye n’interahamwe bakoresha amacumu, imiheto cyane cyane amabuye, nyuma haza ibitero by’izindi nterahamwe zivuye Nyakabungo no muri segiteri ya Ntongwe zibakwiza imishwaro, bamwe bakomeza Tambwe na Ruhango abandi zigenda zibica umugenda.

b) Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ahahoze ibiro bya Komini Ntongwe

Abatutsi batangiye kuhahungira kuva ku italiki ya 10/4/1994 kuko Abahutu bari batangiye kubatwikira, kubica no kurya inka zabo. Ku dusozi tumwe Abatutsi batangiye kwirwanaho ariko uwari burugumesitiri wa Komini Ntongwe Kagabo Charles na superefe Placide Koloni bifashishije aba konseye b’amasegiteri babohereza kuri Komini bababeshya ko babarindirayo. Abatutsi ba nyuma bageze kuri Komini tariki ya 19 na 20/4/1994, n’abari bihishe ahandi, bagiye kuri Komini bagendeye ku karimi keza ka burugumesitiri Charles Kagabo na superefe Placide Koloni batazi ko ari umugambi wo kubarimburira hamwe wateguwe kare.

Kuva tariki 17-18 na 19/04/1994 Abatutsi bari bahungiye kuri Komini babanje kwirwanaho uko bashoboye bakoresha amabuye bagasubizayo ibitero byabateraga kugeza ku itariki 20/04/1994. Burugumesitri Kagabo Charles na superefe Kolini Placide, uko bakusanyirizaga Abatutsi kuri Komini Ntongwe ni ko bakusanyaga n’abicanyi: interehamwe zambutse Bugesera, abarundi bava mu nkambi i Nyagahama ndetse n’abaturage n’abajandarume Kagabo yari yagiye gusaba i Nyanza. Bose bahuriye kuri Komini Ntongwe mu ijoro ryo ku wa 20/4/1994 rishyira 21/04/1994 bagaba igitero ku Batutsi barabarimbura. Iki gitero cyateguriwe mu nama zabereye i Mutima hagati y’italiki 17 na 19/4/1994 zari ziyobowe n’abajandarume, harimo na burugumesitiri Kagabo n’abarundi b’impunzi. Bashatse ahantu banyura hihishe kugira ngo bikubite ku Batutsi bari kuri komini batababonye. Baciye Gako ako kunyura Nyakabungo kugira ngo Abatutsi batumva urusaku rw’imodoka bagahunga, bageze Mutima, bahagaritse imodoka bagenda n’amaguru bayobowe na Kagabo.

Mu ijoro ryo ku wa 20/4/1994 ibitero byose byahuriye kuri komini nijoro kugeza kuri 21/04/1994 Abasirikare n’abapolisi barashe mu kivunge amasasu menshi batera na grenades, abageragezaga guhunga bagasanga abari bahagaze n’imihoro n’izindi ntwaro gakondo bakabica ku buryo bigaragara ko ubwicanyi bwari bwateguwe neza muri ya nama ya Mutima.

c) Ubwicanyi bwabereye mu kibaya cya Nyamakumba

Ubwicanyi bwakozwe ku itariki ya 21/04/1994. I Nyamukumba mu birometero 2 uvuye ahari ibiro bya Komini Ntongwe ugana mu Ruhango. Ni ahantu hari ikibaya kinini cyane. Bahitiriye imperuka y’abatutsi bari bahungiye kuri Komini Ntongwe kubera ubwicanyi n’umubare w’Abatutsi bahaguye, bari bashoboye gucika grenades, amasasu, imihoro byo mu gitero cyo kuri Komini, bamwe bakomeretse cyane.

Mu buryo bw’ubugome, abasirikare bashyize imbunda ku misozi ikikije Nyamukumba, ku buryo aho wahungira hose baza kuba bakureba kuko ari ikibaya kinini, ubundi abari baticiwe kuri Komini babahindira muri icyo kibaya, izindi nzira zihunga barazifunga. Kinazi ku maduka hagiye interehamwe ziganjemo abarundi, I Nyagahama hari naho abarundi, interahamwe za Bugesera n’abasirikare n’abajandarume babarasa umugenda kandi babahindira Nyamukumba. Bose bageze Nyamukumba, abari ku misozi bari biteguye kubarasa bose n’imbunda barasiye rimwe, interahamwe zifite imihoro, impiri amacumu, zikagenda zirangiza abataranogoka. Hacuze imiborogo, hagwa abantu benshi. Aho hantu hahawe izina ry’imperuka ya Nyamukumba.

d) Ubwicanyi bwakorewe aho bitaga kuri CND ku Rutabo

Icyo cyobo bise CND ni kinini cyane cyacukuwe mu mwaka wa 1992 kikaba cyari inyuma y’amashuri abanza yo ku Rutabo A. Hiciwe Abatutsi benshi cyane ku buryo bw’indengakamere ndetse bajugunyamo n’abo biciye ahandi. CND yiswe iri zina kubera kuri CND i Kigali, aho ingabo za FPR zaje kurinda abayobozi ba FPR bagombaga kwinjizwa muri guverinoma yaguye y’inzibacyuho zabaga. Mu yandi magambo, kujyanayo Abatutsi kubicirayo kwari ukubasangisha abo bitaga bene wabo muri CND Kigali.

Igitero cyari kuri icyo cyobo cyari gikuriwe na NSABIMANA Jacques wayoboraga CDR muri Ntongwe wari uzwi ku izina rya Pilato kuko uwajyaga kwicirwa kuri icyo cyobo cya CND yabanzaga gushinyagurirwa n’uwo Nsabimana Jacques. Amwe mu mazina ya ba ruharwa bagaragaye cyane muri ubwo bwicanyi ni Kagabo Charles wari burugumesitiri wa Komini Ntongwe, Placide Koroni wari superefe wa Superefegitura ya Ruhango, Abakonseye bayoboraga segiteri zose uko ari 13 zari zigize Komini Ntongwe, Abasirikare nka Hitabatuma, Rucyeragabiro w’i Nyabusinzu kwa Kamugunga, Visenti wo kwa Birara Vianney nawe w’i Nyabusinzu,… Umuturage witwa Ntintanguranwa watwitse umwana w’uruhinja ku mbabura i Gishari ya Kareba, Konseye wa Kareba Kanyandekwe Zefaniya na resiponsabure Kageruka Aristarque, Mwalimu Nsabimana Jacques (Wari wariyise Pilato), Umucuruzi w’i Kareba witwaga Simoni Munyentama hamwe na mukuru we, Nahayo Florent, Abarundi batazwi amazina yabo bari batuye mu nkambi i Nyagahama bishe Abatutsi bamara kubica bakabakuramo imitima bakayotsa ku mbabura barangiza bakayirya.

6. Abatutsi biciwe kuri paruwasi gaturika ya Karama, Runyinya, Huye

Ku wa 08/04/1994, impunzi z’Abatutsi zatangiye kugera I Karama. Zaturukaga ahitwa mu I Ramba no muri perefegitura ya Gikongoro bakaza kuri paruwasi ya Karama. Bazaga babaye, bananiwe, bashonje kandi harimo n’abakomeretse.

Tariki ya 10/04/1994, HATEGEKIMANA Deogratias wari Burugumesitiri yatumije abakonseye b’abahutu bose, abaserire b’abahutu bose ndetse n’abandi bakomeye barimo Diregiteri w’ikigo cy’ishuri ryisubuye rya APAREC n’abacuruzi mu nama yo gutegura Jenoside. Nta mututsi wemerewe kujyayo kuko inama yakozwe hashyizweho bariyeri ebyiri, imwe ku kibuga cya komini, indi aho centre itangirira zose zirinzwe n’abapolisi bakinjiza uwo bazi. SERUTWA Damien wari Resiponsabure wa serire Umuyange yangiwe kwinjira kuko yari Umututsi.

Tarki 11/04/1994, Burugumesitiri Hategekimana Deogratias yajyanye umupolisi witwa GATITIBA Thomas kuri moto ya Komini bajya mu I Ramba bategeka impunzi z’abatutsi kwerekeza I Karama. Uwo munsi haje impunzi nyinshi zirimo inkomere nyinshi. Padiri Ngomirakiza Francois afata abakomeretse cyane abageza ku bitaro bya Kaminuza i Butare, ari nako ashakisha imfashanyo zo gutunga impunzi zari zimaze kuba nyinshi i Karama.

Tariki 14-16/04/1994 amazu y’Abatutsi yaratwitswe ku misozi yose ikikije Karama kandi bitangirira umunsi umwe: Nyarusange- Mukongoro-Kibingo-Buhoro-Bunazi-Uwarugondo…Impunzi zose zakusanyirijwe I Karama ku Kiriziya, mu mashuri, ku isoko zari zaturutse mu Makomini ya Gikongoro na Butare: Runyinya, Rwamiko, Mubuga, Kinyamakara, Huye (Muyogoro), Maraba, Mudasomwa, Nyakizu (Rusenge), Kivu. Zose zarabaruwe zishyirwa mu mashuri hakurikijwe Segiteri baturutsemo.

Ku wa 16/04/1994 nibwo bishe umututsi wa mbere I Karama witwa Myandagara bamwicira ku kabari I Kibingo. Ku wa 18/04/1994 Burugumesitiri n’abapolisi batwaye umubitsi wa koperative yitwaga KOPIARU ngo abereke imfunguzo za coffre fort bahita banamwica.
Abicanyi baciye umuyoboro w’amazi, umugezi w’Agatenga bawusukamo kirorini kugirango impunzi zicwe n’umwuma. Burugumesitiri Hategekimana Deo yaje kujya gushaka abajandarume bavuka i Karama barimo uwitwa Twagirumukiza Charles bazana amasasu n’imbunda, ababagira ikimasa, hanyuma abeshya Abatutsi ko baje kubarinda.

Tariki 20/04/1994 abajandarume bayobowe n’uwitwa RWASAMANZI na KIMASA bakoraga muri APAREC, bagiye I Bunazi naho hari hahungiye Abatutsi barabarasa babatera n’amagrenades. Abacitse ku icumu baje basanga abandi batutsi I Karama. Muri iryo joro padiri Ngomirakiza yabwiye impunzi ko nta buhungiro, abagerageje guhunga babagarurira kuwa Rugondo kuri bariyeri babatera amabuye.

Amwe mu mateka y'u Rwanda agaragazwa mu rwibutso rwa Murambi
Amwe mu mateka y’u Rwanda agaragazwa mu rwibutso rwa Murambi

Tariki 21/04/1994, Abahutu benshi cyane bitwaje ibihiri n’imipanga binjiye mu mpunzi babanza kuzigendamo bazitegereza, bigeze saa tatu za mu gitondo haza ibitero by’interahamwe nyinshi zambaye ibirere baturuka impande zose bagota aho impunzi zari ziri barazica. Nyuma bafashe abana bari barokotse ubwo bwicanyi babakusanyiriza hamwe, babatekera igikoma bashyiramo acide ubundi barabaha barakinywa barashira. Imibiri y’Abatutsi bagera ku bihumbi 70 nibo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Karama.

7. Abatutsi biciwe ku musozi wa Gashinge, Kamonyi

Gashinge ni agasozi gaherereye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Nyamirenbe, Umurenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi ariko kera hakaba hari muri Komini Kayenzi yayoborwaga na MBARUBUKEYE Yohani.

Tariki 19 Mata 1994, nibwo Abatutsi bahungiye kuri ako gasozi, haza abavuye muri Komini Nyabikenke, Rutobwe, abaturutse i Musasa, Taba n’ahandi. Batangiye kubagabaho ibitero, kuva tariki ya 19 Mata 1994 bigizwe n’abahutu baturutse mu ma Komini yari afite Abatutsi bahungiye kuri ako gasozi. Abatutsi birwanaho bakoresheje amabuye barabanesha, hanyuma ibitero bifata umugambi wo gutema intoki n’ishyamba rya Leta ryari rihari.

Ku itariki ya 21/04/1994, haje igitero gikomeye cyari kirimo abasirikare, abapolisi, n’abaturage benshi, kiyobowe n’uwitwa Buyumbu wanayoboye ibitero by’ahitwa Bibare. Kugirango batsembe Abatutsi hakoreshejwe grenade, imbunda, noneho interahamwe zibona kwirara mu Batutsi zirabatema zikoresheje intwaro zirimo imihoro, udufuni, amashoka, ibisongo n’ibindi. Ubwicanyi bwatangiye mu masaha ya mu gitondo burangira nyuma ya saa sita. Ababashije gucika bahungiye ku musozi wa Bibare, bicirwayo tariki ya 22/04/1994. Abandi babashije kurokoka kuri uwo musozi, ndetse n’abandi bakuraga mu ngo, mu minsi ya mbere babakoreshaga ibirometero n’ibirometero bakajya kubaroha muri Nyabarongo. Abandi barabakusanije babicira ku kibuga cyo kuri Segiteri ya Nyamirembe bitaga CND.

8. Abatutsi biciwe mu Cyakabiri i Rutobwe, Gitarama, Muhanga

Cyakabiri iherereye mu kagari ka Kigarama umurenge wa Cyeza akarere ka Muhanga. Aha ni ahantu hazwi cyane muri aka gace kubera bariyeri yari ikomeye cyane yaguyeho abatutsi hafi ijana, kuberako aha hantu hari murugabano rwa Kayumbu na Cyeza, hashyizwe bariyeri ikumira kandi ikicirwagaho abatutsi bahungaga berekeza I Kabgayi, baturutse muri komine Rutobwe, Nyabikenke, Kayenzi na Rukoma.

Iyi bariyeri yashyizweho mu matariki 14/04/1994, kuko ubwicanyi muri Rutobwe bwatangiye mu matariki 13 z’uko kwezi, ariko abantu benshi bayiciweho cyane tariki 21/04/1994 n’ubwo mbere y’iyo tariki na nyuma hicirwagaho abatutsi kugeza FPR ihagaritse ubwicanyi muri ako gace. Abicwaga bashyirwaga mu cyobo cyari hafi aho bitaga CND, kandi bicwaga mu buryo bubi, babanje gushinyagurirwa, bicishwa intwaro gakondo, zirimo impiri zikwikiyemo imisumari bitaga nta mpongano y’umwanzi, inkoni, ibisongo, imihoro n’ibindi. Muri rusange muri ako gace abatutsi barashinyaguriwe kuko babakataga ibice bimwe by’umubiri nk’amatwi, ibitsi nyuma bakagaruka kubica buhoro buhoro. Undi mwihariko muri ako gace ni uko abatutsi bicishijwe uburozi, abicanyi bafataga umuti witwa Kiyoda usanzwe wica udukoko, bakawushyira mu macupa, bakawunywesha abatutsi ku ngufu ngo ayo ni amata kandi barayakunda.

Abagize uruhare muri ubu bwicanyi ni uwari Minisitiri w’urubyiruko n’amashyirahamwe NZABONIMANA Callixte wari ku isonga mu bashishikarizaga abaturage ba Rutobwe ubwicanyi. Yakoreshaga imodoka yo mu bwoko bwa kombe yabaga yashyizemo indangururamajwi akanyura muri Rutobwe ajya iwabo mucyari komine Nyakabanda, agenda ashishikariza abahutu ko ngo umwanzi wabo ari umututsi. NZABONIMANA yanazanye imihoro myinshi muri iyo modoka, agenda ayiha abaturage ku muhanda. Uretse imihoro kandi yabaga afite na gerenade ariko zo zikaba zarafashwe na bake kuko benshi batari basobanukiwe n’imikoreshereze yazo. Hari n’abandi nka SEROMBA Barthazar wari secretaire wa MDR muri Komini, MUVUZAMPAMA wari visi perezida wa MDR, MPARABANYI, AYIDINI, DUSABE, KAMPAYANA, HARINDIKIJE n’abandi.

Nyuma ya jenoside imirambo yakuwe mu Cyakabiri ishyingurwa mu rwibutso rwa Kayumbu, rushyinguyemo imibiri 428 yakuwe muri Rutobwe. Uru rwibutso rwubatse mu murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi.

9. Abatutsi biciwe mu Murenge wa Tumba (Mpare na Musange), Huye

Mpare ubu iherereye mu Murenge wa Tumba, ikaba yarabarizwaga mu cyahoze ari Komini Huye. Jenoside igitangira muri aka gace, abaturage bose bashyize hamwe bagiye mu Muyogoro gukumira abicanyi baturukaga muri Nyaruguru. Ku itariki 20/04/2019 Burugumesitiri Ruremesha Jonathan wategekaga Komini Huye, wavukaga I Mpare, yakoresheje inama abaturage b’abahutu gusa, abatutsi yabirukanye.

Bwakeye kuri 21/04/2019 Abahutu bose bashyize ibirere ku nzu zabo, bahita batangira kwica abatutsi, kubasahura, kubasenyera no kubatwikira. Abasirikare, abajandarume n’abaturage bafatanyije gutsemba abatutsi. Abasirikare n’abajandarume bagiye ahirengeye ku kigega (aho bita ku Nganzagihendo) bakajya barasa abatutsi bari bahakusanyijirijwe. Abatutsi bahiciwe ni abaturutse I Musange, Mpare, Vumbi, Gishamvu, na Nyaruguru. Hiciwe abarenga 11,000.

Abari ku isonga mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside ni Burugumesitiri RUREMESHA Jonathan na Depute BANYANGIRIKI Zacharie yavukaga I Mpare. Yakoresheje inama ahitwa mu Kabuga ishishikariza abahutu kwica abatutsi, aho yavuze yeruye ati: “umwanzi turwana ni Umututsi iyo ava akagera”.

Abicanyi babigizemo uruhare ni abitwa HARINDINTWARI Theogene yagiye mu mujyi I Butare kwa Ntahobari Maurice kuzana Essence yo gutwikira Abatutsi. BUYENGE Charles wari Konseye wa Segiteri Musange, Nzabahimana Vianney wari Konseye wa Segiteri Mpare, Hangimana Chrisostome yahungiye Zambia, Bungurubwenge Augustin yacitse gereza ahungira muri Afurika y’Epfo, Mondi Mazuru yari umushoferi muri DGB yahungiye muri Malawi n’abandi.

10. Abatutsi biciwe Gishubi, Gisagara

Segiteri Gishubi mu gihe cya Jenoside yari iyobowe na Konseye Ugirashebija Francois ari nawe wayoboye ubwicanyi afatanyije na mugenzi we Ndayishimiye Augustin wari Konseye wa Segiteri Nyaranzi byahanaga imbibi. Inama zitegura Jenoside zakorerwaga mu I Gabiro kwa Mukurarinda Innocent. Uyu Mukurarinda yari kontabure muri komini Kibayi.

Abamamaye mu kwica Abatutsi ni:

 Ugirashebuja Francois wari Konseye wa Segiteri Gishubi, Mukurarinda Innocent yahungiye Uganda, Umupolisi witwa Ubarijoro Gaspard yarashe abatutsi benshi akoresheje imbunda, Nkurikiyinka Viateur bahimbaga MDR, Ntahobavukira Jerome, Matene ya Rubayi, Yoboka Anasthase, Munyagandwi Anasthase, Ndekezi Augustin, Nyandwi Francois, Rwamakuba, Bugirimfura Visenti, Semicaca, Kabandana Jean Bosco, Nyirishema Saveri, Ugaragaye Emmanuel, Shyirambere Francois bitaga Nyabarongo, Mwumvaneza Alexandre wari umwarimu, Ngwenyerezi Vianey, Rukundo mwene Njogori yayogoje Akarere, Niyongira Bonaventure wari umupolisi, Mbanzwirikeba Cassien waeri umusilikare, Ruzindana mwene Nzirumbanje yahungiye muri Afurika y’Epfo, Rugira Emmanuel yari yarakatiwe burundu aza gutoroka gereza ajya i Burayi, Havugimana Anatole yigaga muri kaminuza (yarapfuye), Rutebuka Alexandre yari encadreur wa Komini Muganza, Munyagandwi Venuste yarireze yemera icyaha agabanyirizwa ibihano atanga n’amakuru menshi kuri Jenoside, abarundi bo mu muryango wa Mushatsi barashe abatutsi benshi bakoresheje imiheto. Barimo uwitwa Karuhije, Macumi, Sekimonyo, Muhitira, Ndururutse (basubiye i Burundi).

Ku wa 20/04/1994 baraye batwika amazu y’Abatutsi, batangira kubica ku wa 21/04/1994. Abatutsi biciwe i Gishubi ni abari bahatuye n’abaturutse hirya no hino bashakisha uko bahunga, barimo abaturutse I Ndora, Musha, Gikongoro… Bishwe ari benshi cyane kuwa kane tariki 21/04/1994, babarangiza kuwa gatanu tariki 22/04/1994 bahita bakomeza bajya kwica Abatutsi bari I Musha, kuwa gatandatu tariki 23/04/1994 bakomereza i Kabuye.

Kuri Segiteri Gishubi no mu nkengero zayo haguye Abatutsi barenga ibihumbi bibiri.

Muri buri huriro ry’imihanda hari hashinze bariyeri: ku biro bya Segiteri, kuri centre yo mu I Gabiro hari ebyiri, muri Busave, ku Gafita, mu Gatare, kuri Muswa, i Zanwe ku muhanda ujya i Kigozi, kuri Mbonwa no mu Bitare.

Gishubi ifite umwihariko kuko nta mututsi numwe wayirokokeyemo ahari. Umututsi waho babuze mu mirambo bajyaga kumuhiga muri za Segiteri bahana imbibi bamubona bakamwica bakagaruka. Uwarokotse ni uwashoboye gusohoka muri iyo Segiteri agahungira ahandi.

11. Abatutsi biciwe Musha, Komini Mugusa, Gisagara

Inama zitegura Jenoside zakorerwaga mu nyubako ya IGA, zayoborwaga na Perezida wa MRND witwa Muramba Augustin. Zitabirwaga na Kanyabikari Telesphore, Ngango Viateur, Mukasangwa Alice, Sekamana Jean Marie Vianney, Muzigirwa Francois, Muhozi Bernard…
Ahiciwe abatutsi benshi ni kuri centre y’ubucuruzi ya Musha, kuri Segiteri ya Cyayi no ku Murama no mu kigo nderabuzima cya Musha.

Abari ku isonga mu bwica ni Kabayiza wari Burugumesitiri wa Komini Mugusa, Ngango Viateur yari Konseye wa Segiteri Musha, Muramba Augustin yari inspecteur w’amashuri abanza, Kanyabikari Telesphore yari Directeur yari diregiteri w’amashuri abanza. Hari n’abapolisi barimo uwitwa Gasasira, Panueri na Emmanuel Nsanzimana. Hari kandi Sibomana Ignace wayoboraga ibitero na Habyarimana Stanislas wayoboraga bariyeri yo muri centre ya Musha.

12. Abatutsi biciwe ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Butare, Huye

Ku itariki 19/04/1994, Sindikubwabo Théodore wari Perezida wa Guverinoma yiyise iyabatabazi yakoresheje inama mu Ngoro ya Muvoma (inzu Mberabyombi ya Perefegitura ya Butare). Iyo nama yatumiwemo Abategetsi bose bo ku nzego zose za Perefegitura, bahabwa amabwiriza ajyanye no gutangira gushyira mu bikorwa Jenoside. Ayo mabwiriza yategekaga kwica abatutsi bose nta numwe usigaye, kandi uwanze kubica n’ugerageje kubarengera akicwa.
Inama yabanjirijwe no gutangaza ikurwaho rya Perefe wa Butare Dr Jean Baptiste Habyarimana wari umututsi aza kwicwa hamwe n’umuryango we. Yasimbujwe Nsabimana Sylvain, wahise akoresha inama ku wa 20/04/1994, aha gahunda ya jenoside ba burugumesitiri bose. Abakonseye nabo baraye bakoresheje inama abaserire bose, kandi izi nama nta mututsi wemererwaga kuzijyamo niyo yaba ari umutegetsi wo ku rwego rwatumiwe.

Mu mujyi wa Butare Abatutsi benshi biciwe kuri Perefegitura ya Butare, ku Bitaro bya Kaminuza (CHUB), mu ishuri ry’abasilikare rya ESSO, mu ishyamba rya Arboretum, muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, muri SORWAL (uruganda rw’ibibiriti), muri EAV Kabutare, muri Groupe Scolaire Officiel ya Butare, Mu ishyamba ryo kuri Caraès Butare, mu ishyamba ryo kuri Musée, Kuri paruwasi ya Ngoma, ku kigo nderabuzima cya Matyazo, I Cyarwa ku Gateme no ku mabariyeri yari hirya no hino harimo iyo kuri Faucon, kuri Kaminuza no ku Mukoni imbere yo kwa Ntahobari Maurice na Nyiramasuhuko Paulina, imbere yo kwa Bihira Juvenal, haruguru ya Musee, mu Rwabuye n’ahandi…

Abatutsi bari bahungiye muri groupe scolaire officiel de Butare batangiye kwicwa kuri 21//04/1994. Bishwe n`interahamwe nyinshi zivanze n’abasirikare. Uwo munsi kandi nibwo bishe Abatutsi muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda. Benshi mu barimu b’abahutu bo muri Kaminuza barangaga abarimu n’abakozi b’abatutsi bagenzi babo. Benshi mu barimu n’abakozi n’abanyeshuri ba kaminuza b’abahutu bajyaga kuri bariyeri yo ku Mukoni n’iyo kwa Sebukangaga. Abarokokaga ubwicanyi bahoraga bazengurutswa ku biro bya Perefegitura, kuri Eglise Anglicane no ku bitaro bya kaminuza (CHUB). Aho mu bitaro bari barabashingiye ihema imbere ya service ya dermatologie no kuri pediatrie, bakarara babica, mu gitondo saa tatu imodoka ikaza gupakira imirambo ijya kuyimena.

Abatutsi bageze kuri perefegitura ya Butare guhera kuri 19/04/1994 baricwaga n’abagore bagakorerwa ibya mfura mbi buri munsi. Buri joro imodoka yazaga gutunda abajya kwicwa, ihagarikiwe na Arsene Shalom Ntahobari, Nyiramasuhuko Paulina, Joseph Kanyabashi, uwitwa Jumapili na Nsengiyumva. Ubwicanyi bwabaga buyobowe na Perefe Nsabimana, Abajandarume n’abasirikare.

Nyiramasuhuko yagiye kuri EAR ategeka ko impuzi zose zihava kuko ngo zari ziteye umwanda mu mujyi. Yavugiye muri micro ahamagarira abaturage b’abahutu gutema ibihuru no gukura umwanda mu mujyi. Impunzi z’abatutsi zari zihari zahise zijya kuri perefegitura zirahahangayikira bikomeye. Nyuma, abategetsi bazanye amabisi menshi atarimo intebe, barabapakira ku itegeko rya Kanyabashi, babajyana ahitwa I Nyange ariko abicanyi bagenda baherekeje ayo ma bisi n’intwaro bajya kubicira I Kibirizi. Abarokotse ubwo bwicanyi bagarutse babacuje barongera bajya kuri perefegitura ariko ari mbarwa. Nyuma bagarutse gusukura umujyi babajyana mu i Rango barahaba mu buzima bubi ari naho inkotanyi zabasanze abagihumeka zirabarokora.

Ku itariki ya 30/04/1994 hishwe abatutsi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Ngoma.

Bamwe mu bari ku isonga mu bwicanyi bwakozwe mu Mujyi wa Butare ni Burugumesitiri Kanyabashi Joseph, Munyagasheke Isaac n’umuhungu we Désiré Munyaneza, Ntahobari Arsene Shalom, Nyiramasuhuko Pauline, Ntiruhanwe Jean, Kayibanda Jules Nkiko, Amandin Rugira Pacifique, Karabaranga Isaie, Murangwa Innocent, Emmanuel Setakwe, Jacques Habimana wari Konseye wa Segiteri Ngoma n’abandi. Hari kandi n’abasirikare bamugariye ku rugamba n’impunzi z’abarundi.

Ahiciwe Abatutsi benshi mu Mujyi wa Butare ku wa 21 mata 1994 ni aha hakurikira :

 Kuri Perefegitura ya Butare: Hakusanyirijwe abantu benshi baturutse impande zitandukanye (Kigali, Nyaruguru, Gikongoro, Butare, Karama…). Kuri perefegitura Abatutsi barahahangayikiye bicwa n’inzara n’inyota, abagore bafatwa ku ngufu, ari nako buri mwanya imodoka iza igapakira abo kujyana kwicwa, bivugwa ko bicirwaga mu ishyamba ryo ku Kabutare no ku Mukoni. Nyuma bazanye amabisi menshi bakuyemo intebe bapakira abatutsi babajyana kubicira hanze y’umujyi. Abenshi biciwe I Nyange ya Kibirizi n’I Cyarwa ku Gateme.

 Mu Bitaro bya Kaminuza(CHUB): habereye Jenoside y’indengakamere, uretse abarwayi, abarwaza, abaganga b’abatutsi bahakoraga, hahungiye n’abandi batutsi benshi barimo n’inkomere zari zikeneye kudodwa. Abo b’impunzi ubuyobozi bw’ibitaro bwaje kububakira shitingi (tente) bayibakusanyirizamo. Abandi bari muri service ya dermatologie, muri chirurgie n’imbere ya morgue. Buri gitondo saa tatu, imodoka ya Daihatsu y’ubururu yazaga gupakira imirambo y’abatutsi bishwe ikajya kuyimena. Inkomere zarahaboreraga ntawe uzitaho ngo abadode cyangwa abapfuke. Abenshi bajyanwaga muri ESSO no mu ishyamba rya IRST. Abandi ubutegetsi bwabajyanye kuri perefegitire ya Butare. Bicwaga n’abasirikare, impunzi z’abarundi n’interahamwe zo mu mujyi wa Butare.

 Kuri EAR Butare: abatutsi bahiciwe n’inzara n’inyota. Nta muntu washoboraga kugira icyo abahereza. Nyiramasuhuko yaraje ahagarara haruguru avugira muri micro ahamagarira abicanyi gukura umwanda kuri EAR. Bahabakuye bagenda babakubita babajyana kuri Perefegitura, bahita bapanga kubapakira amamodoka bakajya kubicira kure. Babajyanye I Nyange ya Kibirizi interahamwe zibashoreye zihita zibica nyuma yo kubacuza.

 Mu ishyamba rya Arboretum no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda : habereye Jenoside yindenga kamere. Kaminuza yari izengurutswe na bariyeri zikomeye. Imwe yari kwa Sebukangaga ku irembo rinini, indi yari ku Mukoni. Abatutsi benshi biciwe muri Kaminuza, mu ishyamba rya Arborethum no ku mabariyeri yavuzwe haruguru. Hiciwe bamwe mu banyeshuri, abarimu bahigishaga, abakozi ba Kaminuza b’abatutsi n’abandi batutsi bahahungiye. Hakozwe umukwabu wihariye wo guhiga Abatutsi bihishe mu ishyamba rya Arborethum aho bakoze umurongo bagenda ikirenge ku kindi ari benshi cyane bararirangiza abihishemo barabavumbura barabica.

 Muri EAV Kabutare: habereye Jenoside y’indengakamere, hiciwe abana b’ababanyeshuri bahigaga, abenshi bakaba bari barakuwe muri Groupe Scolaire de la Salle i Byumba, bavanywe muri zone y’intambara bicishwa na diregiteri w’iryo shuri akaba yari umuhungu wa Gitera Joseph Habyarimana washinze Ishyaka rya APROSOMA, ari nawe watangaje amategeko 10 y’abahutu muri 1959. Muri iki kigo hari urwibutso rushyinguyemo abana n’abarimu babo b’Abatutsi babashije kuboneka.

 Muri IPRC (ESSO) : Mu gihe cya Jenoside hazanywe abasirikare bari bamaze gukomerekera ku rugamba, bahasanga abandi bari bahari. Muri ESSO, bahazanaga abatutsi bakahabicira, hafatirwaga abagore n’abakobwa nyuma bakabica.

13. Abatutsi biciwe kuri Paruwasi gaturika ya Rugango, Huye

I Rugango Abatutsi batangiye kuhahungira ku cyumweru taliki ya 17/4/1994 nyuma ya saa sita. Bari baturutse muri Komini Maraba. Bukeye kuwa mbere n’abatuye ku misozi ikikije Paruwasi Rugango batangiye kuhahungira, bakambika muri atelier no mu mashuri. Abandi benshi bari bahungiye muri Monastère ya Gihindamuyaga, bakambitse aho bitaga muri “camp des jeunes”, abandi barahungiye I Sovu ku kigo nderabuzima no mu kigo cy’Ababikira b’ababenedigitine. Abatutsi bari bahungiye i Rugango bishwe ku itariki ya 21/4/1994 mu gitondo, guhera nka saa mbiri. Abicanyi bari bayobowe na Rekeraho Emmanuel wayoboye n’ibindi bitero byishe Abatutsi bo mu makomini ya Maraba, Mbazi, Huye ndetse na Ruhashya.

14. Abatutsi biciwe i Kibirizi, Gisagara

Abatutsi benshi mu yahoze ari Komini Nyaruhengeri bahungiye kuri komini babitegetswe na burugumesitiri Kabeza Charles, baza kwicwa kuva mu ijoro ryo ku wa 21/04/1994. Habayeho ibikorwa by’iyicarubozo byo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu nyuma baza kubica, kwica abatutsi babanje kwicukurira umwobo babajugunyamo, kubajugunya mu misarane irimo umwanda ari bazima n’ibindi. Abakonseye b’amasegiteri bafashe indanguramajwi batangaza ko ihumure ryatanzwe, nuko abatutsi bari bihishe bajya ahabona bahita bicwa. Hakoreshejwe imbwa mu guhiga no kuvumbura abatutsi bihishe mu bihuru.

Ahari bariyeri ni:

 Ku Giti cy’umukiza hari bariyeri iyobowe n’umugore witwa Jacquerine mushiki wa Gapiri.

 Mu Bashingwa hari bariyeri yabagaho abakobwa barimo Mukamuganga, Musanganire,
Furaha, Dusabe…

 Mu Mbeho hari bariyeri yayoborwaga na Karambizi Alphonse

 Kuri Segiteri Nyaruhengeri hari bariyeri yayoborwaga na Rucyahana Nikodemu.

Abari ku isonga mu bwicanyi :
 Kabeza Charles yari Burugumesitiri wa Komini Nyaruhengeri
 Mujyarugamba Pascal yari Burugadiye
 Ruberabahizi Venuste yari agronome wa komini Nyaruhengeri
 Nsabumukunzi Faustin yari konseye wa segiteri Kibirizi
 Hakizayezu Augustin
 Sematama Gaspard yaturutse i Kansi aza kwica i Kibirizi
 Kavamahanga Charles
 Musonera Barthazar
 Habyarimana Noheri
 Munyashyaka Francois

Umusozo

Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kubona guhera tariki ya 7 mata 1994 mu gitondo, abatutsi bicwa icyarimwe ahantu hantandukanye mu gihugu hose byerekana ku buryo budashidikanywaho ko ari umugambi wari warateguwe na Leta.

Iyi ni inyandiko Kigali Today ikesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IBYABAYE BIRABABAJE IMANA ITURINDE,NTIBIZASUBIRA UKUNDI.

CASSIEN yanditse ku itariki ya: 22-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka