Susa: Mu cyumweru kimwe harubakwa uturima tw’igikoni 50

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu batuye mu mudugudu wa Susa mu karere ka Musanze, bishimiye ko mu minsi iri imbere, bazajya babona amafunguro agizwe n’imboga z’ubwoko bwose mu buryo buboroheye kubera imirima y’imboga (uturima tw’igikoni) yatangiye gutunganywa.

Kabatesi Marie Goreti watunganyirijwe umurima w'imboga
Kabatesi Marie Goreti watunganyirijwe umurima w’imboga

Uyu mudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge witwa Susa uherereye mu kagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza; utuwe n’imiryango irenga 200 yo mu cy’iciro cy’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 n’abasigajwe inyuma n’amateka.

Igikorwa cyo gutunganya uturima tw’igikoni cyatangijwe mu muganda wabaye kuri uyu wa 30 Werurwe 2019, hagamijwe gukomeza kubungabunga ubuzima no kwita ku mibereho y’abatuye uyu mudugudu biganjemo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Ku ikubitiro uturima tw’igikoni turindwi ni two twatunganyijwe, turafumbirwa tunaterwamo imboga z’amoko yose, bikaba biteganyijwe ko mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa muri uyu mudugudu hazaba hamaze gutunganywa uturima 50.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene avuga ko ibi byiciro byombi byagezweho n’ingaruka za Jenoside, akaba ariyo mpamvu hagomba gukorwa ibishoboka byose bagakomeza kwitabwaho.

Kwegereza imirima y'imboga abarokotse n'abamugariye ku rugamba bizabafasha kwirinda imirire mibi
Kwegereza imirima y’imboga abarokotse n’abamugariye ku rugamba bizabafasha kwirinda imirire mibi

Ati: “Iyi mirima y’imboga turayitunganya kugira ngo abatuye aha babone imboga hafi, kuzayifata neza bizaba ari igisobanuro cyo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, ku buryo izindi gahunda zibateza imbere zigomba gusanga bafite ubuzima bwiza”.

Kabatesi Marie Goletti ni umwe mu barokotse Jenoside uvuga ko yiteze umusaruro kubera iki gikorwa.

Yagize ati “twabonaga imboga bitugoye kuko bidusaba kujya kuzishaka ku isoko ry’ibiribwa. Kugerayo bidusaba gutega moto tukayishyura amafaranga 500 cyangwa tugatega imodoka, wajyayo n’amaguru bikagutwara amasaha, ariko kuba tugiye kujya tuzisoroma mu mirima yacu, yegereye ingo zacu, ni ibintu twishimiye cyane”.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’umubare munini w’urubyiruko rurimo urutwara amagare, moto n’ibindi binyabiziga ndetse n’urubarizwa mu makoperative, imiryango irimo n’itegamiye kuri leta, amashuri harimo na za kaminuza.

Wabaye umwanya wo kuruganiriza amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’inzira yo gukomeza kucyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994; aho rwibukijwe ko mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, rugomba gukoresha imbaraga n’ibitekerezo rwifitemo mu gushyigikira abayirokotse no kurwanya ingengabitekerezo Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka