Shyorongi: Abarokotse Jenoside barasaba ubufasha buhoraho

Abana b’impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside bo mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo bavuga ko mu bihe bitari ibyo kwibuka kenshi nta bantu babasura cyangwa ngo babafashe.

Muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kimara amezi atatu, bishimira ko ibigo bitandukanye, amashyirahamwe cyangwa abantu ku giti cyabo babageraho babazaniye inkunga y’ibiribwa n’amafaranga.

Bayisenge Theoneste, umwe mu mpfubyi zituye mu mudugudu wa Gitwa, yari yishimiye kubona abantu benshi baturutse i Kigali baje kubafasha, tariki 26/04/2012 yagize ati “Aba niwo muryango wanjye wasigaye”.

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) cyahaye izo mpfubyi n’abapfakazi bagize imiryango 29, inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo, ndetse kinabemerera ubundi bufasha burimo kububakira no kubigisha.

Jerome Gasana, umuyobozi wa WDA yemeza ko icyo kigo kizakomeza gutanga ubufasha ubwo aribwo bwose ku barokotse Jenoside muri uwo mudugudu.

Izi mpfubyi n’abapfakazi basaba ko ababasura bagombye no kujya babatekerezaho mu bindi bihe bitari ibi byo kwibuka bimara amezi atatu. “Mu bihe bitari ibi inzara iraturembya pe!» ; nk’uko Bayisenge wasigaye ari nyakamwe abivuga.

Bayisenge inzu ye yaraguye kubera ko yubatswe nabi
Bayisenge inzu ye yaraguye kubera ko yubatswe nabi

Bayisenge akora urugendo rumara hafi amasaha abiri ajya guhinga ahahoze ari iwabo hitwa Rutonde. Bayisenge na bamwe muri bagenzi be nta musaruro w’ibibatunga bashobora kubona kubera ko bataba hafi y’imitungo basigiwe n’ababyeyi. Bayisenge ubu yacumbikiwe mu yindi nzu, iye yagushijwe n’imvura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rukindo bwatangiye igikorwa cyo gusubiramo amazu yose yasenyutse kubera ko rwiyemezamirimo wari warayubatse yayahangitse’ nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Niwemwiza Emilienne asobanura. Ayo mazu yari yarubakishijwe na IBUKA.

Niwemwiza avuga ko ikibazo cy’ubukene ku mpfubyi n’abapfakazi mu karere abereye umuyozi kizakemuka ku bufatanye n’abandi bagiraneza, ariko imbaraga nyinshi zikaba iz’ubuyobozi bw’ibanze n’abaturage.

Umuyobozi wa DWA yifatanyije n'abandi mu gusiza ibibanza bizubakwamo amazu y'imfubyi n'abapfakazi ba Jenoside mu murenge wa Shyorongi
Umuyobozi wa DWA yifatanyije n’abandi mu gusiza ibibanza bizubakwamo amazu y’imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside mu murenge wa Shyorongi

Abarokotse Jenoside basabye kuguranirwa amasambu bagahabwa abegereye, akarere karabibemera. Iki ni kimwe mu byo bashingiraho icyizere cyo gushobora kwikorera no kwiteza imbere.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka