Shyogwe: Baranenga abapasiteri ba EAR batarinze abakristu babahungiyeho bigatuma bicwa

Mu gikorwa cyo kwibuka abihayimana n’abakristu b’Itorero Anglicane mu Rwanda (EAR) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku cyicaro cy’Itorero Anglicane Diyoseze ya Shyogwe ku wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2025, abitabiriye icyo gikorwa banenze abapasiteri bagambaniye abakristu babahungiyeho aho kubarinda, bikabaviramo kwicwa.

Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa EAR Shyogwe
Bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa EAR Shyogwe

Muri icyo gikorwa cyanahujwe no kwibuka muri rusange ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abazi amateka y’i Shyogwe mu Karere ka Muhanga, bavuze ko gutoteza Abatutsi no kubica byahereye kera, mu gihe hari hazwi nk’ahantu havugirwaga ijambo ry’Imana rishishikariza abantu urukundo.

Murebwayire Antoinette wavukiye i Shyogwe akanahakurira watanze ubuhamya, yavuze ko mu ishuri ryisumbuye rya Shyogwe ryayoborwaga n’Abihayimana b’Itorero Anglicane, Abatutsi bake bahigaga bameneshejwe abandi bicwa n’abanyeshuri bagenzi babo.

Yagize ati “Hano ubwicanyi bwatangiye kera, ndibuka nko mu 1973 abanyeshuri bamenesheje bagenzi babo b’Abatutsi abandi barabica, cyane ko muri iryo shuri hari hinjijwe imodoka yuzuye imipanga. Abo banyeshuri bahindutse abicanyi, bagiye kwica no mu Byimana ndetse n’i Kabwayi”.

Yungamo ati “Mu 1994 nari narashatse ntuye i Runda muri Kamonyi, aha batangiye kwica hakiri kare. Byabaye ngombwa ko duhungira iwacu, ariko batangiye kudusenyera duhungira hano mu Itorero Anglicane, twakirwa na Pasiteri Mutimura araduhisha. Ntibyaduhiriye kuko haje Musenyeri Sebununguri atubuza amahoro ndetse atoteza bikomeye Pasiteri Mutimura”.

Murebwayire Antoinette watanze ubuhamya
Murebwayire Antoinette watanze ubuhamya

Uyu Musenyeri Sebununguri ngo yabwiye Pasiteri Mutimura ati “Urabona ubu bwoko ukomeza uhisha hano Guverinoma yarabutanze, yarabukuyeho amaboko”, aha yavugaga Abatutsi bahahungiye bizeye kurokoka, ahubwo abo bari kubarinda barimo na Pasiteri Musabyimana Samuel, baba aribo babatanga baricwa.

Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur uyobora Itorero Anglicane Diyoseze ya Shyogwe, avuga ko abakozi b’Imana batatiye igihango bakicisha abakristu ari abo kugawa.

Ati “Ubundi bari batangiye barinda intama zabo, ariko babwirwa ko nibadakora Jenoside Inkotanyi zizafata Igihugu bakamburwa imyanya yabo. Ibyo biri mu byatumye bibagirwa umuhamagaro wabo, ni umwanya rero wo kubagaya”.

Yungamo ati “Icyazanye Yezu Kristu mu Isi ni ukugira ngo tubone ubugingo, ntabwo wabona ubugingo udafite ubuzima. Ntabwo rero wakwita ku buzima bwawe ngo ujye kwangiza ubwa mugenzi wawe”.

Musenyeri Kabayiza akomeza avuga ko kugira ngo ayo mateka mabi atazisubira, muri Diyoseze ya Shyogwe bazakomeza kwigisha abaturage urukundo, gukomeza ibiterane by’ivugabutumwa ahavugirwamo n’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ubudaheranwa mu bakristu n’Abanyarwanda muri rusange.

Musenyeri Kabayiza yabwiye abantu ko nibakundana nta Jenoside izongera kubaho
Musenyeri Kabayiza yabwiye abantu ko nibakundana nta Jenoside izongera kubaho

Yibutsa kandi abaturage ko mu mategeko y’Imana harimo irivuga ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda”, ati “nitumara gukundana rero, Jenoside ntizongera kubaho, ndetse n’aya mateka mabi yaranze Igihugu n’Itorero ntituzongera kuyumva”.

Mu bagaye abagambaniye abo bashinzwe kurinda harimo Hon. Kalinijabo Barthelemy, wavuze ko bitari bikwiye ku bantu bizerwaga na benshi.

Ati “Byavuzwe ko hari bamwe mu bayobozi b’iri torero bagize uruhare muri Jenoside, mu kubiba amacakubiri, ndetse bagize uruhare mu gutanga icyuho ku bicanyi kugira ngo bice abo bari bashinzwe kurinda kandi babifitiye ubushobozi. Abo rero turabagaya cyane, ariko kandi tugashima abayobozi bahari uyu munsi kuko bari mu murongo Igihugu cyifuza, tubashishikariza gukomeza gutanga ubutumwa bwubaka umuryngo nyarwanda muri rusange”.

Iki gikorwa cyaranzwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa EAR Diyoseze ya Shyogwe, ahari n’urukuta rwanditseho amazina y’Abatutsi 27 bishwe babashije kumenyekana, hatangirwa ibiganiro bijyanye n’icyo gikorwa ndetse haririmbwa n’indirimbo zifasha abantu kwibuka.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye
Banenze abapasiteri ba EAR batarinze abakristu babahungiyeho bigatuma bicwa
Banenze abapasiteri ba EAR batarinze abakristu babahungiyeho bigatuma bicwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka