Rwamagana: Polisi yafashe ukekwaho kwica uwarokotse Jenoside

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024 yatangaje ko yafashe umugabo ucyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Sibomana Emmanuel

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yatangarije Kigali Today ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 13 Ukuboza mu Murenge wa Gishali mu Karere ka Rwamagana

Byatangiye ubwo ukekwa yafataga umwana w’umuturanyi agatangira kumukubita, hanyuma Sibomana akajya kumukiza. Uwakubitaga umwana ngo yahise ahindukirana Sibomana.

Yagize ati Ati “ Sibonama yabonye umuturanyi we arimo akubita umwana w’umuturanyi amubaza icyo amuhora ajya gukiza uwo mwana na we ahita atangira kumukubita ahitamo kumuhunga”.

Uyu mugabo warimo akubita umwana ntiyashizwe kuko yagiye iwe azana ishoka ategera Sibonama mu nzira ahita amwica.

Kugeza ubu uwafashwe ntacyo avuga cyatumye akubita uwo mwana ndetse cyamuteye kwica Sibomana uretse kuvuga ko yabitewe n’ubusinzi.

Amakuru yavuye mu iperereza agaragaza ko aba bombi nta makimbirane bagiranaga uretse ko bari abaturanyi.

Umurambo wa Sibomana wajyanywe ku bitaro bikuru bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Polisi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Sibomana Emmanuel yibutsa Abanyarwanda ko bagomba kwirinda ibi bikorwa by’ubwicanyi kuko ababikora batazihanganirwa.

Sibomana Emmanuel yari yararokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu karere ka Nyaruguru.

Yaje kwimurwa ahubatswe Umudugudu w’ikitegegerezo ajya gutura mu karere ka Rwamagana. Jenoside yamuhitaniye abana n’umugore we ariko aza kongera gushaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka