Rwamagana: Ngo urumuri rutazima ni ikimenyetso gitanga icyizere cy’ahazaza heza
Mu muhango wo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Rwamagana wabereye ku musozi wa Mwurire kuwa 20/03/2014, abaturage b’akarere ka Rwamagana basabwe kwakira uru rumuri mu mitima yabo nk’ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bavuye mu icuraburindi u Rwanda rwashowemo n’amahano ya Jenoside, bakinjira mu mucyo utanga icyizere cy’ahazaza heza.
Mwurire ni agasozi kamwe mu duce tw’akarere ka Rwamagana kakoreweho ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mu gihe kitarenga ibyumweru bibiri gusa, ubwo Jenoside yari itangiye, aka gasozi kiciweho Abatutsi basaga ibihumbi 26, mbere y’uko Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zafataga aka gace zikanabohora abari basumbirijwe n’abicanyi ku itariki ya 20/04/1994.

Abaharokokeye batanga ubuhamya bagaragaza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo abahigwaga baturutse muri za segiteri zitandukanye zari zigize icyahoze ari komini Bicumbi, bahungiye ku kibuga cya Mwurire ariko ngo bakagabwaho ibitero bikomeye n’abasirikare.

Mbere ngo bagerageje kwirwanaho ariko ku matariki ashyira 20/04/1994, haje igitero simusiga cy’abasirikare benshi kandi bafite ibikoresho bya gisirikare bikomeye, ari nacyo cyishe Abatutsi bari bahateraniye, harokoka mbarwa. Ku itariki ya 20/04/1994 ngo ni bwo ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahasesekaye, maze zirokora abari bagihumeka ndetse abandi zibajyana kwa muganga.
Mu kwakira urumuri rutazima muri aka karere, abaturage bibukijwe ko aya ari amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kandi ko bagomba kuyazirikana kugira ngo atazababera impfabusa, ahubwo ko bayubakiraho barwanya ikibi bagaharanira icyiza, nk’uko byagarutsweho na minisitiri w’Ibikorwaremezo, Professor Silas Lwakabamba wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango.

Gahura Joseph warokokeye kuri aka gasozi avuga ko nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo za FPR Inkotanyi, ngo yagerageje kwiremamo icyizere, arakora kandi akishimira ko ubu abayeho neza. Ku bwe ngo uru rumuri arubona nk’ikimenyetso cyo “Kuva ibuzimu ukajya ibuntu” kandi u Rwanda rugaharanira amateka meza kugira ngo abantu badahora mu bibi bidashira.
Kayiranga Jean Claude na we warokokeye kuri aka gasozi ka Mwurire ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko, ngo yariyubatse ajya mu mashuri ku buryo ubu arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Avuga ko uru rumuri rusobanuye icyizere mu mitima y’Abanyarwanda bose kuko ngo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bari bafite umwijima muri bo, bityo ngo uru rumuri rukaba rugamije kubamurikira kugira ngo hatazagira uwongera gusubira mu bikorwa bibi, ahubwo bose bakabana mu mahoro.

Mu batanze ubuhamya batandukanye harimo n’uwakoze Jenoside wireze akemera icyaha, bashimiye leta y’u Rwanda uburyo yimakaje ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda kandi ikaba iharanira ko buri muturage wese yashingira ku Bunyarwanda akiteza imbere.
Akarere ka Rwamagana ni akarere ka 24 kakiriye urumuri rutazima ruvuye mu karere ka Gatsibo. Uru rumuri rukazakomereza mu karere ka Bugesera ku wa 22/03/2014.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amacakubiri yaranze iki gihugu, nubutegetsi bubi bwatugejeje aharindimuka ikigihugu, dufite amahirwe ko byarangiye kandi ntarwaho bigihabwa ngo bigaruke, u rwanda rw’abanyarwanda buje ubumwe bari kwihaira gutahiriza umugozi , ubuyobozi bwiza dufite buduha ikiza cyose bubona gikwiye abaturage bukakobagezaho, abanyarwanda natwe turasabwa kutabipfusha ubusa.