Rwamagana: Abarokotse Jenoside bemeza ko kwimakaza “Ubunyarwanda” byatumye biyubaka
Abaturage barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu kagari ka Nkungu mu murenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana batangaza ko nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, babashije kwiyubaka babikesha kubaka “Ubunyarwanda” no guharanira gusenyera umugozi umwe n’abandi Banyarwanda bose.
Aba baturage kandi bavuga ko bashyigikiye gahunda ya “Ndi Umunyarwanda, kuko ibafasha kwiyubaka basenyera umugozi umwe.

Ibi byatangajwe babitangaje kuwa Kane tariki ya 17/04/2014, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’u murenge wa Munyaga. Uyu murenge n’ibyahoze ari segiteri Nkungu, Kaduha na Rweru byo mu cyahoze ari Komini Rutonde ya Perefegitura ya Kibungo.
Jenoside ngo yakoranywe ubugome bukabije cyane kandi ngo bigaragara ko yari yarateguwe kare, kuko tariki 7/4/1994, Abatutsi bo muri uyu murenge bari batangiye kwicwa urw’agashinyaguro.

Undi mwihariko waho ngo ni uko nta muntu waturutse ahandi waje kuhakora ubwicanyi uretse abaturage baho ubwabo bibasiye bagenzi babo b’Abatutsi.
Nyuma y’imyaka 20, Abarokotse jenoside banyuze mu buzima bugoye cyane ndetse nyuma bagahura n’inshingano ziremereye zo kwita ku barokotse bakiri bato n’abadafite imbaraga. Bahamya ko bataheranwe n’agahinda ahubwo ko bubakiye ku Bunyarwanda, bakabasha kwimakaza ubwiyunge no kwiteza imbere.

Mukarugina Esperance, umubyeyi ufite abana batatu yasigaranye nyuma y’uko umugabo we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yimakaje ubwiyunge mu mutima we ndetse ngo nyuma y’uko abamuhemukiye bamusabye imbabazi, yafashe umwanzuro wo kubababarira no kurwanya urwigekwe hagati yabo.
Mukarugwiza avuga ko kugeza ubu ubwo bumwe bubatse bwatumye babana neza ku buryo ngo bafatanya mu bikorwa bitandukanye bibateza imbere nk’Abanyarwanda, birinda ivangura iryo ari ryo ryose.

Ibi ngo byatumye yubaka icyizere n’imbaraga ku buryo yafashije abana be kwiga none ngo umukuru ageze mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza.
Ngabonziza Egide na we yarokokeye Jenoside mu kagari ka Nkungu mu murenge wa Munyaga. Avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi yishe abo mu muryango we hafi ya bose ku buryo ngo ari we muntu mukuru wenyine wabashije kuyirokoka.
Ibi ngo byatumye agira inshingano zo kurera abana b’abavandimwe bari biciwe ababyeyi, maze ngo abaha uburere anabafasha kwiga ku buryo abenshi barangije kaminuza ndetse bamwe muri bo bakaba baramaze gushyingirwa.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Muhongayire Yvonne, yavuze ko nubwo jenoside yakorewe Abatutsi yashegeshe Abanyarwanda, ngo bakwiriye guhora bayibuka ariko bakubakira kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, kugira ngo basenyere umugozi umwe utuma u Rwanda rwongera kwiyubaka.
Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 mu murenge wa Munyaga, habayeho gushyira indabo ku mva no kunamira imibiri isaga 1,001 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye mu rwibutso rwa Nkungu.
Umurenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana, urimo inzibutso za jenoside yakorewe Abastutsi 2 zirimo uru rwa Nkungu ndetse n’urwa Kaduha rushyinguyemo imibiri igera kuri 574.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|