Rwamagana: Abarokotse Jenoside bavuga ko batabonye ubutabera kuri Semanza

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, avuga ko n’ubwo Laurent Semanza, wayoboye Komini Bicumbi yakatiwe n’Urukiko mpanabyaha, ariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batabonye ubutabera, kuko yakabaye yaratanze n’indishyi z’akababaro.

Abarokotse Jenoside b'i Rwamagana bavuga ko batabonye ubutabera kuri Semanza
Abarokotse Jenoside b’i Rwamagana bavuga ko batabonye ubutabera kuri Semanza

Yabitangaje ku wa 13 Mata 2024, mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe i Musha, ahanashyinguwe imibiri yabonetse 51.

Laurent Semanza wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi, yakatiwe n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda igihano cy’igifungo cy’imyaka 35 tariki ya 20 Gicurasi 2005, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Musabyeyezu, avuga ko n’ubwo yahanwe ariko nanone abarokotse Jenoside batabonye ubutabera bwuzuye.

Yagize ati “Bicumbi cyari igice kinini cya Rwamagana kandi mu gihe cya Jenoside n’ubwo yari akimara kugirwa depite, yakomeje gukurikirana Komini Gikoro na Bicumbi yayoboraga, atanga n’amategeko ku buryo yanicishije uwari konseye wa Mwulire, kuko ngo yatinze gutanga itegeko ryo kwica Abatutsi.”

Musabyeyezu Dative yasabye ubuyobozi gukurikirana ikibazo cya Torero
Musabyeyezu Dative yasabye ubuyobozi gukurikirana ikibazo cya Torero

Yakomeje agira ati “N’ubwo yahamijwe ibyaha bya Jenoside twe tubona bidahagije ngo tube tubonye ubutabera, tugereranyije n’uko yayogoje aka gace dutuyemo. Dusanga hakwiye indishyi z’akababaro ku miryango yahemukiye ndetse n’aka Karere, kuko yatwangirije abaturage. Murabizi ko umwaka ushize aka Karere kaje mu twa mbere dufite ingengabitekerezo mu bihe byo kwibuka.”

Avuga ko kuza imbere mu ngengabitekerezo ya Jenoside, ari ingaruka z’inyigisho za Laurent Semanza.

Ikindi kibazo yagaragaje Ni icy’imanza za Jenoside zitararangizwa, kubera ko bamwe babitse irangizarubanza kubera batariyakira ngo bakurikirane ikibazo cyabo, ndetse n’amarangizarubanza yagiye abura.

Hari kandi ikibazo cy’uwitwa Torero, baherutse gusanga imibiri itanu iwe mu mbuga atarayitangiye amakuru, ariko Urukiko rukaba ruherutse kumugira umwere, byanatumye itanashyingurwa mu cyubahiro kubera ko ba nyirayo batari babona umutima ukomeye.

Abaturage ba Gicumbi bifatanyije n'abarokokeye i Musha mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abaturage ba Gicumbi bifatanyije n’abarokokeye i Musha mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Uwatanze ubuhamya, Placide Habimana, yavuze ko mbere ya Jenoside, kenshi iwabo bajyaga baterwa n’interahamwe ziherekejwe n’abajandarume ngo baje gusaka imbunda, ubundi bagatererwa amabuye ku nzu bakajya kurara kuri Kiliziya bwacya bagataha.

Jenoside itangiye ngo bahungiye kuri Kiliziya nk’ibisanzwe babanza gutungwa n’ibiryo bakuye mu ngo zabo, bimaze gushira ngo batangiye kujya bagura ibiribwa hanze ndetse na HCR ikabagemurira.

Nyuma ariko ngo ibi byose byaje guhagarikwa, ahubwo interahamwe zitangira kubatera amabuye aherekejwe na gerenade n’amasasu yaraswaga n’abasirikare n’abajepe.

Nyuma ngo babonye hari abasigaye batarapfa babasohora muri Kiliziya, babajyana mu kibuga ahari urwibutso baba ariho babicira.

Uwera Parfaite,Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi
Uwera Parfaite,Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi

Urwibutso rwa Jenoside rwa Musha ruruhukiyemo imibiri 23,270 hatabariwemo 51 bashyinguwe uyu munsi. Akarere ka Rwamagana gafite inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi 11 ziruhukiyemo imibiri 83,884.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye urubyiruko guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside, no kurangwa n’urukundo, umurava no gukunda Igihugu.

Na ho ku kibazo cya Torero, yavuze ko ku bufatanye n’inzego z’ubutabera iki kibazo kicyigwaho, kuko ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro w’Urukiko.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Musha, bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi, banagabiye inka uwarokotse Jenoside, Uwera Christine wo mu Murenge wa Fumbwe.

Imibiri 51 yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri 51 yabonetse yashyinguwe mu cyubahiro
Abaturage ba Musha bongeye kugaruka kuri Manisha w'Umurundi wabamariye abantu agatoroka ubutabera
Abaturage ba Musha bongeye kugaruka kuri Manisha w’Umurundi wabamariye abantu agatoroka ubutabera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka