Rwamagana: Abarokokeye Mwurire baringinga abazi aho ababo baguye kuherekana
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batakamba ngo uwo ariwe wese waba azi ahari umubiri w’umwe mu bazize Jenoside utarashyingurwa mu cyubahiro gukoresha umutima nama akhagaragaza kugira ngo ushyingurwe mu cyubahiro, abavandimwe be babashe kuruhuka no gutuza ku mutima.
Ibi byongeye gushimangirwa kuwa Kane tariki 18/04/2013, ubwo ahitwa i Mwurire mu karere ka Rwamagana bashyinguraga mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside 114 mu rwibutso ruri aho Mwurire.
Jean Baptiste Munyaneza ukuriye abarokotse Jenoside mu karere ka Rwamagana yemeza ko igihe cyose batarabashyingura mu cyubahiro ngo babaririre, bakure ikiriyo baba bumva bagifite intimba ibashengura ku mutima.

Abenshi muri aba barokotse bakeka ko ababo baba barajugunywe ahahoze imisarani cyangwa ibindi byobo biri hirya no hino ku gasozi.
ubwo Theoneste Tumusenge Muzungu, umwe mu barokokeye Mwurire yatanze ubuhamya bw’uko babayeho mu minsi ya Jenoside, yashimangiye ko abarokotse basaba rwose Abaturarwanda kubafasha kumenya aho imibiri y’ababo iri ngo bazayishyingure mu cyubahiro.

Yagize ati “Ubu turibuka Jenoside tukanashyingura abacu uko hagenda hamenyekana abo babataye buri munsi, ariko hari abantu bamaze imyaka 19 bazi aho abacu bajugunywe bakaba batadufasha ngo bahatubwire tubashyingure.
Abo bose ndababwira umwe kuri umwe nti “Ntacyo byagutwara utweretse imibiri y’abacu tukabashyingura”.
Hatanzwe urugero rw’umuturage wo mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba uherutse kwandika ku gapapuro aho yari azi hajugunywe abantu bane muri Jenoside, arihisha agasiga ku biro by’akagari ke kandi ngo abo bantu baratabururwe bashyingurwe mu cyubahiro.

Abarokokeye muri aka gace nabo bagiriye buri wese inama yo kuba kakwigana urwo rugero rw’umuturage mwiza wo muri Kayonza, bakagaragaza imibiri yaba itarashyingurwa kandi hari abaturage bazi aho iherereye.

Mwumvaneza ati: “Ni ibyumvikana ko hari abantu bumva batakwisanzura ngo bavuge ku mugaragaro aho bazi imibiri idashyinguye. Ariko kandi abo bose turabasaba ngo babikore mu ibanga.
Bandike yenda utwo dupapuro badusige aho babona twagaragara bazaba badufashije cyane twe nk’abarokotse Jenoside tugifite intimba yo kuba tutarashyingura abacu bose”.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|