Rutsiro: Bibutse ku nshuro ya gatatu abarohamye mu Kivu bagiye kwibuka abazize Jenoside

Mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro tariki 18/04/2013 habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya gatatu abantu baguye mu kiyaga cya Kivu mu mwaka wa 2000 bagiye kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyo mpanuka yabaye tariki 07/04/2010 ubwo bari bagiye kwibukira Abatutsi biciwe ku kirwa cya Nyamunini ubwo bari bagihungiyeho.

Uwo munsi abari bitabiriye uwo muhango wo kwibuka, bari batwawe n’ubwato butatu , bakaba barimo abakozi b’akarere ka Rutsiro, abaturage hamwe n’abo mu miryango yaburiye ababo kuri icyo kirwa.

Ubwato bubiri bwahagurutse mbere, butwara bamwe bubagezayo. Ubwato bwahagurutse nyuma ni bwo bwakoze impanuka.

Imirambo y'abantu 32 ni yo yabashije kuboneka ishyingurwa mu irimbi rya Congo Nil.
Imirambo y’abantu 32 ni yo yabashije kuboneka ishyingurwa mu irimbi rya Congo Nil.

Kugwamo kw’abo bantu byaturutse ku muyaga mwinshi, hiyongeraho n’ikibazo cy’ubwo bwato bwari butwaye abantu benshi kubera ko bwari buhagurutse ari bwo bwa nyuma kandi hari abantu benshi bashakaga kujya kwibukira kuri icyo kirwa.

Umwe mu barokotse iyo mpanuka witwa Rutayisire Gervais utuye mu kagari ka Gabiro, umurenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro avuga ko uwari utwaye ubwo bwato witwa Munyeshyaka yabigizemo uruhare kuko bamubwiraga ngo agabanye abantu akanga ku buryo haje n’ubundi bwato ariko yanga ko bumugabanyiriza kuri abo bagenzi.

Aba mbere yabakuye mu kagari ka Gabiro mu murenge wa Musasa, anyura no mu kagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango ajya gufatayo abandi bantu kugira ngo abatwarire icyarimwe, abajyane ku kirwa cya Nyamunini.

Rutayisire avuga ko Munyeshyaka yashakaga ko akarere kaza kumuha lisansi nyinshi yiyongera ku bihumbi 20 kari kemereye buri wese muri ba nyiri ubwo bwato.

Uwo muhango witabiriwe ahanini n'abafite ababo baguye muri iyo mpanuka.
Uwo muhango witabiriwe ahanini n’abafite ababo baguye muri iyo mpanuka.

Rutayisire avuga ko atazi neza umubare w’abarokotse iyo mpanuka ariko agereranyije bakaba bagera muri 45. Imirambo yabashije kuboneka ni 32 mu gihe abandi benshi baburiwe irengero. Iyo mirambo yabonetse ishyinguye ahitwa i Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.

Rutayisire wari muri ubwo bwato wanatanze ubuhamya ubwo hibukwaga ku nshuro ya gatatu abahitanywe n’iyo mpanuka avuga ko ubwo bwato busanzwe bwemerewe gutwara abantu batarenze 70, ariko icyo gihe ngo harimo abarenga ijana.

Rutayisire ati: “Jye ubwanjye naramubwiye nti ‘Gabanya aba bantu aranga’ mbwira n’umupolisi ngo amubuze ariko aravuga ngo aramwandikira amaze kubagezayo.”

Nyuma y’iyo mpanuka, Munyeshyaka wari utwaye ubwo bwato yarafashwe arafungwa ariko nyuma y’igihe kigera ku mezi atandatu ararekurwa agaruka mu rugo iwe mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro.

Ku kirwa cya Nyamunini (kinini muri byose)hiciwe abatutsi bari bagihungiyeho.
Ku kirwa cya Nyamunini (kinini muri byose)hiciwe abatutsi bari bagihungiyeho.

Ku kirwa cya Nyamunini hari hahungiye Abatutsi bari baturutse mu makomini atandukanye yo mu byahoze ari perefegitura za Kibuye na Gisenyi. Abakoze Jenoside babasanzeyo barabica, icyakora bamwe babasha kuvayo bararokoka. Nta rwibutso rubitse imibiri y’abazize Jenoside bahiciwe ruhari kubera ko ngo babatemaga bakabajugunya mu mazi.

Bibaye inshuro ya gatatu hibukwa abarohamye mu Kivu bazize iyo mpanuka. Muri uwo muhango, abantu ku giti cyabo, ibigo ndetse n’inzego zitandukanye bahamagariwe gukomeza gufata mu mugongo abo mu miryango yaburiye ababo muri iyo mpanuka.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikigaragara cyo ni uko abantubapfuye mbere na mbere bazize uburangare bw’ abaporisi aho kuba nyir’ ubwato Munyeshyaka. kuko ntibyumvikana ukuntu umuporisi wari ushinzwe kubuza ubwato gupakira abantu benshi yarabyihoreye ngo ahubwo ategereje kwandikira contrenvention nyir’ ubwato nyuma ngo amaze kugezayo abantu!

Ukuri yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka