Rutsiro: Bibutse abarohamye mu Kivu bagiye kwibuka abazize Jenoside

Mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro tariki 25/04/2014 habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya kane abantu baguye mu kiyaga cya Kivu mu mwaka wa 2010 bagiye kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyo mpanuka yabaye tariki 07/04/2010, abayiguyemo n’abayirokotse bari bagiye kwibuka Abatutsi biciwe ku kirwa cya Nyamunini ubwo bari bagihungiyeho.

Gutangiza icyunamo ku rwego rw’akarere byari byabereye kuri icyo kirwa bituma abantu bajyayo ari benshi, dore ko muri uwo mwaka gahunda yari iriho ku rwego rw’igihugu yari iyo kwibukira ku migezi no ku biyaga, mu rwego rwo kwibuka abishwe bakajugunywa mu mazi.

Uwo muhango witabiriwe ahanini n'abafite ababo baguye muri iyo mpanuka.
Uwo muhango witabiriwe ahanini n’abafite ababo baguye muri iyo mpanuka.

Bamwe babashije kugenda mbere batwarwa n’ubwato bw’ingabo zicunga umutekano wo mu mazi, mu gihe abandi bagiye batwarwa n’ubwato busanzwe bw’ibiti butatu bwari bwateganyijwe. Ubwato bwahagurutse nyuma ni bwo bwakoze impanuka.

Rurangirwa Fidele wari mu bwato bwa nyuma ari na bwo bwarohamye, ariko we akabasha kurokoka kuko yari azi koga, avuga ko iyo mpanuka yatewe ahanini n’uko benshi mu bantu barimo batari bamenyereye amazi.

Ngo habayeho umuyaga utari mwinshi, noneho uko amazi yagwaga mu bwato, abarimo ntibabimenya ngo bayadahe bayavanemo, ahubwo bagira ubwoba bahengamira ku ruhande rumwe bituma ubwato burohama. Ikindi ngo ni uko bwari butwaye n’umubare munini w’abantu barenga 70.

Abitabiriye uwo muhango bafite ababo baguye muri iyo mpanuka barambitse indabo aho bashyinguye.
Abitabiriye uwo muhango bafite ababo baguye muri iyo mpanuka barambitse indabo aho bashyinguye.

Abari bazi koga babashije kurokoka ndetse bagerageza no kurohora abandi, ariko kuko ubwato bwari butwaye abantu benshi, bamwe baburirwa irengero, abandi baboneka ariko bashizemo umwuka.

Kugeza ubu nta mibare nyayo izwi y’abantu bari bari muri ubwo bwato kuko bwahagurutse ari bwo bwa nyuma butwara abantu benshi bashoboka kuko uwari gusigara nta bundi yari kubona bumwambutsa.

Bamwe baragereranya bakavuga ko abari muri ubwo bwato barokotse impanuka babarirwa muri 45. Imibiri yabonetse ngo ni 32, ariko abashyinguwe hamwe mu irimbi ry’i Congo Nil mu murenge wa Gihango babarirwa muri 20, mu gihe abandi imiryango yabo ngo yabatwaye ikajya kubashyingura ukwabo. Hari abandi bari bitabiriye uwo muhango, batwarwa n’ubwo bwato bwakoze impanuka, ariko imibiri yabo ntiyabasha kuboneka.

Ku kirwa cya Nyamunini (kinini muri byose)hiciwe Abatutsi bari bagihungiyeho.
Ku kirwa cya Nyamunini (kinini muri byose)hiciwe Abatutsi bari bagihungiyeho.

Abitabiriye uwo muhango wo kwibuka ku nshuro ya kane bagaragaje ko ahashyinguwe abaguye muri iyo mpanuka hatameze neza kubera ko nta ruzitiro ruhari, hakaba hakunze no kumeraho ibyatsi ku buryo hakorerwa isuku iyo igihe cyo kwibuka abahashyinguye cyegereje.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yasobanuye ko icyo kibazo baherutse kukiganiraho n’imiryango ifite ababo bahashyinguwe, bemeranya ko nyuma y’ibihe byo kubibuka ku nshuro ya kane hazabaho inama igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo hatunganywe neza kurushaho, ku buryo hari icyizere ko igihe cyo kubibuka ku nshuro ya gatanu kizagera, aho baruhukiye haratunganyijwe neza.

Bamwe mu baburiye ababo muri iyo mpanuka bagaragaza ko batanyuzwe n’ibihano byafatiwe abagize uruhare muri iyo mpanuka kuko ubwo bwato bwari butwaye abantu benshi barenze ubushobozi bwabwo, bikabuviramo gukora impanuka.

Abafite ababo bashyinguye aha hantu bifuza ko hatunganywa neza mu buryo bwo guhesha agaciro abaharuhukiye.
Abafite ababo bashyinguye aha hantu bifuza ko hatunganywa neza mu buryo bwo guhesha agaciro abaharuhukiye.

Icyo gihe abari babutwaye barafashe barafungwa, ariko nyuma y’igihe gito bararekurwa, birangirira aho, mu gihe hari abifuzaga kubona indishyi z’abantu babo baburiye muri iyo mpanuka.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka