Rutsiro: Abanyeshuri bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside banenga abayikoze

Muri uyu muhango wateguwe n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside “AERG UMUHOZA” ku bufatanye n’ikigo, Abanyeshuri biga muri GS Bumba bavuze ko yaba abanyeshuri bigaga kuri iki kigo cyangwa ku bindi biri mu gihugu Jenoside yahitanye bazize akarengane, bakavuga ko ababikoze bakwiye kwamaganwa kuko bahemutse kandi hagaharanirwa ko bitazongera kubaho.

Byukusenge Solange wiga mu mwaka wa 5 w’ibaruramari yagize ati “abishe bagenzi bacu navuga ko bahemutse kuko bumviye ubuyobozi bubi bwariho bakaba baraduhemukiye ndetse banahemukiye igihugu muri rusange”.

Mugenzi we Habimana Jean d’Amour wiga mu mwaka wa gatandatu w’ibaruramari yavuze ko abakoze Jenoside bari bafite ubujiji kuko ngo nta mpamvu abona umuntu yakwica undi, ndetse ko bahemukiye abanyarwanda muri rusange.

Abanyeshuri bakoze urugendo rwo kwibuka rwabereye mu kigo imbere.
Abanyeshuri bakoze urugendo rwo kwibuka rwabereye mu kigo imbere.

Mwiseneza Emmanuel wari uhagarariye Akarere ka Rutsiro muri uyu muhango, aganirira abanyeshuri uburyo igihugu cyabayemo amacakubiri abantu bamwe bakicwa nyuma igihugu kikaza gutabarwa n’ingabo zari iza FPR-INKOTANYI, yasabye aba banyeshuri kubana mu mahoro bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo itazongera kuba.

Yagize ati “Nyuma yo kumva uko amacakubiri yaje abantu bamwe bakicwa, ndasaba ko mwakwirinda ayo macakubiri mukabana mu mahoro kugira ngo Jenoside ntizongere kuba”.

Urugendo rwo kwibuka rwasoreje mu cyumba cyabereyemo ibiganiro.
Urugendo rwo kwibuka rwasoreje mu cyumba cyabereyemo ibiganiro.

Muri iki kigo buri mwaka bibuka abari abanyeshuri ndetse n’abarimu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ariko nta mubare uzwi w’abanyeshuri bishwe bigaga kuri iki kigo, gusa umwarimu umwe mu bahigishaga niwe wazize Jenoside.

Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Murunda bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside nabo bari baje kwifatanya na bagenzi babo biga i Bumba.

Abanyeshuri bafashe umunota wo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside.
Abanyeshuri bafashe umunota wo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside.
Abanyeshuri biga muri GS Murunda bifatanyije na bagenzi babo bo muri GS Bumba kwibuka abanyeshuri n'abarezi bazize Jenoside.
Abanyeshuri biga muri GS Murunda bifatanyije na bagenzi babo bo muri GS Bumba kwibuka abanyeshuri n’abarezi bazize Jenoside.
Hacanywe urumuri rw'icyizere cy'ejo hazaza.
Hacanywe urumuri rw’icyizere cy’ejo hazaza.
Mwiseneza (uwa kabiri ibumoso) yasabye abanyeshuri kubana mu mahoro bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mwiseneza (uwa kabiri ibumoso) yasabye abanyeshuri kubana mu mahoro bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mbarushimana Cissé Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka