Rutare: Imibiri ibiri y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda, kuri uyu wa 13/05/2013, mu murenge wa Rutare wo mu karere ka Gicumbi hashyinguwe imibiri ibiri y’inzirakarenga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rutare.
Imibiri yabonetse ni iya Mvumbaganya Michel wishwe tariki ya 10.04.1994 ndetse na Musatsi Felicien wishwe tariki 15.04.1994. Nyuma y’urugendo rwo kwibuka, habaye igitambo cya misa cyo gusezera kuri iyi mibiri.

Rupiya Mathias watanze ubuhamya burebana n’imibereho ya banyakwigendera by’umwihariko Musatsi Felicien wari incuti ye magara akaba yagaragaje ko Musatsi igihe yari ariho yaranzwe n’ishyaka ndetse n’urukundo.
Avuga ko yaharaniraga imibereho myiza y’abari batuye hamwe nawe, akaba yarabaye umwarimu mu ishuri ribanza rya Mwendo.
Indi mibereho yamuranze yakundaga umurimo aho yajyaga kwigisha ahinze amayogi atandatu ndetse abitoza n’abana ndetse abatoza no kwiharika ndetse akabafasha no kubona imbuto yo gutera.
Akaba kandi yari yarashinze koperative KODEKI (COOPERATIVE DE KIGOMA) yaguraga imyaka kugirango abaturage batazabura imbuto.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Dr Harebamungu Mathias, yihanganishije ababuze ababo baje gushyingura ababyeyi babo ndetse ashimangira ko Jenoside itazongera kuba kuko ntawe wakagombye kwaka undi ubizima atari Imana ibutanga.
Yavuze ko ibihe byo kwibuka ari ibihe bikomeye ku barokotse aha akaba yavuze umugani agora ati “imfura ishenjagira ishira” ibi akaba yabisabye abarokotse guharanira kwigira, kwiyubaka no kwereka wawundi wakoze Jenoside ko atari insina ngufi.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yihanganishije ababuze ababo, asabako igihe cyo kwibuka ko cyazajya gisiga hafashwe ingamba zo kurushaho kwiteza imbere no kwimakaza urukundo n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse hakishimirwa ko u Rwanda nyuma y’imyaka 19 rumaze kugera ahashimishije n’ubwo Leta igihanganye n’ibibazo bya Jenoside.

Yashimiye abaturage b’akarere ka Gicumbi bakusanije miriyoni 31 yo gukomeza guhangana n’ibibazo bya Jenoside aho mu ntara y’Amajyaruguru hatanzwe amafaranga agera kuri miriyoni 94.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
MINISITERI Y’UBUREZI IKURIKIRANE IGIKORWA CYO KWIBUKA ABARIMU KUKO BIGARAGARA KO IYO ISHURI RIBANZA RYIBUTSE NTA MUYOBOZI N’UMWE BYIBUZE WO KU RWEGO RW’AKARERE UKITABIRA USANGA DIRECTEUR YABUZE ICYO AVUGA.