Rusizi:Urubyiruko rurasabwa kwirebera mu indorerwamo y’Ubunyarwanda

Mu kwibuka kuncuro ya 21 urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rwishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwasabwe kwirebera mu indorerwamo y’Ubunyarwanda kuko aribyo byatuma batagwa mu mutego w’amacakubiri yasenye igihugu atuma habaho na Jenoside.

Babisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harerimana Frederic ubwo yabasobanuriraga ko buri wese akwiye guharanira ishema ry’Abanyarwanda yirinda icyakongera gusiga isurambi igihugu nkibyayabe muri Jenoside.

Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rwunamira abagenzi babo babize Jenoside.
Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rwunamira abagenzi babo babize Jenoside.

Urubyiruko rwo mu karere ka Rusizi rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka bagenzi babo bishwe muri jenoside, bakoze urugendo rwo kubibuka bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rw’umurenge wa Kamembe mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe n’abicanyi.

Mu biganiro byatanzwe hibanzwe kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aho Pasitori Muyoboke yasabye urubyiruko kuva mumyumvire ishaje yo kumva ko hari ukirebera mugenziwe mu bwoko runaka, dore ko ibihugu byateye imbere na Amerika n’ibindi batabiha umwanya kuko bidindiza iterambere bikanaba n’intandaro y’amacakubiri arinabyo bivukamo Jenoside.

Urubyiruko rwibuka bagenzi babo bazize Jenoside.
Urubyiruko rwibuka bagenzi babo bazize Jenoside.

Ku ruhande rw’urubyiruko bavuga ko mugihe bagenzi babo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bongo kubera inyigisho nziza zibatoza Ubunyarwanda ngo bagiye gukoresha imbaraga zabo bubaka igihugu kandi birinda icyabagarura mu mateka mabi ya Jenoside yaranze igihugu, nk’uko bitangazwa na Habimana Daniel.

Urubyiruko rwakanguriwe kandi kwirinda n’izindi ngeso mbi zarusuziza inyuma mu mibereho yarwo, birinda cyane cyane gukoresha ibiyobyabwenge kimwe mu bituma rugaragaza isurambi mu muryango Nyarwanda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka