Rusizi: Kwita ku bibazo by’abarumuna babo barokotse Jenoside byatumye batarangiza kwiga

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Nyakarenzo barashima intambwe bamaze gutera ariko ngo baracyafite ibibazo birimo abana babo bacikije amashuri bakiri kwita ku bibazo bya barumuna babo ndetse n’ amacumbi yabo yarabasaziyeho.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside ku rwego rw’akarere ka Rusizi mu murenge wa Nyakarenzo, wabanjirijwe n’igitambo cya misa cyo gusabira inzirakarengane nyuma yaho abawitabiriye bakora urugendo rwo kwibuka banashyira indabo ku rwibutso rwa Mibilizi rwashyinguwemo imibiri isaga 7000.

Ku rwibutso rwa Mibilizi ahashyinguye inzirakarengane 7000.
Ku rwibutso rwa Mibilizi ahashyinguye inzirakarengane 7000.

Abenshi mu bashyinguwe mu rwibutso rwa Mibirizi ni abari barahungiye muri Paruwase ya Mibilizi bizeye ko batagwa mu nzu y’Imana gusa ntibagize ayo mahirwe kuko abaharokokeye ari bacye.

Muri uyu muhango wabaye tariki 07/04/2013 hatanzwe n’ibiganiro bivuga uburyo bwo kwibuka aho byagarukaga ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenocide yakorewe Abatutsi duharanira kwigira”.

Bagana ku rwibutso rwa Mibilizi ahashyinguye inzirakarengane 7000.
Bagana ku rwibutso rwa Mibilizi ahashyinguye inzirakarengane 7000.

Uwaje ahagarariye IBUKA yasabye ko abarokotse Jenoside bo muri Nyakarenzo bakorerwa ubuvugizi cyane cyane ku kibazo cy’amacumbi ashaje bubakiwe ariko ubu akaba yenda kubagwaho ndetse n’abana bacikije amashuri bivuye ku bibazo batewe na Jenoside bagasubira kwiga.

Depite Nyinawase Jeanne D’arc yatangaje ko ibibazo byose bitarangirira icyarimwe kuko ngo ibibazo by’abasizwe iheruheru bikiri byinshi akaba yatangaje ko ubuvugizi bugomga gukomeza kugeza aho bizakemukira ariko kandi bagakomeza gufashanya baharanira kwigira.

Depite Nyinawase Jeanne D'arc yifatanyije n'Abanyarusizi kwibuka.
Depite Nyinawase Jeanne D’arc yifatanyije n’Abanyarusizi kwibuka.

Ibikorwa byo kwibuka byakomereje hirya no hino aho abaturage bose basabwe gukurikirana ibiganiro.

Usibye ibi biganiro kandi, biteganijwe ko hazakorwa ibikorwa bitandukanye bijyanye no gukomeza gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda babaremera mu rwego rwo kwigira.

Imbaga y'abaturage ba Rusizi mu rugendo rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside.
Imbaga y’abaturage ba Rusizi mu rugendo rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka