Rusizi: Imibiri y’abazize Jenoside yigiye kwimurirwa mu rwibutso rw’icyitegererezo rwa Nyarushishi

Imibiri y’abazize Jenoside mu karere ka Rusizi ishyinguwe mu nzibutso zitameze neza cyane cyane urwa Nyakanyinya, Nyakarenzo na Isha izimurirwa mu rwibutso rw’icyitegererezo rurimo kubakwa i Nyarushishi.

Iki cyemezo cyafashwe tariki 28/03/2013 hagendewe ku itegeko numero 56/2008 ryo ku wa 10 Nzeri 2008 rigenga inzibutso n’amarimbi by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ingingo zikubiye muri iryo tegeko zirimo izerekeye iyimurwa ry’imibiri y’abashyinguwe, umutekano w’inzibutso n’amarimbi, imyubakire y’inzibutso n’amarimbi n’ibikorwa bikorerwa ku nzibutso n’amarimbi by’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Hateganywa kandi ko muri buri karere hagomba kubaho urwibutso rwubatse ku buryo burambye kandi rwujuje ibyangombwa byose birimo ibimenyetso , ishuri n’amateka bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse imibiri ishyinguye mu nzibutso zisanzwe zidatunganyije neza akaba ariho yimurirwa.

Abitabiriye imyiteguro yo kwibuka kucuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abitabiriye imyiteguro yo kwibuka kucuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rwego rw’akarere ka Rusizi, umusozi wa Nyarushishi niwo uri kubakwaho urwibutso rwo kuri urwo rwego hashingiwe ku mateka yaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri utu turere tw’icyahoze ari Cyangugu ndetse by’umwihariko no ku mateka y’icyiswe zone turquoise; nk’uko umuyobozi wungirije w’akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Nirere Francoise yabitangaje.

Abitabiriye inama yafatiwemo icyemezo cyo kwimurira imibiri mu rwibutso rushya bagaragaje impungenge ko mu gihe imibiri izaba yimurwa ivanwa mu nzibutso zari zisanzwe ijyanwa mu rwibutso rushya rwa Nyarushishi, bishobora gutera ibibazo by’ihungabana no gukomeretsa imitima y’abarokotse Jenoside.

Kuri icyo kibazo, umuyobozi wungirije w’akarere ka Rusizi yavuze ko hazabanza kubaho ibiganiro bihagije hirya no hino mu mirenge abaturage bakabanza kumva neza impamvu yabyo.

Hemejwe ko hagiye gushyirwaho komite yo ku rwego rw’akarere ishinzwe gutegura igikorwa cyo kwimura no gushyingura mu rwibutso rushya rwa Nyarushishi.

Muri iyo nama kandi, bamwe mu bayitabiriye bifuzaga ko urwibutso rwo ku rwego rw’Akarere rwakagombye kubakwa kuri stade y’akarere ka Rusizi kuko hiciwe Abatutsi benshi cyane mu gihe cya Jenoside, mu kungurana ibitekerezo hagaragajwe ko bitashoboka kuko ari hato cyane ugereranyije n’inyubako urwo rwibutso ruzaba rukeneye.

Hagendewe ku rugero rw’igihugu cya Israel aho cyateye ishyamba ry’ibiti miliyoni esheshatu zingana n’umubare w’Abayahudi bahitwanye na Jenoside bakorewe n’Abanazi, abari muri iyo nama bibukijwe ko urwibutso atari imibiri y’abishwe gusa, ahubwo hongerwaho n’ibindi bimenyetso biranga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gusoza iyo nama ,baganiriye no ku itegurwa ryo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bumvikana ku biganiro n’ibikorwa bizibandwaho hagarukwa ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi duharanira kwigira”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yaboneyeho asaba abaturage kuzitabira ibikorwa byose bizaba byateguwe mu gihe cy’icyunamo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko mbona inama yitabiriwe n’abakecuru gusa se nibo bonyine barebwa n’ikibazo cyo kwibuka muri Rusizi?! Abagabo ntacyo bibabwiye? Kuki umunyamakuru ntacyo abivugaho?

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 1-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka