Rusizi : imibiri 75 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Umuganda wabaye tariki 30/06/2012 mu karere ka Rusizi waranzwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 75 y’abazize Jenoside ku rwibutso rw’ako karere.

Imibiri yashyinguwe yari imaze imyaka 18 ikiri aho yajugunywe mu rwunge rw’amashuri rwisumbuye rwa Gihundwe ibyo bikaba byatumaga abacikacumu baheranwa n’agahinda.

Iyo mibiri yatinze gushyingurwa mu cyubahiro kubera ko byari biteganyijwe ko izashyingurwa mu rwibutso rw’icyitegererezo ruzubakwa i Nyarushishi mu murenge wa Nkungu.

Imiryango yaherekeje abayo bazize Jenoside.
Imiryango yaherekeje abayo bazize Jenoside.

Umuyobozi w’inama njyanama y’umurenge wa Kamembe, Muragwabugabo Gratien, yasabye abari bitabiriye uwo muhango kujya bazirikana gahunda yo gukomeza kwibuka amateka kugira ngo bubake ejo hazaza heza, anasaba gukomeza guhashya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.

Iyo mibiri yahsyinguwe yatoraguwe mu Kagari ka Kamurera n’Akagari ka Ruganda. Abasiye bo mu miryango y’abashyinguwe batangaza ko baruhutse mu mitima kuko ababo bashyinguwe mu cyubahiro.

Amasanduku ashyinguwemo abantu 75 bashyinguwe tariki 30/06/2012.
Amasanduku ashyinguwemo abantu 75 bashyinguwe tariki 30/06/2012.

Uyu muhango wo gushyingura inzirakarengane zishwe zizize Jenoside washojwe n’amasengesho y’amadini atandukanye yo mu karere ka Rusizi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka