Rusizi: Hari abagitsimbaraye ku guhisha ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi asaba abayobozi gutinyura abaturage gutanga amakuru y'ahantu haba kariri imibiri idashyunguye mu cyubahiro
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi asaba abayobozi gutinyura abaturage gutanga amakuru y’ahantu haba kariri imibiri idashyunguye mu cyubahiro

Ibi ngo bigaraza ko hari bamwe mu baturage bo muri aka Karere bagitsimbaraye ku guhisha ahajugunywe iyo mibiri nk’uko bitangazwa na bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge iyi mibiri yagaragayemo.

Icyo bashingiraho bakeka ko iyi mibiri yaba ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo ni uburyo basanga iyi mibiri imeze, ndetse n’uburyo ba nyiri ubutaka iyi mibiri isangwamo baba banga ko hari abantu icyo babakorera mu masambu.

Sindayiheba Aphrodis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye yagize ati” Mu murenge wacu abaturage bakora imirimo ya VUP basanze umubiri mu isambu y’uwitwa Nikozivuze Charles, wahoze ari umuyobozi kera, akaba yaranafungiwe Jenoside.”

Akomeza agira ati” Bwa mbere abaturage bageze mu isambu ye, Sindayiheba ababwira ko bitari ngombwa ko bamugerera mu isambu ko aribuze kuyikoreramo we ubwe.”

Uwakoreshaga abo baturage ngo yagize amakenga ababwira ababwira kujya kuhakorera, bahageze bahasanga umubiri wari utabye nko muri santimetero 30.

Akomeza agira ati” Uwakoreshaga abo bantu agira amakenga abwira abakozi ngo bajyemo bakore batangiye guhinga, basangamo umubiri warushyinguye mu buryo bugaragara ko yahajugunywe.

Ati” Ibyo byose ngo iyo ubihuza n’ahantu hatigeze haba irimbi ubona ikintu kidasanzwe, cy’uko hashobora kuba hari amakuru uwo musaza yadukinze wenda, tukazareba niba ari umwe mubazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Habimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi na we, avuga ko mu Murenge ayobora bamaze gusanga imibiri ibiri mu mirima y’abaturage.

Ati” Ibi biradutera ipfunwe kuba abaturage bacu bagifite imibiri iri mu masambu yabo badashaka kwerekana ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Dufite urugamba drukomeye nk’ubuyobozi rwo gukura iyi myumvire mu baturage.”

Abayobozi barasabwa gutinyura abaturage ku girango bavuge aho imibiri y'abantu batashyinguwe mucyubahiro iri
Abayobozi barasabwa gutinyura abaturage ku girango bavuge aho imibiri y’abantu batashyinguwe mucyubahiro iri

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harelimana Frederic, asaba abayobozi kurushaho gutinyura abaturage ku girango batange amakuru y’ahantu haba hakiri imibiri idashyinguye mu cyubahiro.

Ati” Tumaze kubona ingero eshatu mu mirenge itandukanye aho abantu bavuga ko bariho bahinga bakabona umubiri. Iyo tubihuje n’ibihe turimo turibaza tuti ‘ese ntiwasanga hari abaturage bagifite amakuru y’ahantu haba harashyinguwe abantu ariko bakaba batayatanga?”

Akomeza agira ati” Ni byiza ko abaturage tubaha ayo makuru ariko tukanabatinyura kugira ngo niba hari uzi amakuru y’ahashyinguwe umuntu badufashe gushyingura mu cyubahiro uwo mubiri waba wagaragaye aho ariho hose.”

Iyi mibiri yagaragaye mu mirenge ya Gitambi, Bweyeye na Muganza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muli rusizi ndetse na nyamasheke niko bimeze abaturage baho ntibavuga aho imibiri yabantu iherereye kandi bahazi neza ubundi umuntu utazavuga,ahali umubiiri wumuntu ajye akatirwa burundu nkabandi impamvu niyi abantu babashyiraga ku manwa,izuba riva bagashyira.mwisambu yumuntu utihisha,ntabimenye!!!!niba barashyize umuntu mwisambu yawe mukaba mutarafatikanije ubuzwa.niki kuhavuga ngo aha kurwe!!!!ibintu nkibi si aho gusa nahandi hose birahari mwunvise ibyo mugatsata.aho basanze imibiri ya bantu niba abantu bari batuye aho muli genocide nubu bagihari,ubuyobozi bukaba butarabakuriranye ngo basobanure icyatumye baceceka kudahana bene abo bizatuma imibiri myinshi itaboneka igisigaye nuguhangana nabo bose babizi bagaceceka *

gakuba yanditse ku itariki ya: 10-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka