Rusizi: Barashima Umunyekongo warokoye Abatutsi mu gihe cya Jenoside

Mu gihe mu Rwanda hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bayirokotse bo mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi barashimira Umunyekongo witwa Cyiza Patrick wakoreraga muri uyu murenge icyo gihe, kubera umutima wa kimuntu yabagaragarije abahisha kugeza abacikishije akabajyana i Burundi.

Mu bo yafashishe kurokoka harimo abana bava inda imwe ari bo Nshimiyimana Simon wari ufite imyaka 11 icyo gihe, Urayeneza Athanase na Mfitumwungeri Everyne watubwiye ko yari afite imyaka 5 icyo gihe.

Nubwo ngo yari akiri muto cyane, Mfitumwungeri Everyne, ubu wiga mu ishuri rukuru Gatulika rya Kabgayi (ICK) akaba we n’umuryango we ubu batuye mu karere ka Ngoma, yibuka uburyo bagiye nijoro cyane akibuka n’ukuntu uwo muganga yabafashije.

Mfitumwungeri avuga ko nubwo atabona uko asura muganga Patrick ngo amushimire, ariko iyo neza yagiriye umuryango we n’abandi bari kumwe ayizirikana kandi ko bazayihorana ku mutima.

Nshimiyimana Simon na we yavuze ko mu gihe cyose bari bahishwe na Cyiza Patrick ntacyo babuze ariyo mpamvu ngo amufata nk’umubyeyi we kuko ngo yabakoreye ibyo abandi baturanyi bari bananiwe mu gihe abicanyi bari babugarije, akavuga ko nta kindi yamwitura, uretse Imana yonyine izabimwitura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye, Muhirwa Philippe, avuga ko ibyo bivugwa ari ukuri kandi ko nk’umurenge wa Bweyeye bashimira cyane uyu Patrick ubutwari bwe butagizwe na benshi agasaba n’abandi Banyabweyeye by’umwihariko kujya barangwa n’ubutwari nk’ubwaranze uyu Munyekongo abugirira Abanyarwanda mu gihe nyamara barimo bicwa n’Abanyarwanda bene wabo.

Ciza Patrick arashimwa ko yarokoye bensi muri Jenoside.
Ciza Patrick arashimwa ko yarokoye bensi muri Jenoside.

Cyiza Patrick ngo yageze mu Rwanda mu mwaka wa 1987 aje gukora akazi k’ubuforomo, abanza gukora mu bitaro bya Bushenge ubu biherereye mu karere ka Nyamasheke, mu 1991 yimurirwa mu kigo nderabuzima cya Bweyeye agiye kukiyobora ari na ho akaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 kabaye ari.

Kubera ko yari umunyamahanga akanagira inshuti y’Umututsikazi baje no kurushinga, ngo ibyo byatumaga Interahamwe zitamworohera, ariko mu kubona ubwo bugome bwose Interahamwe n’abasrikare ba ex-FAR bakoreraga hafi y’aho yakoreraga barimo bica Abatutsi urw’agashinyaguro, ngo yaje guhara amagara yiyemeza kurengera uza wese amuhungiraho, kabone n’ubwo yari kubizira.

Aho ku kigo nderabuzima cya Bweyeye, Cyiza Patrick ngo yari afite amahema abiri yakiriragamo abarwayi maze mu gihe ubwicanyi bwari bukaze afata ihema rimwe yiyemeza kurishyiramo abamuhungiragaho bose, ahashyira umugore w’umuturanyi wahamucungiraga, ku buryo babuzaga abantu bose kuhaza.

Avuga ko abantu bose bari bihishe aho yakoreraga bageraga kuri 15 ariko abo yibuka neza ni abana 8 barimo 3 bavaga inda imwe n’undi mukecuru batongeye kubonana kugeza magingo aya.

Ngo yabonye bikomeye n’abantu batangiye kuvuga ko hari abantu abitse iwe, Cyiza Patrick atangira kujya aha amafaranga abasirikare ngo batazaza kubamwicana, abonye amafaranga agiye kumushiraho, yiyemeza kubacikana abajyana, mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Cyiza Patrick yagarutse mu Rwanda ubu akaba akorera ikigo RSSB ku bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi, akaba atuye we n’umugore we n’abana 5 mu kagali ka Kamashangi, umurenge wa Kamembe, mu karere ka Rusizi.

Cyiza Patrick avuga ko abantu bari bakwiriye kugira urukundo, kuko Jenoside yatewe n’uko abantu babuze urukundo kugera n’aho bica abaturanyi babo muri iyo Jenoside kandi nyamara ari bo basangiraga byose mbere nk’abaturanyi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

njye si mubara nk’umukongo mani ahubwo njye mufashe nka maraika,abatuy’isi bafatir’urugero kuri we,by’umwihariko abanyarwanda,murakoze.

ndungutse,evariste yanditse ku itariki ya: 7-04-2014  →  Musubize

iyu mu congo men Imana imuhe umugisha, gusa hari nabandi muturere twose tw’urwanda byaba byiza nabo mwabageraho bikagaragara ko hari abantu imana yaremanye ubumuntu butangaje n’abahutu barokoye abatusi bagashyirwa ahagaragara tkx.

kamurasire yanditse ku itariki ya: 5-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka