Rusizi: Banenze imyubakire y’urwibutso rushya rwa Nyarushishi
Abantu benshi barimo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, inzego z’umutekano zirimo ingabo na Polisi baranenga inyubako z’urwibutso rw’icyitegererezo rw’akarere ka Rusizi rurimo kubakwa i Nyarushishi ngo ruzimurirwemo imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa neza.
Bimwe mu byanenzwe kuri uru rwibutso hari igisenge kibwase, nta Escalier zimanuka mu mva aho ngo bateganyije ko hazajya hifashishwa urwego, nta installation electrique yakozwe hakaba hibazwa uko izongerwamo kandi inkuta na Plafond byaruzuye, umucanga wakoreshejwe uravungagurika kandi bizwi neza ko Rusizi ari ahantu haba imitingito.

Ikindi kigomba kwitabwaho kuri uru rwibutso ni amazu ajyana n’uru rwibutso ndetse n’ibyobo bifata amazi kimwe n’ibyimisarani kuko byose bikiri kuri foundation.
Nshimiyumukiza Michel ahagarariye CNLG mu turere twa Rusizi na Nyamasheke atangaza ko nawe atashimishijwe n’imyubakire y’uru rwibutso kuko ngo byaba bimeze nko kongera kwambura bwa kabiri abazize Jenoside yakorewe Abatutsi icyubahiro cyabo kandi igihugu cyifuza kubasubiza icyubahiro bambuwe.

Akomeza gutangaza ko igiteye impungenge ari uko ubuyobozi bw’akarere buteganya gushyingura imibiri y’abazize Jenoside muri urwo rwibutso mu kwezi kwa gatanu.
Ubuyobozi bwa IBUKA bwagiriye inama akarere ko babanza gutunganya neza urwibutso hanyuma gahunda zo gusyingura zikaganirwaho n’inzego zose bireba zaba iza IBUKA, akarere na CNLG.

I Nyarushishi ari naho hari kubakwa uru rwibutso hafite amateka yihariye kuko hahungiye abantu basaga 8000 bari baturutse hirya no hino mu makomine atandukanye yari agize Perefegitura ya Cyangugu akaba ari naho Abafaransa bari bari hazwi ku izina rya zone neutre.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|