Rulindo: Mu cyunamo cy’umwaka utaha si abarokotse bazatanga ubuhamya gusa
Akarere ka Rulindo kavuze ko mu cyunamo cy’umwaka utaha abandi Banyarwanda batahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazatanga ubuhamya bw’ibyabaye kuko nabo babizi.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yavuze ko bitari bikwiye ko abarokotse Jenoside baba aribo batanga ubuhamya bonyine kandi hari n’abandi Banyarwanda babibonye ndetse batanahigwaga.
Yagize ati: “Ntiwishe kandi ntabwo wahigwaga ndetse wari ukuze; ushobora gutanga ubuhamya ndetse ukabutanga neza kurusha bariya bana bari bafite imyaka itandatu muri Jenoside”.

Ibi byanasabwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru, Kabagamba Deogratias, wibukije ko icyunamo atari icy’igice cy’imwe cy’Abanyarwanda ahubwo ari icy’Abanyarwanda bose.
Nubwo kuba n’abataracitse ku icumu kuzatanga ubuhamya bitoroshye ngo bizeye kuzabigeraho kuko hari igihe gihagije kandi ngo icyo biyemeje bakigeraho; nk’uko Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo yabyemeje.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
wabereye mu Murenge wa Rusiga ku Rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, rukaba rushyinguyemo imibiri 6002
KO MUTATUBWIYE AHO UYU MUHANGO WO KWIBUKA WABEREYE MU KARERE KA RULINDO. UWABIMENYA YAMBWIRA AHO ARIHO.