Rulindo:Hashyinguwe imibiri itanu y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu Karere ka Rulindo hashyinguwe imibiri itanu yabonetse ubwo hatunganywaga amaterase y’indinganire mu Mirenge ya Mbogo, Rusiga, Shyorongi na Tumba.

Iyo mibiri yashyinguwe ku itariki 2 Ukuboza 2017 ku Rwibutso rwa Rusiga rusanzwe rushyinguyeho imibiri 6.394 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Hon. Depute Kalisa Evariste waje uhagarariye itsinda ry’Abadepite bitabiriye uwo muhango, yavuze ko bigayitse kuba abakoze jenoside n’abo bafatanije badatanga amakuru imibiri ikavumburwa mu materase.
Yagize ati“Biragayitse kuba abakoze jenoside n’abo bafatanije badatanga amakuru kandi bayafite imibiri y’abazize jenoside ikavumburwa mu materase. Ubu hari n’abari mu misarane n’ahandi kandi ababikoze bazi aho babashyize.”

Yasabye abantu bazi aho indi mibiri iherereye gutanga amakuru,kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro kuko ari imwe mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Emmanuel Kayiranga Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo,yavuze ko nyuma yo kubona iyo mibiri ahatunganywaga amaterasi bihutiye kubashyingura mu cyubahiro, kuko ngo kuyibona ari umugisha.
Ati “Iyi mibiri yabonetse twihutiye kuyishyingura vuba tubasubiza icyubahiro ntibakomeze kubikwa mu tugari kuko kuba yarabonetse ari umugisha nyuma y’imyaka 23 hatazwi aho yari iherereye.”

Ubuyobozi kandi bwakoze ubushashatsi kuri iyo mibiri hamenyekana amazina y’abo bose bishwe uko ari batanu.
Mu Karere ka Rulindo hari inzibutso icyenda zishyinguyeho imibiri 18.756 y’abazize Jenoside.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|