Rulindo: ECOBANK yateye inkunga ya miliyoni abacitse ku icumu
Tariki 17/04/2013, bamwe mu bakozi ba ECOBANK bayobowe n’umuyobozi wabo, Gilles Guerald, basuye urwibutso rwa Rusiga mu karere ka Rulindo banahasiga inkunga y’amafaranga miliyoni yo gufasha abacitse ku icumu.
Uyu muyobozi wa ECOBANK yabwiye abari aho ko baje gusura urwibutso rwa Rusiga, mu rwego rwo kunamira abarushyinguyemo, hamwe no gufata mu mugongo abarokotse iyi Jenoside bo mu karere ka Rulindo muri rusange.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Murindwa Prosper, yashimye cyane inkunga abakozi ba ECOBANK bateye abacitse ku icumu mu karere abereye umuyobozi kuko izagira akamaro kanini mu rwego rwo kwigira nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibisaba.
Yagize ati “Ntitwabona amagambo tuvuga dushima ECOBANK nk’umufatanyabikorwa w’akarere. Turashima uburyo iyi banki ihora iteza imbere abaturage b’akarere ka Rulindo. Iyi nkunga muhaye abacitse ku icumu igiye kurushaho kubafasha muri gahunda yo kwigira batangiye”.

Uyu muyobozi kandi yagaragaje ibibazo bimwe na bimwe bikibangamiye abacitse ku icumu muri aka karere, anasaba ubuyobozi bw’iyi banki gukomeza kubaba hafi.
Bizimana Theodore umunyamabanga wa IBUKA mu karere ka Rulindo, ari nawe washyikirijwe sheke yatanzwe na ECOBANK yavuze ko iyi nkunga bazayikoresha neza ku buryo izagirira abanyamuryango ba IBUKA benshi akamaro, mu rwego rwo kubasha kwigira.
Yagize ati “Ibibazo byo ni byinshi ariko nibura hari bimwe ibizakemurwa n’iyi nkunga itari nke tubonye”.

Muri rusange abacitse ku icumu mu karere ka Rulindo bakomeje gushima uburyo abantu ubwabo n’ibigo byikorera bikomeje kubaba hafi no kubafasha muri gahunda yo kwigira.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NI NAMUTOTO ARIKUWA MUGONJWA ANAPONA TUNASHUKURU MUNGU