Ruhango: Urwibutso rushyinguwemo imibiri ihagarariwe n’amasanduku 3 buri imwe ifite icyo isobanuye
Urwibutso rw’akarere ka Ruhango ruherereye mu murenge wa Kinazi rwashyinguwemo imibiri ibihumbi 60, ibwo iyi mibiri yashyingurwaga tariki 19/04/2014. Yari ihagarariwe n’amasanduko atatu ariko buri sanduku ikaba yari ifite icyo ishatse gusobanura.
Mbere y’uko iyi mibiri ishyingurwa mu cyubahiro, habanje gutangwa ubusabanuro by’amasanduku atatu yari imbere y’abaje guherekeza iyi mibiri yari imaze imyaka 20 itarashingurwa mu cyubahiro.
Izi sanduku uko ari eshatu, imwe yari ihagarariye abatutsi Bishwe muri Jenoside bakomokaga mu murenge wa Ntongwe, iya kabiri igasobanura Abatutsi bishwe bo mu murenge wa Kinazi naho iya gatatu igasobanura abandi Batutsi bagiye baturuka hirya no hino bakicirwa muri aka gace k’icyahoze ari komini Ntongwe.

Muri aka gace kahoze ari komine Ntongwe, bivugwa ko habereye ubwicanyi bukabije bwari buhagarariwe n’uwahoze ayobora iyi komine ya Ntongwe Burugumesitiri Kagabo. Aha kandi ngo hanagaragaye cyane ikibazo cy’Abarundi bari barahahungiye muri aka gace bakaba baritabiriye ibikorwa byo kwica abantu.
Kubera aba bantu bose bari aha kandi bafite ubugome bukabije burimo no kwica abantu bakarya imitima yabo, byatumye hagwa abantu benshi kugeza ubu bamwe bakaba bataraboneka ngo bashyingurwa mu cyubahiro.
Muri uru rwibutso harimo amasanduku menshi ariko yose akaba ahagarariwe n’amasanduku atatu bitewe n’amateka yabaye aha hantu.
Uretse kandi kuba hari imibiri ishyinguwe mu masanduku, hari n’indi mibiri yo itarashyinguwe mu cyubahiro kubera imitrere yayo itabasha kujya mu masanduku, ahubwo hakaba harakozwe igikorwa cyo kuyitunganya igashyingurwa uko yakabaye habanje igikorwa cyo kuyumisha neza.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|