Ruhango: Umututsi wa mbere yiciwe ku ibendera mu gutangiza Jenoside

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine, avuga ko mu rwego rwo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi mu yahoze ari Komini Tambwe, ubu ni mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, ubuyobozi bwafashe Umututsi bumwicira ku ibendera rya Komini kugira ngo butinyure abicanyi.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Uwamariya Valentine

Yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Mirenge ya Ruhango, Bweramana, Byimana na Mwendo, igize iyaboze ari Komini Tambwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango ahanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 45 irimo 44 yimuwe mu mva zo muri iyo Mirenge n’umwe wabonetse.

Minisitiri Uwamariya wari waje kwifatanya n’Abanyaruhango kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyo Mirenge yahoze ari Komini Tambwe, yavuze ko hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 20, aho Umututsi wa mbere yiciwe imbere y’ibendera hagamijwe kwereka abaturage ko Jenoside itangijwe.

Avuga ko abishwe bari abahungiye kuri Superefegitura ya Ruhango, no kuri Komini aho uwari Burugumesitiri na Perezida w’Urikiko rwa Kanto rwa Ruhango n’abandi bayobozi, batangije ubwicanyi kandi bakanayobora Jenoside mu yahoze ari Komini Tambwe.

Agira ati "Nko kuri Komini Tambwe, Umututsi wa mbere yiciwe imbere y’ibendera kugira ngo abaturage n’interahamwe batangire kwica, mu gihe ubundi dusanzwe tuzi ko inzu z’ubutegetsi ari izo guha serivisi abaturage".

Bashyinguye imibiri y'Abatutsi bazize Jenoside
Bashyinguye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside

Avuga ko Politiki y’urwango rwo kwica Abatutsi yabanje kubagaragaza nk’abatari Abanyarwanda, kandi byari bishingiye ku mateka agoretse y’abakolini yigishijwe mu mashuri n’abana bagakura bazi ko bagenzi babo ari Abatutsi, inzoka n’inyenzi kandi ko bubica nta cyaha kiba gikozwe. Ikibabaje akaba ari uko ubwo bugome, n’uyu munsi bugikwirakwizwa hirya no hino ku Isi, aho bakomeje guhakana Jenoside.

Agira ati "Ndasaba buri wese kugira uruhare mu kwamagana abagoreka amateka bagamije kutuyobya ku bumwe Abanyarwanda twahisemo. Ntabwo twakwiyubaka tukifitemo amacakubiri, nimureke tuzirikane ko icyo dupfana kiruta icyo twapfa cyose bityo ko dukwiye gukomeza kwiyubakira Ubumwe bwacu".

Uhagarariye imiryango y’abashyinguye ababo mu Rwibutso rwa Ruhango, avuga ko bishimira kuba Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yaragaruye Ubumwe igatanga n’ubutabera, ku barokotse Jenoside.

Avuga ko ubwo butabera bwatumye abarokotse Jenoside batera intambwe bagatanga imbabazi ku babiciye, kandi kubohoka bituma abari barashyinguye ababo mu matongo bahitamo kubazana mu Rwibutso aho bashyinguye neza.

Agira ati "Ni byo tugiye gushyingura abacu kuko twari twabikoze uko twishoboye ku giti cyacu, ariko uyu munsi hari abacu benshi tutarabona ngo tubashyingure mu cyuhahiro. Hari abiciwe mu bice bya Muhanga, tukaba dukomeza gusaba ko uwagira amakuru y’aho bajugunywe yayatanga, na bo tukabashyingura mu cyubahiro".

Umututsi wa mbere yiciwe ku ibendera mu gutangiza Jenoside
Umututsi wa mbere yiciwe ku ibendera mu gutangiza Jenoside

Anenga kandi akagaya abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo abayobozi n’abandi bagikomeje guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, agashimira ababashije guhisha Abatutsi kuko bafashije kugera ku cyizere kiriho uyu munsi, kandi ko bumva ari icyizere kirambye.

Uhagarariye IBUKA Komiseri Ndatsikira Evode, avuga ko kurokoka Jenoside bivuze gukomeza kwifuriza abandi ubuzima, n’ubwo bafite amateka atari meza dore ko n’ubundi uwakoze Jenoside we nta rukundo afitiye Umunyarwanda.

Avuga ko gahunda yiswe Intango y’Ubudaheranwa yatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru, hagamijwe gukomeza no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bashakirwa ubuvuzi n’amacumbi hagamijwe umuco mwiza wo kwigisha Abanyarwanda ko Jenoside idakwiye kuzongera ukundi.

Agira ati "Turishimira ko ubutabera bukomeje gutangwa haba ku bakoze Jenoside, n’abagikomeje umugambi mubisha, kuko bazakomeza kuryozwa ubwo bugome bwabo kandi bibere abandi urugero rwo kurwanya Jenoside".

Minisitiri Uwamariya yaboneyeho gusaba abagize uruhare muri Jenoside, kugira inkomanga ku mutima bagatanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’abishwe, kuko byagira uruhare mu kubaka abarokotse Jenoside, akanasaba ko Abanyarwanda muri rusange bakomeza kwegera Abarokotse Jenoside bakabafata mu mugongo, kandi abaturage bagakomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bunamiye inzirakarengane z'Abatutsi bishwe bazira uko baremwe
Bunamiye inzirakarengane z’Abatutsi bishwe bazira uko baremwe

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka