Ruhango: Kurokoka Jenoside kwe abikesha Parafu
Semavenge Cyprien warokokeye Jenoside mu cyahoze ari komine Murama ubu ni mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango ubu hazwi cyane ku izina rya Gitwe, avuga ko yakijijwe no kwihisha muri parafu y’inzu umuryango we wari wihishemo mbere y’uko ujyanwa kwica.
Cyprien yarokotse afite imyaka 20 y’amavuko kuri ubu afite imyaka 40 arubatse, agira ati “Papa yari umupasiteri mu idini ry’abadivantisite, Jenoside itangiye bagenzi be bamusabye ko yaza ku kicaro gikuru cy’idini ko azaharindirwa kimwe n’abandi bapasiteri bahigwaga.
Ise yafashe urugendo aragenda asanga abandi ndetse bari kumwe n’imiryango yabo, gusa byaje kugera aho bigaragara ko batagombaga kubarindira aha hantu, ahubwo ko bwari uburyo bwo kubegeranya kugirango bazicwe mu muburyo bitagoranye.”
Nk’umuntu wari umusore ndetse akareba ibirimo gukorwa, we yashatse uburyo yurira mu nzu aragenda yihisha muri parafu.

Tariki ya 20/05/1994 nibwo batangiye gusoma urutonde rw’abari aho bagombaga kwicwa ndetse mu kanya gato uwari burugumesitiri wa komine Murama Rutiganda Jean Damascene ahazana igitero kije kwica aba bapasiteri n’imiryango yabo.
Aho iyi miryango yari iri batangiye kuyisohora mu mazu ndetse papa wa Semavenge bahise bamurasira aho ahita apfa abandi babatwara kubicira kure y’aho bari bari.
Ati “kuberako njye nari nihishe muri parafu, hari aho nanyuzaga akajisho mbona ibirimo kuhabera byose. Bamaze kubatwara aho bagombaga kwicirwa, nahise manuka mva aho, njyenda nihisha kugeza ubwo ingabo za RPF zaturokoraga.”
Cyprien avuga ko kuba ariho kugeza ubu abikesha inzu yuriye akihisha muri parafu, kuko ngo iyo bitaba ibyo nawe ntaba yarabashije gucika iki gitoro cyaje kikica abantu basaga 80 bari kumwe.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntimugakunde kuvugira abandi niba uri Salomon Mpayamaguru wivuge,ariko abatakuzi barakubarirwa wowe namuramu wawe Ndoreraho Zabron!!!! nange hafi aho narimpari ariko,gusa ibyo badukoreye uwiteka azabakubire karindwi,gusa sibo bonyine nabandi bakoze gutyo mbasabiye gukubirwa izo nshuro.
Burya iyo umuntu ari mukaga hari igihe yibagirwa ariko numvise uwo musore ndetse nabavandimwe be na Maman we umugabo witwa Salomon Mpayamaguru yarabafashije cyane muri icyo gihe. Gusa Imana ni nziza tugumye nayo tuyihe icyubahiro.