Ruhango: Imibiri ibihumbi 60 itari ishyinguye mu cyubahiro yatangiye kwimurwa
Mu muganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22/02/2014, abantu basaga ibihumbi 5000 bahuriye mu gikorwa cyo kwimura imibiri y’Abatutsi ibihumbi 60 itarashyingurwa mu cyubahiro yari mu cyobo cy’ahitwa ku Rutabo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango.
Uyu muganda watangiye mu gitondo urangira hafi sa kumi z’umugoroba, wari witabiriwe n’abantu baturutse mu nzego zitandukanye wasojwe bigaragara ko buri muntu wese ananiwe ndetse abenshi bakaba bagaragazaga umubabaro w’abantu bangana gutya batari bagashyinguwe mu cyubahiro.

Iyi mibiri irimo kwimurwa muri icyi cyobo cyitwaga CND mu gihe cya Jenoside, irimo gushyirwa ku biro by’murenge wa Kinazi ikaba ariho izatunganyirizwa, ikazahavanwa ijya gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rushya rw’akarere ka Ruhango rumaze kubakwa mu murenge wa Kinazi.
Iki gikorwa kibaye nyuma y’igihe kinini abafite ababo batari bashyungurwa mu cyubahiro bavuga ko bababaye cyane kubona hashize imyaka 19 ababo batarashingurwa mu cyubahiro.

Uretse kuba ababo batarashingurwa mu cyubahiro, banongeraho ko babazwa cyane n’ababiciye barimo Abarundi kugeza ubu batari bafatwa ngo bashyirwe imbere y’ubutabera.
Nyuma y’uyu muganda umuyobozi w’akarere ka Ruhango, yashimiye uruhare n’urukundo abaturage bagaragaje mu kwitabira iki gikorwa, akaba yabasabye ko bazakomeza buri umwe akakigira icye.

Biteganyijwe ko iyi mibiri izimurwa mu gihe cy’iminsi itanu, igatunganywa ikazashyingurwa mu cyubahiro mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|