Ruhango: Hagiye gushyirwa ingufu mu kwishyuza ibyangijwe muri Jenoside
Mbabazi Francois Umuyobozi w’ Akarere ka Ruhango, atangaza ko bagiye gushyira ingufu mu kwishyuza ibyangijwe muri Jenoside, ndetse bakanavugurura urwibutso rwa Jenoside ruhubatse. Yabitangaje mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 21 Abatutsi bazize Jenoside muri aka Karere.
Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kinihira mu cyumweru gishize, ukabera ahantu hari hubatse inzu yahurizwagamo Abatutsi baho ndetse n’abandi bo mu nkengero zaho, bakajyanwa kujugunywa mu ruzi rwa Nyabarongo rutandukanya icyahoze ari Gitarama na Kibuye.

Mbabazi yatangaje ko Abatutsi barenga 400 bo muri ako gace, bishwe muri ubwo buryo, abandi bakicwa bavumbuwe aho babaga bihishe, abandi bakagenda bagwa mu nzira, kuko bagendaga bakubitwa abandi batemwa.
Yagize ati “Mu muhango nkuyu wo kwibuka tugomba gushimira Ingabo zari za FPR Inkotanyi zahagaritse ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi, kandi ubutabera bugakora akazi kabwo, abangije ibyabandi mu gihe cya Jenoside bakabiryozwa byihuta.”

Uyu muhango kandi wahuriranye no kwibuka ku rwego rw’Akarere abana n’abagore bishwe muri Jenoside, nawo wabereye muri uwo Murenge, aho Olive Ufitemariya uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Ruhango, yasabye cyane cyane abagore gukora ibishoboka byose kugirango Jenoside itazasubira.
Ati “Abagore nk’inkingi ya mwamba y’umuryango, mugomba kujya muhanurana mu miryango, mugafatanya kubaka uburere mu miryango bushingiye mu gukora igitunganye, kuko nicyo cyabuze ubwo Jenoside yategurwaga igatozwa mu banyarwanda, kugeza igihe ishyiriwe mu bikorwa.”

Munyanziza Narcisse, Umuyobozi wa Ibuka muri Ruhango yatangaje ko uyu Murenge wa Kinihira ufite umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari Umurenge wa gatatu mu Karere ka Ruhango mu kugira imiryango yazimye, aho imiryango igera kuri 26 ntanuwo kubara inkuru wasigaye.
Yaboneyeho no gushimira Leta y’u Rwanda ku bufasha ikomeje guha abacitse ku icumu rya Jenoside, anabasaba gukomeza gufatana mu mugongo no kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bagashyira ingufu ku murimo kuko ariwo uzatuma bahindura ubuzima bakabaho kandi neza.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
genocide ntikongere kubaho.yatwaye ubuzima benshi bagombaga kubabageza igihugu mwiterambere binarenze uko ubu bimeze.
kwibuka bigomba kuba umuco wo gukomeza guha agaciro abacu bazize uko baremwe bityo kandi bigateza ikimwaro abashaka gupfobya