Ruhango: Bibutse ku nshuro ya 19 abapasitoro b’igitwe n’imiryango yabo

Ishuri rikuru ry’i Gitwe ISPG ryibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 19, igikorwa cyateguwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside bari mu muryango AERG-ISPG bafatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri, kuri Gatanu tariki 25/04/2013.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rw’abanyeshuri n’abayobozi ba ISPG, rwatangiriye kuri iri shuri rwerekeza ku rwibutso rwa Nkomero ho mu karere ka Nyanza, umurenge wa Mukingo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nkomero rushyinguwemo imibiri y’inzirakarengane za komokaga mu cyahoze ari komini Murama isaga ibihumbi bitandatu, nk’uko byatangajwe n’uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside muri santeri ya Nkomero.

Ubuyobozi bwa ISPG by'ifatanyije n'abanyeshuri kunamira abapasito baguye i Gitwe.
Ubuyobozi bwa ISPG by’ifatanyije n’abanyeshuri kunamira abapasito baguye i Gitwe.

Nyuma y’uyu rugendo rwo kwibuka, hanabaye ijoro ryo kwibuka hatangwa ibiganiro bitandukanye umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri ‘Centre ya Bienvenue’ i Gitwe, ahashyinguwe imibiri y’inzirakarengane z’abapasitoro n’imiryango yabo basaga 74 bishwe mu gihe cya Jenoside.

Dr. Jered Rugengande, umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gitwe ISPG mu ijambo rye yihanganishije abarokotse Jenoside abibutsa insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 19, anasaba urubyiruko rw’abanyeshuri gukunda igihugu kugira ngo ibyabaye mu 1994 ntibizongere kubaho ukundi mu Rwanda n’ahandi hose.

Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga muri ISPG berekanye umusanzu wabo mu gusigasiga amateka yaranze u Rwanda.

Banakoze Film Documentaire yerekana ubuzima bwa Kabagali mu gihe cya Jenoside, bakaba bifuza kuzanazakora ivuga ku buzima bw’akarere ka Ruhango kose mu gihe cya jenoside.

Jolie Germaine Mugeni Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yahumurije abacitse ku icumu rya Jenoside abamenyesha ko nyuma y’amahano yabaye bagomba kwiyubaka bigira.

Asaba urubyiruko rwari ruteraniye aho ko rugomba kurangwa n’ikinyabupfura mu masomo yabo no gukora cyane baharanira kubaho. Uru rubyiruko rw’abanyeshuri rwateguye iki gikorwa rwiyemeje ko rugiyeguhindura amateka mabi yaranze u Rwanda.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka