Ruhango: Baributswa ko bagomba gufata iya mbere mu kurwanya abapfobya Jenoside

Mu muhango wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu byahoze ari amakomini ya Kigoma na Tambwe, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, wabaye kuri uyu wa 24 Gicurasi 2015, abaturage bo mu Karere ka Ruhango bibukijwe ko bagomba gufata iya mbere mu kurwanya abapfobya Jenoside.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekeno , Ambasaderi Munyabagisha Valens, akaba yasabye Abanyaruhango n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gushyira hamwe mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, gukomeza kwibuka abazize Jenoside no gukomeza kwiyubaka kugira ngo biteze imbere banateze imbere igihugu.

Hibutswe abatutsi biciwe mu cyahozi ari Komini Tambwe na Komini Kigoma mu gihe cya Jenoside.
Hibutswe abatutsi biciwe mu cyahozi ari Komini Tambwe na Komini Kigoma mu gihe cya Jenoside.

Avuga ko bizarinda icyuho cy’abadashaka ko abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibukwa, icyuho cyatuma abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa bagera ku mugambi wabo.

Ambasaderi Munyabagisha yanasobanuye zimwe mu mpamvu zitera ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi .

Muri zio yagarutse ku bateguye n’ abayikoze Jenoside baba bashaka kwihisha ubutabera kimwe n’abarebereye mu gihe hashyirwaga mu bikorwa uwo mugambi mubisha kandi barashoboraga kugira icyo bakora bagakiza abicwaga.

Abayobozi basabye abaturage gufata iya mbere mu kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayobozi basabye abaturage gufata iya mbere mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ngo kugira ngo iyo nkomanga ibave ku mutima bibahe kumva batuje, bahora bashaka kugaragaza ko nta Jenoside yabaye.

Mu mpamvu za Politiki yagaragajemo kuba bamwe mu bataragize icyo bakora kugira ngo bahagarike Jenoside baterwa ipfunwe no kuba yarahagaritswe n’Abanyarwanda, bityo ngo ntibashimishwe na mba no kubona Abanyarwanda bageze aheza, bivuye ku buyobozi bwiza.

Muri iki gikorwa kandi, hagarutswe ku kibazo cy’abatarabona amacumbi, n’abafite ashaje n’ayangiritse cyane, maze Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko hahora hashakishwa uko cyakemuka, ariko amikora agakomeza kuba make.

Avuga ko buri mwaka hatunganywa ikigereranyo cy’amazu 60, ari na bwo bushobozi buboneka mu ngengo y’imari y’Akarere.

Mbabazi kandi yahamagariye abafatanyabikorwa banyuranye gutera akarere ingabo mu bitugu kugira ngo icyo kibazo kibashe gukemuka, kuko ngo kugeza ubu habaruwe amazu 2160 akeneye gusanwa.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka