Ruhango: Baranenga abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside bagihembera urwango

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Patrice Mugenzi, arasaba abarangije ibihano bakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside basubiye mu miryango, kwitwararika bakabana neza n’abo basanga by’umwihariko imiryango biciye.

Minisitiri Mugenzi ashyira indabo ku Rwibutso rwa Mayunzwe
Minisitiri Mugenzi ashyira indabo ku Rwibutso rwa Mayunzwe

Minisitiri Mugenzi yatangaje ibyo mu gihe hagenda humvikana ibikorwa bibangamira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hakorwa igenzura bagasanga hari n’abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside basubiye mu bikorwa byo kwibasira Abarokotse.

Ubwo yifatanyaga n’abatutage bo mu Murenge wa Mbuye kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku Rwibutso rwa Mayunzwe mu yahoze ari Komini Tambwe, Minisitiri Mugenzi yavuze ko ibikorwa byo kwibasira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, byongeye gukwirakwira mu Karere k’Ibiyaga bigari, ariko byanageze mu Rwanda no mu Murenge wa Mbuye ntihasigaye.

Hanashyinguwe imibiri yabonetse
Hanashyinguwe imibiri yabonetse

Yavuze ko ikibabaje ari uko ibyo bikorwa binagaragaramo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barangije ibihano, akaba abasaba kugira uruhare mu gufatanya n’abandi kubaka Igihugu kuko Jenoside nta nyungu yabagejejeho.

Agira ati "Turagira ngo twamagane twivuye inyuma buri wese ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kureba uwarokotse Jenoside ukamwubahuka, ukamubwira amagambo amusesereza, amusubiza mu bikomere kugera n’aho murandura imyaka ye no kwica amatungo y’abarokotse. Ni ikimenyetso gikomeye cy’uko bamwe batarahinduka, byaragaragaye hose mu Gihugu kandi cyane cyane ku barangije ibihano basubijwe mu miryango. Nagira ngo nihanangirize abagifite umutima mubi wo kwica abantu kubireka, kuko nta nyungu yo kwica umuntu".

Yongeraho ati "Icyaha cya Jenoside ntigisaza, ndasaba abarangije ibihano bakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside, gufatanya n’inzego z’ibanze kumenya no gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, nibwo bazaba bagize uruhare mu kubaka Igihugu".

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Avuga ko kuba abayobozi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batarabazwaga inshingano, byatije umurindi ubwicanyi, kandi ko uwo muco bawukomoye ku bazanye n’abigishije ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko ko Leta y’Ubumwe ishyize imbere kubaza abayobozi ibyo bakorera abaturage ngo bamererwe neza, bityo ko hakwiye imikoranire ngo bigerweho.

Ashimira izahoze ari Ingabo za RPA-Inkotanyi zitanze zikarokora Abatutsi bahigwaga i Mbuye, kuko bahageze hari inkuru imwe gusa ivuga ko hasigaye Umututsi umwe rukumbi, ariko abicanyi baribeshyaga kuko hari abo Inkotanyi zasanze bagihumeka, ubu bakaba bariyubatsemo ubushobozi

Urugero ni urwa Drocella Nyiratamu warokokeye i Mbuye ari umwana w’imyaka umunani, ariko nyuma akabasha kwiyubaka akaba akorera mu Karere ka Rutsiro, aho yumva atekanye kuko ntawe ukimubonamo ubwoko runaka, kandi akomeje kwiga ku buryo azagera kure.

Agira ati "Inzira ya Jenoside ntabwo yaduheranye twariyubatse kubera Leta nziza, ubu ndi umubyeyi nkorera abana n’umuryango, ndatanga umusanzu wo kubaka Igihugu, narize ndangiza Kaminuza kandi ndakomeje no kwiga icyiciro cya gatatu (masters), ku buryo nzakomeza nkagira uruhare mu kubaka Igihugu cyanjye".

Minisitiri Mugenzi arihanangiriza buri wese uhembera urwango
Minisitiri Mugenzi arihanangiriza buri wese uhembera urwango

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mbuye, hanashyinguwe imibiri itatu yabonetse hakaba hakomeje gusabwa ko abafite amakuru y’ahakiri imibiri, bayatanga bityo bagashyingurwa mu cyubahiro, ababo barokotse bakaruhuka.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka