Ruhango: abaturage bifatanyije n’abandi kwibuka Jenoside ku nshuro ya 18

Akarere ka Ruhango kifatanyije n’abandi Banyarwanda ndetse n’isi yose kwibuka ku nshuro ya 18 inzirakarengane zazize Jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994.

Kwibuka byatangijwe n'urugendo
Kwibuka byatangijwe n’urugendo

Uyu muhango mu karere ka Ruhango watangijwe n’urugendo rwabaye mu mutuzo rwitabiriwe n’abaturage benshi baturutse mu mujyi wa Ruhango berekeza ku rwibutso rw’akarere, aho banaboneyeho umwanya wo kunamira imibiri isaga ibihumbi 5 ihashyinguye.

Nubwo hari byinshi byagezweho, abacitse ku icumu muri aka karere basabye ko bafashwa mu bijyanye n’ubuvuzi kuko hagenda hagaragara abacitse ku icumu bagihura n’ibikomere batewe na Jenoside.

Kuri iyi nshuro ya 18 hibukwa abazize Jenoside yakorerewe Abatutsi mu karere ka Ruhango hazibandwa ku gufasha abacitse kwicumu babashakira imibereho myiza; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa karere ka Ruhango, Mbabazi Xavier Francois.

Bashyira indabyo ku mva
Bashyira indabyo ku mva

Ikindi kizibandwaho muri iyi minsi 100 yo kwibuka ni ugutunganya inzibutso ziri hirya no hino mu karere ka Ruhango zitaratunganywa.

Uhagarariye ingabo z’u Rwanda mu karere ka Ruhango yasabye ko imbaraga zakoreshejwe mu guhagarika Jenoside ari nazo zakoreshwa mu guteza imbere abacitse ku icumu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka