Ruhango: Abarokotse ngo biteguye kuzitangira umutekano w’igihugu igihe cyose
Abarokotse Jenoside bo mu Ruhango barashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabarokoye bari bagiye gutsembwa burundu, zikabarokora mu menyo ya rubamba n’ubwo ngo hari abo zasanze bamaze kwica. Aba barokotse baravuga ko ngo nabo biteguye gutanga umusanzu ukwiye wose mu kurinda umutekano w’igihugu cyabo, barwanya icyakongera kugisubiza mu icuraburindi.
Ibi bakaba babitangaje kuwa 07/04/2014 mu muhango wo gutangira icyunamo cyo kwibuka ku nsuro ya 20 Jenoside wabaye mu karere ka Ruhango, nyuma yo gushyingura imibiri itari yagashyinguwe mu cyubahiro.

Abarokotse bakaba bavuga ko nyuma y’imyaka 20 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bishimira uko babayeho babicyesha ingabo zahoze ari iza FPR zitanze zikamena amaraso yazo, ubu ngo bakaba babayeho neza.
Leonard Ndagijimana warokokeye muri aka karere ka Ruhango avuga ko bitewe n’imbaraga ingabo za FPR zakoresheje kugira ngo zibohore inzirakarengane z’Abatutsi, nabo ngo biteguye kubungabunga umutekano w’igihugu cyabo mu buryo bwose. Uyu Ndagijimana ndetse arakangurira abandi barokotse Jenoside guhaguruka bagakora bakiteza imbere baharanira kwibeshaho neza no guhesha ishema igihugu, ndetse bakanaharanira kusa ikivi ababo basize batushije.

Ikindi abarokotse bishimira ngo ni uko nyuma yo kurokoka Jenoside, leta y’ubumwe yababaye hafi ikabafasha kwiteza imbere, aho yagiye iha amacumbi abataragiraga aho baba, igashyiraho n’uburyo abaturage bose bafashamo abarokotse kwiga.
Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga Leta izakomeza kuba hafi y’abarokotse ibafasha gukomeza kwiyubaka, kugira ngo badaheranwa n’agahinda k’ababo bishwe na Jenoside.
Muvara Eric
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|