Ruhango: Abarokotse Jenoside barasaba ko bafashwa gukemura ibibazo bibugarije
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango, barasaba ko inzego zibishinzwe zishaka ibisubizo by’ibibazo bafite, aho guhora bisubirwamo mu bihe byo kwibuka, kuko ari bwo abakeneye ubufasha barushaho kwitabwaho, na bo bakumva ko barokokeye kubaho neza.

Bimwe muri ibyo bibazo ni ibijyanye n’amacumbi kuri bamwe batishoboye amaze kubasaziraho ataravugururwa, ubukene butuma hari abatabasha kwiteza imbere dore ko n’abahabwa amafaranga y’ingoboka bagaragaza ko ari macye ugereranyije n’ibiciro ku isoko.
Komiseri mu muryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Me Bayingana Janvier, avuga ko Abarokotse Jenoside bafite ibibazo by’ubuvuzi butajyanye n’igihe, cyangwa abafashwa kuvuzwa bagasiragizwa, ku buryo batavuzwa neza ibyo bikaba biri mu bishengura imitima bigatuma batagera ku budaheranwa nyabwo.
Mu bindi bibazo bikunze kugaragara ni abana bo mu miryango yarokotse Jenoside barangiza amashuri bakabura akazi, kimwe no kubona uburyo bw’igishoro cyatuma batangira kwihangira imirimo, naho abageze mu zabukuru bo bakaba baratakaje imbaraga zo kwiteza imbere, kuko ntabo mu miryango yabo bafite ngo babafashe.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mirenge ya Kinihira na Kabagari ku Rwibutso rwa Kabagari mu Karerere ka Ruhango, ahanashyinguwe imibiri 13 yabonetse harimo 11 yari ishyinguye mu matongo, n’indi ibiri yabonetse, abarokotse Jenoside bagaragaje ko ibyo bibazo bibabangamiye kandi bikwiye gushakirwa umuti urambye.

Me Bayingana yagaragaje kandi ko kubera ingengabitekerezo ya Jenoside, hari abarokotse bacyicwa, urugero rukaba ari urw’umukecuru uherutse kwicwa mu Karere ka Ruhango kandi abamwishe batarafatwa ngo baryozwe icyo cyaha.
Avuga ku bijyanye no kwibuka, Me Bayingana yagaragaje ko bikiri ku rwego rwo hasi hamwe na hamwe kubera kwibukira ahantu hatujuje ibisabwa, birimo inzibutso zitameze neza, n’ibimenyetso by’amateka bitarashyirwa ahantu hatandukanye.
Agira ati “Hakwiye kubaho ingamba zihariye zunganira amikoro y’Igihugu, abantu twese dufatanyije kugira ngo ibibazo bihari bikemuke. Umusanzu wa Guverinoma turawuzirikana ariko ntihakwiye gukomeza umuvuduko w’ingaruka za Jenoside, kuko abayirokotse bagenda bapfa abandi basaza”.
Yongeraho ati “Ubukana bwa Jenoside n’umuvuduko wayo bikwiye kujyana n’uburyo bwo gukemura ibibazo kuko hari ahakiri umuvuduko muto, haba mu buzima, imibereho myiza n’ubutabera, hakwiye gushyirwamo imbaraga bigakemuka maze ubutaha tukajya twibuka tuvuga ibindi, aho gukomeza kugaruka ku ngaruka za Jenoside n’ibibazo bidakemuka”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice wari wifatanyije n’abaturage muri icyo gikorwa, yavuze ko hakorwa iyo bwabaga abakomeje kwibasira Abarokotse Jenoside bagahanwa, n’ubwo hari icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda.
Asezeranya ko Leta izakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside kugira ngo ibibazo byabo bikemuke, kandi ko hakwiye koko gukomeza ubufatanye kugira ngo imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yitabweho.
Agira ati "Abarokotse Jenoside ntabwo ari umutwaro wa MINUBUMWE, abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye kwita ku isonga ku barokotse Jenoside batishoboye, n’izindi nzego zikwiye kubyitaho".
Imirenge ya Kabagari na Kinihira yahoze ari Komini Masango, nyuma y’uko Teritwari ya Nyanza isibanganyijwe igakorwamo amakomi yomekwa kuri za Perefegitura zo mu Majyepfo, ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside bwahabereye, bukaba bwaratijwe umurindi n’ubuyobozi bubi bwari burangajwe imbere na ba Burugumesitiri bariho barimo Mpamo Esdras wayobora Komini Masango.




Ohereza igitekerezo
|