Ruhango: Abadatanga amakuru ku hajugunywe Abatutsi barikoza ubusa- Min Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu aratangaza ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti barushywa n’ubusa banga gutanga amakuru y’ahajugunywe Abatutsi muri Jenoside.

Misitiri Kaboneka yunamiye anashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi
Misitiri Kaboneka yunamiye anashyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi

Minisitiri Kaboneka avuga ko kuba Jenoside yarateguwe na Leta mbi ikanayishyira mu bikorwa, yibwiraga ko Abatusti bazashira mu Rwanda ariko ntibyashoboka.

Avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bazahora bibuka ababo bishwe muri Jenoside kabone n’iyo ababishe bakomeza guhishira amakuru y’aho babajugunye.

Minisitiri kaboneka avuga ko Umugambi wa Leta y’ubumwe ari ugutuma Abanyarwanda batera imbere, bakabana mu mahoro bityo ko abadashaka kugaragaza ahajugunywe imibiri bikoza ubusa kuko amacakubiri abarimo ntacyo azabagezaho.

Agira ati “Icyo twabasaba ni ukwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside bagatinyuka bakagaragaza aho bashyize imibiri, sinumva ukuntu iyi myaka ishize twaba tugifite abantu batekereza mu macakubiri”.

“Mu 1994 baragerageje kutumaraho birabananira, bararushywa n’ubusa kuko n’ikimenyi menyi uyu munsi turi hano twibuka abacu. Leta yacu ishyize imbere kubanisha Abanyarwanda uhembera ingengabitekerezo ya Jenoside akwiye guhinduka.”

Imibiri isaga 120 yabonetse Kinazi yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri isaga 120 yabonetse Kinazi yashyinguwe mu cyubahiro

Ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi ahahoze ari Komini Ntongwe, Abarokotse Jenoside mu Karere ka Ruhango basabye abazi amakuru y’ahajugunywe Abatutsi mu Murenge wa kinazi gutinyuka gutanga amakuru kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Rusagara Alexis uhagaragariye ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ku Mayaga, avuga ko na n’ubu hakigaragara imibiri itaratanzweho amakuru kandi abazi aho iherereye bahazi.

Agira ati “Nk’ubu ejo bundi twabonye imibiri irindwi tuyobya amazi kubera imvura, batandatu bahise bamenyekana mu babo, urumva ko hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa mu cyubahiro kandi abazi aho iri bakicecekera.”

“Ariko n’ubwo bataduha amakuru tuzahora tubibuka, niyo twakoresha ikoranabuhanga tuzababona, ariko abazi aho bashyize iyo mibiri bakwiye kuhatwereka bidasabye iryo koranabuhanga”.

Rusagara avuga ko kuba hakiboneka imibiri bitunguranye bivuze ko hakiri imibiri myinshi itaraboneka ngo ishingurwe mu cyubahiro
Rusagara avuga ko kuba hakiboneka imibiri bitunguranye bivuze ko hakiri imibiri myinshi itaraboneka ngo ishingurwe mu cyubahiro

Rusagara anasaba ko Akarere ka Ruhango kakomeza kubafasha urwibutso rwa Kinazi rukitabwaho kuko hari ibice byarwo byinjiramo amazi, mu gihe ahahoze ari Kanto ya Komini na ho hataratungana neza ngo igice cyaho kigirwe icy’amateka ya Jenoside ku Mayaga.

Kwibuka mu Ruhango biba ari akababaro kubera amateka mabi y'ubugome bwakoresheje muri Jenoside
Kwibuka mu Ruhango biba ari akababaro kubera amateka mabi y’ubugome bwakoresheje muri Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka