Rubaya: Bibutse abari abakozi b’uruganda rw’icyayi rwahungishirijwemo umurambo wa Perezida Habyarimana

Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya (Rubaya Factory Tea) bwibutse abari abakozi barwo ndetse n’abandi bahiciwe bazira ubwoko bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyo Kwibuka abari abakozi bw'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya cyabimburiwe no gushyira indabo ahari urwibutso rw'uruganda rwanditseho amazina y'abahiciwe bamaze kumenyekana
Igikorwa cyo Kwibuka abari abakozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya cyabimburiwe no gushyira indabo ahari urwibutso rw’uruganda rwanditseho amazina y’abahiciwe bamaze kumenyekana

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, cyitabirwa n’inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero hamwe n’abandi barimo imiryango y’abiciwe muri urwo ruganda, kibimburirwa no gushyira indabo ku rukuta rwanditseho amazina y’abari abakozi b’uruganda 30, hamwe n’abandi 6 bahahungiye bakahicirwa.

Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruri mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, rukaba rufite amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubera ko ari ho umurambo w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana wahungishirijwe, uherekejwe n’abari bagize Leta y’abatabazi.

Guhungishiriza umurambo wa Habyarimana muri urwo ruganda, byongeye ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yaba mu ruganda cyangwa no mu bari bahaturiye, kubera ko abakozi bo mu ruganda ndetse n’izindi nterahamwe batangiye kujya bahemberwa kuba bishe Abatutsi, bisumbira umubyizi w’imirimo yo guhinga no gukorera icyayi, bari basanzwe bakora mu ruganda.

Kugeza ubu hamaze kumenyekana Abatutsi 30 bishwe muri Jenoside bari abakozi bw'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya hamwe n'abandi 6 bahiciwe
Kugeza ubu hamaze kumenyekana Abatutsi 30 bishwe muri Jenoside bari abakozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya hamwe n’abandi 6 bahiciwe

Abarokokeye mu nkengero z’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ahitwa mu Kesho bavuga ko kuzana umurambo wa Habyarima muri urwo ruganda byatije cyane umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ubwicanyi bwahise bukaza umurego, Abatutsi bicwa ku bwinshi, abicanyi bagira ngo babasasire Habyarimana atagenda wenyine, azabone abamumara imbeho.

Emmanuel Nshuti ni umwe mu babuze abavandimwe bakoraga mu ruganda, avuga kuzana mu ruganda umurambo wa Habyarimana byagize ingaruka kuri benshi.

Ati "Nk’umubyeyi wanjye yarishwe ndetse n’abandi batutsi bicirwa mu Kesho guhera tariki 08 Mata, ibyo byose babikoze kugira ngo basasire umurambo wa Habyarimana ntibazamushyingure wenyine, bashake abamumara imbeho, bwari ubugome. Iyo ubuze umuvandimwe, inshuti kubera umurambo wa Habyarimana, yari wa mugambi mubisha wo kugira ngo bazarimbure umututsi mu Rwanda, azasigare ari amateka."

Beatrice Mukandori wo mu Murenge wa Muhanda, ni umwe mu barokokeye mu Kesho, avuga ko kuzana mu ruganda umurambo wa Habyarimana byagize ubukana bukomeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace kabo.

Beatrice Mukandori avuga ko guhungishiriza umurambo wa Habyarimana mu ruganda rw'icyayi rwa Rubaya byongeye ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace kabo
Beatrice Mukandori avuga ko guhungishiriza umurambo wa Habyarimana mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya byongeye ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu gace kabo

Ati "Byagize ingaruka zikomeye cyane ko imbunda zari zarabitswe hano zirakoreshwa, kuko bumvaga ko barimo kwikiza Inkotanyi ku gasozi ka Kesho kaharwanirwaga, bigira ingufu zikomeye n’umubyeyi wabo, bitaga umubyeyi wabo kuko abaturage bari barabyigishijwe bavuga ngo Habyarimana yabyaye Imana, bumva ko umurambo wabo uje iwabo, barabibonaga bikababaza."

Yongeraho ati "Kubabazwa n’umurambo wa Habyarimana bakanawibonera byatumye bagira igikorwa gikomeye cyo kwica Abatutsi, cyane ko babyumvaga mu nkuru muri za Kigali, ariko byatumye bigera ino barabyibonera, babona umurambo wa Habyarimana abakoraga mu ruganda."

Umuyobozi Mukuru w’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya Emile Mukiza, avuga ko kwibukira Jenoside yakorewe Abatutsi ku ruganda rw’icyayi rwa Rubaya bibibutsa amateka mabi yayo yitwaga gutema ibihuru.

Mu ruganda rw'icyayi rwa Rubaya hari amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya hari amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ati "Kwibukira hano ku ruganda rw’icyayi rwa Rubaya bitwibutsa amateka mabi yihariye yitwaga gutema ibihuru, hahigwa Abatutsi babaga bari mu mashyamba y’uru ruganda ndetse no mu cyayi, ubuyobozi bw’uruganda bw’icyo gihe, aho kubarinda bakaba aribo batanga amategeko n’amabwiriza ndetse n’ubufasha mu kubahiga aho bahungiye, birangira hano ku ruganda hiciwe kugeza ubu umubare twabonye ni 36, nibo twabashije kumenya kugeza ubu ngubu."

Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Ngororero, Jean Claude Ntagisanimana, yavuze ko umwanya nk’uyu aba ari uwo kugira ngo bibuke kuko bibafitiye akamaro gakomeye.

Yagize ati "Ni umwanya mwiza ku bantu twabuze abacu, dufata tukongera tukabana nabo, tukazirikana ibyiza byabarangaga kandi tukabigira ibyacu kugira ngo bitazibagirana, ni umwanya wo kwibuka ko twagize ubuyobozi bubi bwishe abo bagombaga kurinda."

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abatutage, Benjamine Mukunduhirwe, avuga ko muri ako Karere bagifite imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside itaraboneka.

Abakozi bw'uruganda rw'icyayi rwa Rubaya bishimira ko ubuyobozi buriho butandukanye n'ubwariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya bishimira ko ubuyobozi buriho butandukanye n’ubwariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ati "Icya mbere ni ugukomeza gusaba abaturage kuko Abatutsi bicwa hari abantu barebereraga batahigwaga, turakomeza gusaba abaturage kugira ngo uwaba afite amakuru yaho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi iherereye atange amakuru bityo tubashake nk’ubuyobozi, tubashyingure mu cyubahiro mu nzibutso zitandukanye dufite mu Karere kacu."

Urwibutso rwa Kesho rwo mu Murenge wa Muhanda ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside 2517.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'inzego zitandukanye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka