Rubavu: Urubyiruko rwasabye ko ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside bakurikiranwa

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rusaba ko abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga bajya bakurikiranwa, kuko ngo bigira ingaruka mu ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Urubyiruko rwavuye mu turere twa Rutsiro, Karongi na Rubavu bahuriye mu bikorwa by'Igihango cy'urungano
Urubyiruko rwavuye mu turere twa Rutsiro, Karongi na Rubavu bahuriye mu bikorwa by’Igihango cy’urungano

Mu bikorwa by’Igihango cy’urungano bijyana no kwibuka Urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, byateguwe n’Imbuto Foundation na Minisiteri n’Urubyiruko n’Umuco, urubyiruko ruvuga ko rwishimira intambwe imaze guterwa mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, basaba ko abagishaka gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bajya bakurikiranwa.

Urubyiruko ruvuga ko n’ubwo rushyize imbere guhanga n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ku mbuga nkoranyambaga kandi ntibakurikiranwe.

Umutoni Sandra ukomoka mu Karere ka Rubavu, avuga ko afite ibyo gukora mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside.

Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa

Agira ati "Nkanjye uba mu muryango wa Never again, tugomba kwishyira hamwe kuko abishyize hamwe Imana ibasanga, ikindi ni ukungurana ibitekerezo kandi tukiyumva nk’Abanyarwanda kugira twaguke mu kwiteza imbere. Ikindi ni uko tugomba kurwanya abapfobya Jenoside kuko badusubiza inyuma."

Ati "Tugomba kwibuka ibyabaye kugira ngo twirinde ko Jenoside yakongera kuba, Turebye ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside kuri YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga, dusaba ko bashakishwa bakabihanirwa."

Kwizera Fabrice, umunyeshuri mu Karere ka Rutsiro, avuga ko urubyiruko rugomba kwishyira hamwe mu gukumira abakwirakwiza ingengabitekerezo.

Agira ati "Nk’urubyiruko tugomba kwishyira hamwe tukibuka urubyiruko bagenzi bacu bishwe muri Jenoside, kandi tugaharanira ko ibyabaye bitakongera."

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko urubyiruko rugomba kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside, ndetse bakamenya amateka yaranze u Rwanda birinda icyarugusha mu bihe rwanyuzemo bitewe n’ababiba ingengabitekerezo.

Agira ati "Bagomba kwigira ku mateka ya Jenoside no guhangana n’ingaruka zayo, bagasura inzibutso, bakumva ubuhamya, bagafata igihugu mu biganza bigira ku rubyiruko rwahagaritse Jenoside."

Akomeza avuga ko kwigisha ari uguhozaho kuko Jenoside ari icyaha kiremereye, ndetse n’abayikoze bigishijwe igihe kinini.

Ati "Kuva Jenoside yahagarikwa twatangiye urugamba rwo kubaka igihugu, twubaka ubumwe n’urukundo mu banyagihugu, kuko Jenoside yeze ku mbuto z’urwangano rwabibwe. Twe tugomba kubiba ubumwe, amahoro n’urukundo mu rubyiriko, kuko tuzasarura ibikorwa byiza bazakora."

Guverineri Habitegeko asaba urubyiruko gushyira imbaraga mu kurwanya abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko baboneka kuri YouTube ndetse no mu gihugu bituranye n’u Rwanda, kandi habaye uburangare bakongera bagakora Jenoside.

Ibikorwa by’igihango cy’urungano mu Ntara y’Iburengerazuba, byabereye mu turere twa Rubavu na Rusizi aho urubyiruko rwo mu turere twa Rutsiro, Karongi na Rubavu bahuriye mu Karere ka Rubavu, naho urubyiruko rwo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bahurira mu Karere ka Rusizi, mu gihe urubyiruko rwo mu Karere ka Nyabihu bagiye mu Ntara y’Amajyaruguru naho urwa Ngororero bajya mu Ntara y’Amajyepfo, bikaba byabaye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka