Rubavu: PSF izakoresha Miliyoni 704 mu kubakira abacitse Ku icumu rya Jenoside
Inzu 32 zifite agaciro ka miliyoni 704 z’amafaranga y’u Rwanda zizubakirwa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatsi mu karere ka Rubavu.

Ni inzu zizubakwa mu minsi 100 mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, buri nzu izuzura itwaye miriyoni 22.
Ubuyobozi bw’ Urugaga rw’abikorera “PSF” ku rwego rw’ igihugu buzubakisha izi nzu, buvuga ko zizaba ari inzu zijyanye n’igihe kandi zizaba zikomeye kurusha izo abubakirwa babagamo.
Ruzibiza Steven umuyobozi wa PSF avuga ko bahisemo kuza mu karere ka Rubavu kubera ko bashakaga kuzajya buri mwaka bagira abaturage bifatanya na bo babubakira.
Ati "Twahisemo kuza kwifatanya n’abacitse Ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Uburengerazuba, dusanga aha bakeneye ubufasha, gusa umwaka utaha tuzajya no mu yindi Ntara."

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, ashima PSF kwifatanya n’Intara y’Uburengerazuba mu gufata mu mugongo Abacitse ku icumu rya Jenoside.
Ati "Turashima PSF mu kunganira Abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, ntitubashimira gusa kubera inyubako n’ibiribwa, ahubwo n’umutima bagize wo kuza kubegera no kubahumuriza ni ibyo gushimirwa.”
Guverineri avuga ko nubwo PSF izatanga amafaranga ubuyobozi bwa Leta buzakomeza kureba niba inyubako zizubakwa neza ndetse zuzurire igihe, harebwa ko abazijyamo bafite ubuzima bwiza.

Emmanuel Dusabimana umwe mu bubakiwe, avuga ko kugira icumbi ari ikintu gikomeye mu buzima bwa muntu.
Ati “ Mbere yo kuza muri izi nzu, sinarimfite aho kuba ubuzima bwari bungoye cyane, ariko mu 2012 nkibona inzu yaramfashije cyane kuko nashoboye kwiga, ubu ndi muri Kminuza kandi mbikora kuko mfite aho ntaha, iyo ntahagira sinari kuyoboka inzira yo kwiga.
Inzu tuzubakirwa batubwira ko zijyanye n’igihe, zirimo sima munzu, amatafari ahiye, amabati akomeye, zikazaba zifite amazi n’umuriro mu nzu ndetse n’ubwiherero. Izo babagamo ngo ibi byose ntabyo zagiraga.

Ibikorwa cyo gutangiza kubaka izi nyubako, cyabereye mu Murenge wa Rugerero Akagari ka Rugerero, byajyanye no gushyikiriza abacitse ku icumu batishoboye ibiribwa birimo; ifu y’ibigori n’amavuta bifite Agaciro ka Miriyoni eshanu byatanzwe n’abikorera mu mujyi wa Nyarugenge.
Abikorera mu karere ka Rubavu bakaba banunamiye abazize Jenoside Ku rwibutso rwa Gisenyi ruzwi nka Komini Rouge.


Ohereza igitekerezo
|