Rubavu: Nyuma y’imyaka 20 Rubavu bashobora gushyingura mu cyubahiro imibiri yatawe muri Komini Rouge
Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe ingamba zizatuma akarere ka Rubavu gashobora kubaka urwibutso rwa Komini Rouge, no gushyingura mu cyubahiro imibiri yatawe mu byobo bihari nyuma y’imyaka 20 bitarabasha gukorwa.
Nk’uko byagaragajwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirasafari Rusine Rachel, ngo hakomeje kuboneka imbogamizi yo kubona amafaranga yakuzuza urwibutso rwa Komini Rouge kugira ngo hashyingurwe mu cyubahiro imiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yahatawe.

Inyubako z’urwibutso ngo zimaze gutwara miliyoni zirenga 52 ariko hasigaye miliyoni zigera 120 kugira ngo urwibutso rwuzure ndetse hakorwe n’imva imibiri yashyingurwamo kandi akarere kakaba gafite ikibazo cyo kubona ayo mafaranga muri uyu mwaka kugira ngo igikorwa cyo gushyingura gishoboke.
Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu Mbarushimana Nelson aganira na Kigali today avuga ko bafashe umwanzuro ko mu gihe cy’icyunamo abaturage bazasabwa kwigomwa buri muturage nibura agatanga amafaranga Atari munsi ya 500frw kugira ngo akoreshwe mukuzuza uru rwibutso, cyakora ngo hari nabashobora kuyarenza kuko bagendeye kubushobozi bucye bw’abaturage.

Mbarushimana avuga ko aya amafaranga abonetse byakwihutisha ibikorwa akarere ka Rubavu kagashobora gushyingura mu cyubahiro imibiri yatawe muri Komini Rouge nibura taliki ya 19/6/2014, akaba avuga ko mu kwihutisha ibikorwa byo gutegura gushyingura mu cyubahiro hari inama iteganyijwe taliki ya 19/4/2014 yo gukusanya inkunga izabera Kigali.
Nkuko bigaragazwa na komisiyo ya politiki mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu ngo amafaranga acyenewe kubaka urwibutso agera kuri 149 355 860frw, hamaze gukoreshwa 51 108 668frw hasigaye 98 247 192frw.
Cyakora ngo kugira ngo igikorwa cyo gushyingura gishoboke hacyenewe andi mafaranga 24 355 860frw yo kubaka imva na ndi agera kuri miliyoni 5 yo gutunganya imibiri no kugura ibyangombwa byose.
Abajyanama bo mu karere ka Rubavu bakaba bavuga ko bikwiye ko igikorwa cyo gushyingura kiba muri uyu mwaka gusa, bagasaba ko hashyirwaho uburyo bwo gukusanya aya mafaranga ariko akanacungwa neza, hagendewe ko mu murenge wa Nyakiriba higeze gukusanywa amafaranga ariko ntacungwe neza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|